Abaturage bo mu Kagari ka Nyamirama mu Murenge wa Kayenzi mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, barashima abagize umuryango MyDocta babasanze ku musozi aho bari mu muganda rusange usoza ukwezi kwa Mutarama 2024, wo gucukura imirwanyasuri, bakabasuzuma indwara zitandura, ndetse bakanabasobanurira byinshi kuri kanseri (…)
Umuryango utabara imbabare ishami ry’u Rwanda (Croix-Rouge Rwanda), wahaye ibitaro bya Kabutare ibikoresho birimo matela 100.
Leta y’u Rwanda yaguze imashini igezweho izwi nka ‘Flow Cytometry’ ipima kanseri zose, ziganjemo izo mu maraso zapimirwaga hanze, serivisi zo kuyipima zikazajya zitagirwa no kuri Mituweli.
Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), butangaza ko gukoresha ifumbire yo mu bwiherero bigira ingaruka ku buzima bw’abantu, bitewe n’uburyo ikwirakwiza inzoka zo mu nda.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), cyabujije abagombozi kuvura abarumwa n’inzoka, mu rwego rwo kubarinda ubumuga, impfu n’indwara ziterwa n’umwanda hamwe n’imiti babashyiramo.
Abayobozi batandukanye baturutse hirya no hino ku Isi, bagaragaje uruhare rukomeye rw’ikoranabuhanga mu gukemura ibibazo byugarije urwego rw’ubuvuzi ku Mugabane wa Afurika.
Inzego zishinzwe ubuzima mu gice cya Kenya gikora ku Nyanja, zirimo gukora iperereza ku burwayi bw’amaso yandura bwadutse mu karere.
Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yatangaje ko mu rwego rwo gukomeza korohereza abagera kwa muganga bakoresheje imbangukiragutabara, hamaze gutumizwa izigera kuri 200.
Ikigo gishinzwe Ubuzima mu Rwanda (RBC), kirasaba abaturage kwirinda ikwirakwira ry’umwanda wo mu musarani, nyuma yo kubona ko abaturage biganjemo abantu bakuru, bibasirwa n’inzoka zo mu nda.
Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda (MINISANTE) yatangaje ko mu Rwanda hasigaye hatangirwa serivisi z’ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko no kubaga umutima, bidasabye ko abantu bajya mu mahanga.
Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente, mu nama y’Igihigu y’Umushyikirano yabaye ku nshuro ya 19, yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Mutarama 2024, yavuze ko umubare w’abahitanwa na Malariya wagabanutse, kubera ingamba Leta yashyizeho zo kuyirwanya.
Mburugu cyangwa se Syphilis (Sifilisi) ni imwe mu ndwara zandura kandi zigakwirakwizwa binyuze mu mibonano mpuzabitsina. Iterwa na mikorobe zo mu bwoko bwa bagiteri, zitwa treponema pallidum, zishobora gukwirakwizwa mu gihe cy’imibonano binyuze mu kanwa, mu gitsina cyangwa mu kibuno.
Ikigo cy’Igihugu gihinzwe Ubuzima (RBC), kirasaba Abanyarwanda kwirinda ibihuha bigaragara ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Covid-19 yagarutse, ahanini bshingiye ku biherutse gusakara, bivuga ko mu Ntara y’Iburengerazuba hapimwe abantu benshi bikagaragara ko icyo cyorezo gihari.
Hari abantu bagira indwara y’imirari ntibamenye ikiyitera, ndetse ko ari indwara ivurwa igakira umuntu akongera kugira amaso meza kandi areba mu cyerekezo kimwe.
Abanyeshuri 72 biga mu ishuri ry’Indangaburezi mu Karere ka Ruhango, nibo bamaze kujyanwa kwa muganga, kubera indwara y’ibicurane iri kubafata bakaremba, ku buryo bisa nk’ibidasanzwe muri icyo kigo.
U Rwanda rwatangiye gutanga ibinini ku babyeyi batwite mu rwego rwo kubafasha kongera amaraso, bigatanga amahirwe yo kugabanya impfu ku bana bavuka no kurwanya igwingira.
Mu busanzwe, inyanya zizwiho kuba zituma abantu bahorana akanyamuneza ndetse zikaba n’isoko ya vitamine C, ariko abashakashatsi baje kwemeza n’ubundi bushobozi buri mu nyanya butuma zigira uruhare mu kurwanya ubugumba ku bagabo (infertilité masculine).
Hari abantu usanga bakunze gutaka ububabare bw’umutwe kenshi, ndetse bamwe bukaba uburibwe buhoraho byarabaye ibisanzwe kuri bo. Ubwo bubabare bakabugendana, bakabukorana mbese barabwakiriye.
Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya ibyorezo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), Dr Edson Rwagasore, arahumuriza Abanyarwanda ko muri iyi minsi y’ubukonje hakunze kugaragara indwara zifata imyanya y’ubuhumekero nk’ibicurane, bityo ko abafite icyo kibazo badakwiye gukeka ko bamaze kwandura Covid-19, ariko nanone (…)
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF), ryasohoye raporo igaragaza ko abangavu bagera hafi ku 98.000 hirya no hino ku Isi ari bo bapimwe bikagaragara ko bafite virusi itera SIDA mu 2022.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti (Rwanda FDA), cyasobanuye zimwe mu mpamvu zituma hari imiti ihagarikwa yamaze kugera ku isoko ry’u Rwanda.
Bamwe mu rubyiruko bahamya ko ibikorwa byiganjemo iby’ubugeni, bibafasha gukira no guhangana n’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe bahura nabyo, akenshi baterwa n’ibibazo byo mu muryango.
Mu rwego rwo kurwanya Maraliya, Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatanze inzitiramibu ziteye umuti mu bigo by’amashuri bifite abana biga bacumbikiwe n’ikigo, iyo gahunda ikaba ikomeje ku buryo bose zizaba zabagezeho muri uyu mwaka.
Mu Karere ka Ngororero hari urujijo hagati y’umubyeyi n’umwana we watewe inda ku myaka 15 y’amavuko, ndetse n’Ikigo cya Isange One Stop Centre ku gufata umwanzuro wo gukuramo inda y’uwo mwana kuko bikekwa ko yaba yarayitewe na nyirarume.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge bw’Ibiribwa n’Imiti, Rwanda FDA, cyamenyesheje abantu ko cyahagaritse ikwirakwizwa n’ikoreshwa ry’umuti w’ibinini byitwa Fluconazole 200mg ku isoko ry’u Rwanda.
Bisanzwe bimenyerewe ko iyo umwana avutse hari inkingo ahabwa zimurinda indwara, agakingirwa kugeza igihe runaka kiba cyarateganyijwe ko agomba kurangirizamo izo nkingo.
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuzima, Iyakaremye Zachée, avuga ko ku rwego rw’Akagari nihamara gushyirwa umuntu wabigize umwuga ukurikirana imikorere y’Amavuriro y’Ibanze (Health Post) ndetse no kongera umubare w’abaforomo ku Bigo Nderabuzima bizatuma aya mavuriro yose abasha gukora uko bikwiye.
Ababyeyi bakunze guhura n’ibibazo bikomeye mu gihe barwaje abana, cyane cyane bikabakomerera iyo barwaje abakiri bato bafite munsi y’imyaka ibiri bataramenya kuvuga aho bababara, kugira ngo ababyeyi bamenye uko babavuza. Ariko hari inama Dr Josette Mazimpaka, Umuganga w’abana mu bitaro by’Akarere ka Bugesera (ADEPR-Nyamata) (…)
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyagatare, Dr Eddy K. Ndayambaje, avuga ko ibigo nderabuzima birindwi bifite ubwitabire bucye bw’ababyeyi bisuzumisha inda, byashyizwemo imashini zisuzuma ubuzima bw’umwana ukiri mu nda, mu buryo bw’igerageza ibizavamo bikaba aribyo bizashingirwaho zigezwa n’ahandi.
Abatuye mu Karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, bashyiriweho icyumweru cyahariwe kwita ku buzima kuva tariki 18 - 22 Ukuboza 2023, mu rwego rwo guharanira ko abatuye muri ako Karere bagira ubuzima buzira umuze.