Kabgayi: Abantu 26 bari bagiye guhuma basimburijwe imboni z’amaso

Abaganga b’inzobere ku bitaro by’amaso bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga, basimburije imboni z’amaso abarwayi 26 bendaga guhuma kubera uburwayi bw’imboni, zari zitagikora neza.

Inzobere yaturutse muri Amerika yafashije gutera izo mboni
Inzobere yaturutse muri Amerika yafashije gutera izo mboni

Inzobere mu buvuzi bw’amaso ikaba n’umuyobozi w’ishami ry’ibitaro by’amaso bya Kabgayi Dr. Tuyisabe Teophile, avuga ko izo mboni zaturutse mu Gihugu cya Leta zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’ibitaro bya Kabgayi, zikaba zarahawe abarwayi bihutirwaga cyane biganjemo abana.

Dr. Tuyisabe avuga ko uburwayi bw’amaso buturutse ku miterere y’ikirere ari bwo bukunze kwibasira abana bato bigatuma bahora bakuba amaso, bashaka kwivura ubwo buribwe baba baterwa n’ikirere (allergies), kugeza ubwo imboni y’ijisho yangirika umuntu akaba yanahuma burundu.

Agira ati “Nk’uko umuntu atyaza icyuma kikagenda gishira, ni nako uko umuntu akuba ijisho imboni igenda iza imbere kugeza igihe imenekera, igahinduka umweru umuntu ntabone. Umuntu kandi ashobora gukomereka ijisho imboni ikazamo inkovu ntabone, ikiba gisigaye ni ugushaka imboni nzima igasimbura iyangiritse”.

Dr. Tuyisabe avuga ko imboni y’ijisho ari urugingo nk’izindi rutangwa n’abagiraneza, baba bariyemeje ko nibitaba Imana ingingo zabo zizahabwa abazikeneye, ari nabwo iyo bamaze kwitaba Imana bazikurwaho zikabikwa mu buryo bwabugenewe, zikahava zijya guhabwa abazikeneye.

Aba ni abari bategereje guhabwa imboni nzima
Aba ni abari bategereje guhabwa imboni nzima

Avuga ko abahawe izo mboni barimo abana bari barataye amashuri kubera guhuma, ariko bakaba bagiye gusubira ku ishuri bakiga babona neza, akabasaba kurinda amaso yabo kugira ngo zitazongera kwangirika.

Avuga ko mu Rwanda gahunda yo gutanga ingingo mu gufasha abazikeneye itaratangira, ariko biri mu gutegurwa mu mategeko, agasaba ko Abanyarwanda bakwitegura kuzatanga ingingo zabo igihe bizaba bimaze kwemerwa.

Agira ati “Ndasaba Abanyarwanda kuzemera gutanga ingingo zabo igihe bizaba bimaze kwemezwa, kuko ubu ntituragera kuri ubwo bushobozi ari na yo mpamvu izi mboni zaturutse hanze, bituma zihenda kugera ku mafaranga asaga miliyoni imwe ngo umuntu ahabwe imboni. Abanyarwanda bazemere kwitanga batange ingingo ziba zikenewe”.

Tuyisabe avuga ko imboni z’abazungu n’iz’abirabura zose zikorana ku buryo nta mpungenge abazihawe bakwiye kugira, kandi ko iyo nta bundi burwayi bubayeho, imboni nzima y’umuntu mukuru cyangwa umwana, ihabwa uwo ari we wese akazayisazana.

Agira ati “Imboni z’abazungu zisa nk’umweru iz’abirabura zigasa n’umukara kubera n’ubundi amabara yabo, ariko zikora kimwe, ikindi ni uko imboni y’umusaza ishobora guterwa mu mwana, tuba twazipimye tukamenya ubushobozi bwazo bwo kureba”.

Bahaye impano muganga wabafashije guhabwa imboni
Bahaye impano muganga wabafashije guhabwa imboni

Tuyisabe asaba abarwaye amaso kwisuzumisha hakiri kare kugira ngo barindwe ko bagera ku rwego rwo guhuma, dore ko abasaga 100, bari ku rutonde rw’abategereje guhabwa imboni z’amaso ngo bongere kureba.

Ababyeyi b’abana bahawe imboni bavuga ko bari barihebye kuko abana babo bari batakijya ku mashuri kubera kutabona, n’abagiyeyo bakiga nabi kuko babaga barwaye, ubu bakaba bishimira guhabwa imboni nzima zizatuma abana babo batandukana n’ubuhumyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ese miliyoni nimboni 1 cg baguha 2 mukore ubuvugizi reta ishiremo nkunganire ayo mafaranga nimensh i abayayabona nibake

Pacific yanditse ku itariki ya: 9-12-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka