Umuryango witiriwe Yvan Buravan urakangurira abantu kumenya no kwirinda kanseri

‘YB Foundation’ ni umuryango wiritiriwe nyakwigendera Burabyo Yvan, wari uzwi cyane ku izina ry’ubuhanzi nka Yvan Buravan, witabye Imana tariki 17 Kanama 2022, azize kanseri y’impindura.

Yvan Buravan
Yvan Buravan

Mu rwego rwo gufasha abantu kumenya no kwirinda indwara ya kanseri, umuryango ‘YB Foundation’ wateguye ubukangurambaga bugamije gukangurira abantu kwirinda indwara ya kanseri binyuze mu kuyipimisha no kwipimisha izindi ndwara zitandura.

Ni ubukangurambaga bubera kuri Sitade y’Akarere ka Bugesera, kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Ugushyingo 2023. Bukarangwa no gupima kanseri n’izindi ndwara zitandura nk’uko byasobanuwe na Umutoni Raissa, Umuyobozi wa YB Foundation.

Umutoni Raissa yagize ati, “Twahisemo gutangirira ubukangurambaga mu Karere ka Bugesera, ariko dufite gahunda ko no mu minsi iri imbere tuzagera no mu tundi turere. Twahisemo guhera mu Karere ka Bugesera, nk’Akarere gashyira imbere imibereho myiza y’abaturage, bakabakoresha siporo, twabonye bari mu murongo usa n’uwacu, turavuga tuti reka, abe ari ho duhera. Ibyo kandi bijyana n’ukuntu ubuyobozi bw’Akarere ka Bugesera bwatwakiriye neza tukibagezaho iyi gahunda y’ubukangurambaga”.

“Ibikorwa biranga umunsi w’ubukangurambaga, kuri uyu wa Gatanu, guhera saa tatu za mu gitondo, ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), abantu barapimwa kanseri n’izindi ndwara zitandura harimo indwara z’umutima na diyabete, kandi birakorwa ku buntu, abantu babishaka ibyiciro byose yaba abato n’abakuze, barasabwa kuza bakipimisha bakamenya uko ubuzima bwabo buhagaze”.

Guhera saa kumi n’imwe n’igice kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, haraba urugendo ruva ku isoko rya Nyamata kugera kuri Sitade ya Bugesera, hakurikireho gukora imyitozo ngororamubiri ikoreshwa n’abatoza babizobereyemo.

Aho kuri Sitade kandi haratangirwa ubutumwa bujyanye no kumenya kanseri, kumenya ibimenyetso byayo, kumenya ibyiza byo kuyipimisha no kumenya uko umuntu ahagaze kuko hari kanseri zivurwa zigakira iyo zimenyekanye kare. Hari kandi ubutumwa butangwa bugamije gukangurira abantu kubaho neza, kurya indyo iboneye, no gukora imyitozo ngororamubiri.

Guhera saa moya n’iminota cumi n’itanu z’umugoroba kugeza saa tatu z’ijoro, abahanzi batandukanye bararirimbira ababa bitabiriye ubwo bukangurambaga.

Mu bindi bikorwa by’Umuryango YB Foundation, hari ishuri rya ‘Twaje Cultural Academy’ riri mu Kiyovu, ahari icyicaro cy’uwo muryango. Iryo shuri ryigisha umuco Nyarwanda, nka kimwe mu byo Nyakwigendera Buravan yakundaga kandi yatezaga imbere, iryo shuri rikaba ryarashinzwe hagamijwe gusigasira umurage yasize.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ndabashimiye kuba mwaratekereje gukora ubu bukangurambaga ningenzi cyane buzafasha benshi kumenya uko bahagaze natwe mukarere ka GATSIBO Mutugereho vuba Kandi tuzabakirana yombi

Murakoze

NGIRINSHUTI Leonard yanditse ku itariki ya: 17-11-2023  →  Musubize

Mbere nambere ndabashimiye kuba mwaratekereje gukora ubu bukangurambaga ningenzi cyane buzafasha benshi kumenya uko bahagaze natwe mukarere ka GATSIBO Mutugereho vuba Kandi tuzabakirana yombi

Murakoze.

NGIRINSHUTI Leonard yanditse ku itariki ya: 17-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka