Dore uko wakemura ikibazo cy’amaso yizanamo amarira agahora atemba

Hari abantu bakunze kugira ikibazo cy’amaso yizanamo amarira agatemba, umuntu adatokowe, adakase ibitunguru cyangwa se ibindi bituma amaso arira, kandi abafite icyo kibazo cy’amaso yiriza, usanga bakigira ku buryo bisa n’aho bihoraho, ariko ngo hari ubwo bwiza bwafasha abafite icyo kibazo.

Abantu bafite ikibazo cy'amaso ahora yiriza birababangamira
Abantu bafite ikibazo cy’amaso ahora yiriza birababangamira

Ku rubuga www.trucmania.ouest-france.fr, inzobere mu by’ubuzima bw’amaso zivuga ko akenshi icyo kibazo cyo kugira amaso yivanamo amarira kandi umuntu atarimo kurira, biza ari ingaruka zo kumagara kw’ijisho (sécheresse oculaire), noneho ijisho rikirwanaho rikoresheje ayo marira yizana ubwayo.

Bumwe mu buryo bwo gufasha abafite icyo kibazo, harimo gukandishaho agatambaro keza gakojejwe mu mazi meza y’akazuyazi, ariko si ugukandaho cyane ahubwo ni ukukarambikaho nyuma umuntu agasa n’ugakandishaho gahoro gahoro, ibyo bigakorwa mu gihe cy’iminota itanu, umuntu akomeza yongera akoza mu mazi y’akazuyazi.

Ikindi izo nzobere mu buvuzi bw’amaso zivuga cyafasha abafite icyo kibazo, ni ugukora ‘massage’ cyangwa se kumera nk’unanura ijisho aho amarira asohokera ava mu jisho. Mu gihe cyo gukora iyo massage kandi ijisho riba rihumbije, akayikora no ku gice cyo hejuru no munsi y’ijisho mu gihe cy’umunota umwe nibura.

Kugira ngo amaso asubirane ubuhehere akeneye, kugira ngo biyarinde uko gusohora amarira nk’uburyo bwo kwirwanaho, ufite icyo kibazo ngo aba asabwa kujya abyibuka, guhumiriza, agafunga amaso akanya gato, kandi akabikora kenshi.

Ibyo bifasha cyane cyane abantu bamara umwanya munini kuri za mudasobwa, kuko ari bo bakunze kumara umwanya munini badahumbije amaso, nyuma amaso akaba ashobora kujya asohora amarira nk’uburyo bwo kwirwanaho.

Uko bikorwa, umuntu abyishyiramo, agahumiriza amaso mu gihe cy’amasegonda 2 nibura, akongera akayafungura, akabikora kenshi, uwo mwitozo akaba yawukora inshuro enye cyangwa se eshanu ku munsi.

Ikindi cyafasha mu kurinda amaso kumugara no mu gihe umuntu yaba akunze gukoresha za mudasabwa cyane, ni ukwirinda gufungura amaso cyane, igihe ari kuri mudasobwa, kuko gufungura amaso buhoro, bituma amarira adashiramo vuba ngo ijisho rigere aho rigira ibibazo byo kumagara.

Mu bindi byafasha abafite icyo kibazo, ni ukugabanya igihe umuntu amara kuri mudasobwa, no ku bindi bikoresho nka telefone (‘smartphone’ cyangwa se ‘tablette), na byo bigira uruhare runini mu gutuma amaso yumagara bikaba byaba intandaro y’uko atangira kugira ikibazo cyo guhora arira.

Mu gihe bigoye kugabanya umwanya umuntu amara kuri mudasobwa kubera impamvu z’akazi, ariko mu gihe umuntu ari mu rugo, ngo yakwigora akagabanya umwanya amara kuri Telefone no kuri Televiziyo kugira ngo aruhure amaso ye, kuko ni ku neza y’ubuzima bw’amaso ye.

Mu gihe amaso yakomeza kugira ikibazo cyo kumagara na nyuma yo gukora ibyo byavuzwe haruguru, icyo gihe ngo umuntu agomba kujya kwa muganga akamwandikira umuti ukora nk’amarira, ushyirwa mu maso ku bantu bafite icyo kibazo cy’amaso yumagara.

Hari kandi kwibuka kunywa amazi ahagije, kuko bifasha n’amaso kudahura n’ikibazo gikomeye cyo kumagara. Si ngombwa rero gutegereza ko umuntu yumva afite inyota kugira ngo abone kunywa amazi. Ahubwo ngo ni byiza ko umuntu yakwitoza kunywa nibura hagati ya Litiro 1.5-2 z’amazi ku munsi.

Hari kandi kurya amafunguro akize kuri omega -3 kenshi, kuko igira uruhare mu gukemura ibibazo by’amaso ahora avamo amarira, ndetse igatuma amaso akora neza kurushaho.

Ikindi cyafasha abantu bafite icyo kibazo ni ukwambara amarineti (lunettes) yabugenewe, apfuka amaso neza, ku buryo nko mu gihe hari umuyaga mwinshi udahuha mu maso ngo utume arushaho kumagara.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka