Kubabara ukuboko kw’ibumoso bifite icyo bivuze ku buzima bwawe.

Ububabare bw’ukuboko ntibugombera iteka kuba bwatewe no kuvunika cyangwa kwikanga kw’imitsi, ni yo mpamvu ari byiza ko mu gihe ubwumvise wajya kureba muganga kugira ngo hamenyekane impamvu ibitera, bityo uhabwe ubufasha.

Umuganga w’inzobere mu ndwara za rubagimpande Patrick Sichère, abinyujije mu kinyamakuru doctissimo.fr yasobanuye zimwe mu mpamvu zishobora gutera ubwo bubabare.

Icya mbere ubwo bubabare bushobora kuba buherekejwe n’ibi bimenyetso:

• Kugira ibinya no gufatwa n’imbwa rimwe na rimwe bigera no mu ntoki
• Kubyimbirwa
• Kumva ufatwa n’ibimeze nk’amashanyarazi cyangwa se uburyaryate mu ntoki
• Kumva mu kuboko nta mbaraga zirimo
• Kumva ukuboko kudashobora kunyeganyezwa uko ubishaka

Dore zimwe mu mpamvu zishobora kuba zitera ubu bubabare bw’ukuboko kw’ibumoso

 Disike zo ku gikanu zishobora kuba zavuye mu mwanya wazo (La hernie discale)

 Indwara y’amagufwa izwi nka tendinite (ifata mu rutugu)

 Gutsikamirwa k’umutsi witwa nerf cubital

Nk’uko bisobanurwa na Dr Patrick Sichere, gutsikamirwa k’uyu munsi birangwa no kumva ibinya mu ntoki ebyiri za nyuma.

 Izindi mpamvu: Ikibyimba ku ruti rw’umugongo
ahagana hejuru, ububyimbirwe mu rutugu bwatewe n’impanuka, uburwayi bw’umutima n’ibindi.

Mu gihe ubu bubabare bw’ukuboko buherekejwe no kuribwa mu rwasaya usabwa kwihutira kureba muganga kuko hari igihe biba ari ikimeyetso cyo guhagarara k’umutima (accident cardiaque).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimiye. mujye mukomeza kutugezaho ibiva mu bushakashatsi mukora kuko bidufasha kwihutira kwipimisha indwara zitandura.

Nteziyaremye Jean Claude yanditse ku itariki ya: 17-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka