Dore ibyafasha abantu bakunze kubabara mu ngingo

Abantu bakunze kugira ububare mu ngingo cyane cyane mu mavi, mu tugombambari, no mu magufa yo mu rukenyerero, bakunze kubiterwa n’impamvu zitandukanye, harimo kugira ibiro by’umurengera, kunywa itabi, ibyo umuntu akunze kurya kenshi, uruhererekane rwo mu muryango (by’umwihariko mu bujana no mu ivi) ndetse n’ubwoko bw’akazi umuntu akora.

Hari kandi indwara ya ‘arthrose’ ikunze kuba intandaro yo kubabara cyane cyane mu mavi kuko ari indwara yangiza icyitwa ‘cartilage’ gituma amagufa yo mu mavi akora neza. Iyo ‘cartilage’ yangiritse cyangwa se yashize, bituma umuntu atangira kujya ababara iyo agenda, hakaba n’ubwo ikibazo gikomera umuntu akaba yananirwa kugenda, akamugara.

Mu bindi bitera kubabara mu ngingo, harimo imvune cyane cyane ku bantu bakora siporo cyane, hari kandi indwara izwi nka ‘goutte’ ijyana n’utuntu tumeze nk’utubuye twipfundika mu ngingo ( articulations).

Ku bantu b’igitsinagore bagira imisemburo ya ‘œstrogènes’, igira uruhare mu kubarinda kurwara iyo ndwara ya ‘arthrose’. Ariko iyo barengeje imyaka yo kuba babyara bageze muri ‘ménopause’ nibwo ububabare bwo mu ngingo bushobora gutangira kuza.

Kimwe mu bintu bitera indwara ya arthrose ijyana n’ububabare cyane cyane ubwo mu mavi no mu rukenyerero, harimo umubyibuho ukabije (obésité ), ariko inkuru nziza ni uko iyo umuntu agabanyije ibiro, nubwo byaba bikeya agabanyije, bimufasha akoroherwa. Gutakaza ibiro 5 bigabanya ibyago byo kurwara ‘arthrose’ iteza ububabare bwo mu ivi (gonarthrose) ku rwego rwa 50% kandi ibyo bikaba byakomeza bityo mu gihe cy’imyaka 10).

Indwara ya Diyabete, na yo yaba yongera ibyago byo kubabara mu ngingo, kuko nk’uko byatangajwe ku rubuga www.laboratoireevo.com, ubushakashatsi butandukanye, bwagaragaje ko isukari nyinshi mu maraso na yo igira ingaruka mbi kuri ‘cartilage’ ituma mu ngingo hakora neza.

Mu bimenyetso bikunze kujyana no kubabara mu ngingo, harimo kuba ahagize ikibazo hatangira kubyimba, umuntu akaba yababara cyane mu gihe ahaguruka.

Hari kandi kuba urugingo rufite ububabare rusa n’aho rwatukuye cyangwa se umuntu akumva hasa n’aharimo ubushyuhe budasanzwe.

Ku ntoki, ho hatangira kwipfundikaho utuntu tumeze nk’utugufa mu ngingo aho intoki zihinira.Hari kandi kumva urusaku rw’amagufa asa n’akoranaho igihe anyeganyeze.

Nubwo ibyo bimenyetso biza, ubundi bikagenda, ariko ni indwara itera ububabare bwo mu ngingo, ni indwara ikura, ni ukuvuga ko ububabare bushobora kwiyongera uko igihe kigenda.

Ibyafasha umuntu ukunze kugira ubwo bubabare bwo mu ngingo

Uretse kujya kwa muganga, akandika imiti yo kunywa n’iyo gusiga ku ngingo zibabara cyangwa se no guterwa inshinge zigabanya ububabare, hari n’ibindi byafasha abakunze guhura n’ubwo bubabare, harimo kwirinda guterura ibintu biremereye.

Gukora siporo yo kugenda nibura iminota mirongo itatu kugeza ku isaha imwe ku munsi kandi bikaba nibura inshuro eshatu mu cyumweru.

Hari kandi kwambara igikandara cyagenewe gufasha abantu bagira ububabare bwo mu ivi buterwa na ‘arthrose ‘.

Ku bageze mu zabukuru iyo ndwara ya ’arthrose’ itera ububabare mu mavi ni indwara ikunze kubaho cyane, kandi ikaba yahita inatuma bananirwa kugenda. Icyo gihe biba bisaba kujya kwa muganga bagafashwa hakiri kare, kugira ngo ntibahite batakaza ubushobozi bwabo bwo kugenda.

Muri rusange, ibyo bivugwa ni ibyo umuntu ashobora gukora bikamufasha kugabanya ububabare bwo mu ngingo, ariko kugeza ubu, ntiharaboneka umuti cyangwa uburyo bwo kurandura umuzi w’icyo kibazo cy’ububabare bwo mu ngingo ku buryo bwa burundu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nonese iyi ndwara yo kubabara mungingo itandukaniyehe n’ibinya biza mumaguru?

Uwamariya yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

Nonese kumuntu wabitewe noguko sport ariko atarigeze avunika akaba arimunsi yimyaka25 uwomuntu yavurwa agakira burundu? ese yaguma gukora sport? Mumpe igisubizo cyabyo murakoze

Jean rudo yanditse ku itariki ya: 17-02-2024  →  Musubize

[email protected]

Kumuntu ubabara mu ivi kubera imvunese ntaburyo buhari bwo kumuvura agakira burundu??

Fred Muyombano yanditse ku itariki ya: 21-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka