Kubabara umutwe bigira igisobanuro bitewe n’aho ububabare buherereye

Kenshi iyo umuntu agiye kwivuza aribwa umutwe, mu bibazo muganga amubaza harimo n’ikigira kiti ‘ukubabaza ahagana he, ukurira he?’

Umutwe ushobora kuba ukubabaza hejuru y’amaso, uruhande rumwe, cyangwa se ukurya impande zose n’ahandi. Ibyo rero bifite icyo bivuze ku buzima bwawe nk’uko Dr Gérard Kierzek, ubarizwa mu ihuriro doctissimo, abisobanura.

Dr Gerard avuga ko kuribwa umutwe bishobora guterwa n’umuhangayiko (stress), imiti, ihindagurika ry’ikirere, ndetse ubwo bubabare bw’umutwe bukaba bwaza ari ikimenyetso cy’indi ndwara yoroheje cyangwa ikomeye.

Kubabara umutwe uruhande rumwe

Uyu mutwe w’uruhande rumwe uzwi nka migraine, ushobora kugira impamvu zitandukanye zirimo umuhangayiko (stress), urumuri rwinshi, kubura ibitotsi, gusonza, n’ibindi nk’uko Dr Kierzek abivuga.

Ububabare ku mpande zombi z’umutwe

Iyo umuntu yumva ububabare ku mpande zombi z’umutwe, ndetse bukazamuka buturutse mu mutwe w’inyuma bukoze igisa n’ingofero, na bwo bushobora kuba buterwa na ‘stress’ cyangwa ububabare bw’imikaya.

Ububabare bufata umutwe w’inyuma

Ubu bubabare buzwi kandi nka “nevralgie d’Arnold” bufata guhera mu mutwe w’inyuma cyangwa se agahanga k’inyuma, bukagera ku ruhande ruzwi nka ‘tempe’.

Buterwa no gutsikamirwa k’umutsi witiriwe Arnold, ari wo mutsi munini uzamuka hagati y’urutugu ukanyura inyuma y’ugutwi, ari ho ububabare bwumvikanira cyane.

Kuribwa k’uyu mutsi n’umutwe w’urwo ruhande, bishobora guterwa n’indwara y’amagufwa izwi nka arthrose cyangwa se uburwayi bw’uduce (disques) duhuza urutirigongo (hernie discale).

Ububabare bufata hejuru y’amaso

Ni ububabare bufata hejuru y’amaso, ahagana mu gahanga bushobora guterwa n’uburwayi bwa sinezite (sinusite).

Ububabare busimburana buva ku ruhande rumwe bukajya ku rundi

Ubu bubabare si byiza kubwihererana kuko bushobora kuba ari ikimenyetso cy’indi ndwara y’ubwonko, urugero nk’igicuri nk’uko Dr Kierzek akomeza abisobanura.

Ububabare bw’umutwe n’ijisho

Ububabare bw’umutwe buherekejwe no kuribwa ijisho ndetse no kubona ibikezikezi, bushobora guba integuza y’uko waba urwaye amaso, by’umwihariko indwara y’amaso izwi nka glaucoma. Iyi ndwara y’amaso iyo itavuwe ku gihe kandi neza, ishobora kuvamo ubuhumyi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Umutwe nicyo gice cyumubiri gikomeye nirworugingo rubura amahoro umubiri wose ugahangayika twite kukintucyose cyakwangiriza umutwe nawe wazengerejwe nawo twagufasha ukameraneze hamagara iyi niméro tugufashe /+250790677705/📞0724313368

Nzabonimana yanditse ku itariki ya: 8-04-2024  →  Musubize

Ubuse nigute umuntu ukunda kurwara umutwe yawukira

Daniel yanditse ku itariki ya: 16-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka