Umuyobozi w’ibitaro bya Gisenyi CSP Dr.Tuganeyezu Oreste, asaba abatuye Akarere ka Rubavu kongera ibikorwa by’isuku mu kwirinda icyorezo cya kolera, kiri mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokasi ya Congo (RDC) mu bice byegereye u Rwanda, akavuga ko barimo gukingira iseru mu nkambi y’impunzi z’Abanyekongo zihungira mu Rwanda.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr. Sabin Nsanzimana, avuga ko n’ubwo hari indwara nka Malariya zagabanutse ku kigero cyiza, ariko nanone indwara zitandura nk’umutima, kanseri na diyabete arizo zirimo guhitana Abanyarwanda benshi.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iratangaza ko ikibazo cy’igwingira mu bana bato, ari kimwe mu bikomeye byibasiye umuryango nyarwanda cyane, kubera ko umwana umwe muri batatu aba yaragwingiye, bityo itanga ibyashyirwamo ingufu mu guhashya icyo kibazo.
Ubwo yagezaga ku bitabiriye Inama y’Igihugu y’Umushyikirano ya 18, ivuga kuri gahunda zitandukanye za Guverinoma, Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, yavuze ku byo Leta y’u Rwanda yagezeho n’ibyo iteganya mu rwego rw’ubuzima, ari yahereye agaruka ku bamaze gukingirwa Covid-19.
Abasenateri basabye ko uburyo bwa Kinyarwanda (Rwandan solutions) bwongerwa mu ngamba Igihugu cyafashe, zijyanye no gukemura ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe.
Gutwitira inyuma ya nyababyeyi (Une grossesse extra-utérine/grossesse ectopique), bivugwa iyo igi ry’umugore rigumye aho ryahuriye n’intangangabo, ni ukuvuga mu muyoborantanga, cyangwa se rikamanuka rikajya hasi ku nkondo y’umura nk’uko rishobora no kujya ahandi hakikije ibyo bice.
Ku bufatanye bwa Zipline n’umuryango Ishuti mu Buzima, ku wa Gatatu tariki ya 22 Gashyantare 2023, hatangijwe ubushakashatsi mu mushinga ugamije gutanga serivisi zo gushyikiriza abarwayi ba diyabete imiti mu rugo hifashishijwe indege zitagira abapilote (Drones) ndetse abarwayi bagasuzumwa na muganga hifashishijwe telefoni.
Ni kenshi usanga igice cy’amaso ubusanzwe kizwiho kuba umweru cyarahinduye ibara, kikiganzamo umutuku aho kuba umweru. Abahanga mu by’ubuzima bagaragaza impamvu zitandukanye zishobora kubitera, ari na zo tugarukaho muri iyi nkuru.
Ababyeyi n’abaganga bita ku bana bavuka badakuze, bavuga ko biba biteye agahinda, ku buryo hari n’ababyeyi badahita biyakira kuko baba babona umwana babyaye adafite isura y’abantu, kandi bikagorana cyane kumwitaho.
Ubushakashatsi bwakozwe n’abo mu Ishuri ry’ubuvuzi rya ‘Icahn School of Medicine at Mount Sinai’ ryo muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, bwatangajwe muri ‘Journal of the American College of Cardiology’ ku itariki 20 Gashyantare 2023, bwagaragaje ko gukingirwa Covid-19, bigabanya ibyago by’ibibazo by’umutima, harimo kuba (...)
Ihuriro Nyafurika ry’abayobozi bakurikirana iby’indwara ya Malariya, ryashimiye u Rwanda intambwe rumaze gutera mu kwita ku buzima bw’umwana n’umubyeyi. Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana, ni we wahawe icyo gihembo cyatanzwe n’ihuriro (African Leaders Malaria Alliance - ALMA) mu rwego rwo gushimira u Rwanda (...)
Mu kiganiro yatanze kuri uyu wa Gatandatu tariki 18 Gashyantare 2023, Perezida Paul Kagame yavuze ko Politiki z’ubuzima muri Afurika zigomba gushyirwaho hagamijwe kurokora ubuzima ndetse no kongera agaciro k’ubuzima k’abatuye muri Afurika.
Uwimana Vestine wo mu Mudugudu wa Humure, Akagari ka Nyakiga, Umurenge wa Karama, ari mu byishimo by’umwana we, Habanabakize Olivier, wari umaranye uburwayi bw’ingingo z’amagufa y’imbavu, imyaka 14, ubu akaba yarakize nyuma yo kuvurirwa mu Gihugu cy’u Buhinde ku bufatanye bw’Inzego za Leta n’abaturage b’Umurenge wa Karama.
Dr Nkeshimana Menelas, Umuganga uri mu itsinda rishinzwe kurwanya no kuvura indwara z’ibyorezo mu Kigo cy’igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), yavuze ko nyuma yo kubona amakuru y’indwara itaramenyekana yishe abantu muri Guinea, n’ubu bataratuza kuko bataramenya ibisubizo bizava mu bizamini byoherejwe muri Laboratwari.
Zimwe mu ngaruka zituruka ku ndwara y’ umubyibuho ukabije harimo kurwara zimwe mu ndwara zidakira zitewe no kugira uwo mubyibuho. Urubuga www.thelancet.com ruvuga ko zimwe mu ndwara ziterwa n’umubyibuho ukabije harimo indwara ya diyabete yo mu bwoko bwa kabiri, Umuvuduko w’amaraso n’indi ndwara ituma uruhu n’amaso (...)
Cyprien Murekamanzi utuye mu Mudugudu w’Agahenerezo mu Murenge wa Huye mu Karere ka Huye, arasaba abafite umutima utabara kumufasha kujya kuvuriza mu Buhinde umwana we w’amezi atandatu.
Nyuma y’uko abantu bakomeje kwibaza irengero ry’imiti yakorwaga n’icyari ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga (IRST), banavugaga ko yavuraga, ubuyobozi bw’Ikigo cyo guteza imbere inganda (NIRDA), buvuga ko kigiye gutangira kuyisubiza ku isoko.
Isuku nke yo mu kanywa ni intandaro nyamukuru y’indwara y’ishinya abantu benshi bakunze kwita ifumbi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge hamwe n’Ikigo cy’u Bubiligi gishinzwe Iterambere Mpuzamahanga (Enabel), barasaba abaturage baganaga ibitaro n’ibigo Nderabuzima biri kure y’aho batuye, guhinira hafi kuko begerejwe ubuvuzi.
Umubyeyi ufite umwana wavukanye ikibazo cy’amara n’impyiko biri hanze arasaba abagiraneza kumuha intwererano ishobora kuba ari iya nyuma, kugira ngo abone amafaranga y’urugendo n’ibizabatunga mu gihe yitegura gusubira kumuvuza mu Buhinde.
Inama mpuzamahanga yiga ku bibazo by’Ubuzima ku rwego rwa Afurika (Africa Health Agenda International Conference - AHAIC) iteganyijwe kuva ku itariki ya 5 kugera ku ya 8 Werurwe 2023 ikazibanda ku mihindagurikire y’ikirere.
Perezida Paul Kagame ku wa Kabiri tariki ya 7 Gashyantare 2023 yakiriye mu biro bye, Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi y’Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe inkingo (International Vaccine Institute,) George Bickerstaff, ari kumwe n’umuyobozi Mukuru w’iki Kigo Jerome Kim, hamwe n’itsinda bari kumwe, bagirana ibiganiro byibanze ku (...)
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) iravuga ko abantu bagera bihumbi bitandatu ari bo bahitanwa n’indwara za Kanseri buri mwaka, mu gihe abagera ku bihumbi hafi icyenda ari bo bazirwara buri mwaka.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), kiratangaza ko kuva Abanyarwanda batangira guhabwa urukingo rwa Covid-19, abagera kuri 79% bamaze gukingirwa, ariko ubukangurambaga mu kwikingiza bukomeje kuko Covid-19 itaracika.
Abantu barakangurirwa kumenya koga ibirenge neza no kwambara inkweto, kugira ngo birinde kwinjirwa mu ruhu n’ubutare buba mu butaka, bugatera umubiri kurwara imidido.
Ishyirahamwe ry’abarwaye Stroke rigaragaza ko iyi ndwara yibasira abantu benshi, kandi iyo itavuwe neza ibahitana, bagatanga inama y’uburyo abatarayirwara bayirinda.
Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Imibereho myiza y’Abaturage, yavuze ko abantu bakora mu masaha ya nijoro bakwiye gushishikarizwa gukoresha imiti yo kwisiga yica imibu, nk’uburyo bw’inyongera bwo kwirinda indwara ya malariya, cyane ku bantu bakorera hanze mu masaha y’ijoro.
Binyuze mu kigo Institut Tropical de Medicine cyo mu Bubiligi, u Rwanda rugiye gufatanya guhangana n’indwara y’igituntu na malariya, no kongerera ubushobozi za Laboratwari bwo gupima igituntu, gukwirakwiza inkingo ndetse no kuvura abantu hakoreshejwe imiti ya ‘Antibiotic’.
Hari igihe kwituma k’umwana w’uruhinja biba ikibazo akaba yamara iminsi iri hagati y’itanu n’irindwi (5-7) atarituma. Ibi nibyo byitwa kugomera.
Indwara zifata imitekerereze zigaragarira mu myitwarire, aho umuntu agira imyitwarire idasanzwe cyangwa se idahuye n’amahame ya sosiyete, abo babanye bakabibona nk’ihungabana, umuntu udasobanutse, utazi kubana cyangwa se umuntu bigoye kubana na we n’ibindi bitandukanye.