Zimwe mu nama zafasha umuntu kwirinda indwara ya Diyabete

Impinduka z’ibihe mu buryo bw’imibereho, bivugwa ko zihinduka cyane uko ibinyejana bihita ibindi bigataha, bigahinduka bizana ibyiza mu buzima ariko n’ibibi, kuko iterambere ry’inganda ryaje riherekejwe n’uko abantu basigaye bagira umujagararo w’ubwonko cyane (stress), abenshi bagafata amafunguro ataboneye (fast-food), abandi bakamara igihe kinini cyane bicaye cyangwa se baryamye kurusha icyo bamara bakora ibikorwa bituma banyeganyega. Ibyo byose biri mu byongera ibyago byo kurwara Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (type 2) n’ibibazo bijyana na Diyabete yo mu bwoko bwa mbere n’ubwa kabiri.

Ku rubuga www.doctissimo.fr, inzobere mu buvuzi zivuga ko umuntu yaba afite Diyabete cyangwa atarayirwara, gutangira kwiga uburyo bwo kubaho neza byafasha mu kugabanya ibyago kurwara iyo ndwara ariko no kugabanya ingaruka zijyana nayo ku bantu bamaze kuyirwara.

Binyuze mu kurya indyo iboneye, bifasha mu kugabanya isukari, ariko bikanafasha mu kugira ibiro biri ku murongo mwiza, bityo bigafasha umuntu kwirinda iyo ndwara ya diyabete.

Hari kandi kugabanya urugero rw’amavuta mu mafunguro umuntu afata, abantu bagahindura uburyo bwo guteka, bakarya ibitogosheje mu mazi cyangwa se bitekesheje umwuka, kuruta gukunda gufata amafunguro atetswe mu mavuta.

Kwirinda amasukari yaba isukari yo muri za ‘gâteaux’, za bombo cyangwa se za biswi. Ikindi ni ukwirinda kurya umunyu mwinshi, umuntu akimenyereza kurya umunyu mukeya, ahubwo akaba yakoresha ibindi birungo by’ibyatsi, indimu n’ibindi biryoshya amafunguro.

Ikindi ni ukugabanya urugero rw’inzoga umuntu anywa, akanywa inzoga nkeya. Hari kandi no kwitoza kugira gahunda mu byerekeye amasaha yo gufata amafunguro, umuntu akirinda gusimbuka ifunguro na rimwe, kandi akarya ku masaha adahindagurika cyane kugira ngo yirinde kuryagagura.

Gukora siporo ku buryo buhoraho, kuko imibereho y’abantu muri iki gihe cy’iterambere, ngo ntituma abantu bakoresha imbaraga z’umubiri cyane, ahubwo bamara igihe kinini bicaye cyangwa se baryamye, bigatuma isukari igira igihe cyo kwibika cyane mu maraso, ariko siporo ifasha mu kugabany aisukari mu maraso no gufusha ‘insuline’ gukora neza akazi kayo ko kuringaniza isukari yo mu maraso.

Gukora siporo, umuntu ahitamo iyo akunda kandi byaba byiza akaba ashobora kubona abo akorana nabo kugira ngo bamutere umwete, harimo kugenda n’amaguru, gukoresha za ‘escaliers’, kugendagenda igihe umuntu amaze gufata ifunguro kugira ngo adahita aryicarana cyangwa se ngo aryame akimara kurya.

Ikindi ni ukwirinda umujagararo w’ubwonko ‘stress’, kuko ari kimwe mu bintu bikomeye bitera indwara ya diyabete. Ku bantu bazi ko bakunda kugira stress cyane, ni byiza ko bashaka umwanya wo kuvugana n’inshuti, bakaganira bakaruhuka, cyangwa se bakiga ubundi buryo bwo kuyirwanya bushoboka, harimo nko gukora siporo ya ‘yoga’, n’izindi.

Ikindi ni ukwirinda kunywa itabi cyangwa se kurireka ku basanzwe barinywa, impamvu ni uko kunywa itabi bibangamira imikorere myiza ya ‘insuline’ nk’uko byemezwa n’umuganga w’indwara z’umutima witwa Pr Daniel Thomas.

Itabi kandi ryongera ingaruka z’indwara ya diyabete. Ariko kurireka byafasha mu kwirinda diyabete no kugabanya ibibazo bijyana nayo ku bamaze kuyirwara.

Kugenzura ibiro no kwirinda umubyibuho ukabije, nabyo bafasha mu kwirinda diyabete, kuko kugira ibinure cyane cyane ibinure byo ku nda, byongera ibyago byo kurwara iyo ndwara ya diyabete, ndetse n’izindi ndwara zitandukanye. Bityo rero kugabanya ibiro ku bafite iby’umurengera byagira akamaro cyane ku buzima bwabo. Ubundi ngo kurya indyo iboneye no gukora siporo bikunze kujyana no kugira ibiro biringanira bidasabye ko umuntu yibuza kurya cyangwa yibabaza cyane.

Hari ibyagombye gutuma umuntu ahora yipimisha indwara ya diyabete kuko afite ibyago byinshi byo kuyirwara, aho ni ku bantu barengeje imyaka 40 y’amvuko, kuba hari umwe mu muryango urwaye diyabete, kuba umuntu yarigeze kuyirwara mu gihe atwite (diabète gestationnel).

Gukunda kwipimisha kenshi indwara ya diyabete, birafaha kuko umuntu atangira kuvurwa vuba, indwara itaragera ku rugero rukabije, kuko ngo hari igihe diyabete itinda kugaragara, ariko hari ibimenyetso byayo bishobora kuburira umuntu, harimo kugira inyota nyinshi kandi kenshi, gushaka gusoba/kwihagarika buri kanya, umunaniro uhoraho, gucika intege, kudakira vuba aho umuntu yakomeretse no kutabona neza.

Hari kandi ibibazo by’ubuzima byongera ibyago byo kurwara diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (type2)harimo umuvuduko w’amaraso ukabije, isukari byinshi mu maraso, cyangwa se ibinure bibi bya ‘ cholestérol ‘, ufite ibyo bibazo aba yagombye kwihutira kwa muganga kugira ngo bakomeze gukurikirana ko hatarimo na diyabete.

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC kigaragaza ko kwirinda ibitera indwara ya diyabete ariyo ntambwe igabanya ibyago byo kuyirwara kuko kuyirinda bitanga amahirwe ari hejuru ya 50% kugera kuri 75% yo kutarwara iyi ndwara idakira. Ni mu gihe kandi iyi ndwara ikomeje kwiyongera hirya no hino ku isi, by’umwihariko ikaba iri kuri 3% mu Rwanda.

Diyabete izwi nk’indwara y’isukari ni uburwayi bushobora kwibasira uwo ari we wese, igira amoko menshi gusa akunze kuboneka ni 3 harimo ubwoko bwa mbere buterwa n’uko impindura (pancreas) itabasha gutanga umusemburo wa insuline ukenewe mu kuringaniza isukari mu mubiri biragoye kwirinda ubu bwoko kuko usanga abasirikare b’umubiri bangiza uturemangingo dukora uyu musemburo, ubwoko bwa kabiri bwo buturuka ku mibereho y’umuntu n’ubwa gatatu bufata ababyeyi batwite.

Inzobere mu buzima zivuga ko diyabete ari indwara umuntu ashobora kubana nayo ntagire ikibazo mu gihe yiyitayeho uko bikwiriye ndetse agafata imiti neza.

Dr Raban Dusabimana wita kubarwayi ba diyabete mu ishyirahamwe ry’abarwayi ba diyabete mu Rwanda, aganira na RBA, yavuze ko kwisuzumisha hakiri kare birinda izindi ngaruka zishobora gushamikira kuri iyo ndwara.

RBC igaragaza ko kuri ubu mu Rwanda ikigero cy’abarwaye diyabete ari 3%, by’umwihariko muri aba 90% ni abafite diyabete yo mu bwoko bwa 2, iyi ishobora guturuka ku mubyibuho ukabije, kunywa inzoga nyinshi ndetse n’itabi, kutarya indyo yuzuye n’ibindi.

Dr Simon Pierre uhagarariye ishami rishinzwe kurwanya diyabete muri RBC avuga ko kwirinda ariyo ntambwe y’ingenzi mu kugabanya ibyago byo kuyirwara. Ikigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC kigaragaza ko hejuru ya 50% y’abarwaye diyabete bayigendana batabizi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Urwaye diabetes cyangwa Uzi uyirwaye watuvugisha kugusuzuma hanyuma tukakuvura ugakira kuku iyo ivuwe neza irakira watubona kuri:0790217851/0736419654

Dr mushimiyimana Eugene yanditse ku itariki ya: 8-03-2024  →  Musubize

Muraho neza! Ndi Dr Alexandre
Nubwo hamaze kugaragarako Diabete irikukigero cyohejuru, gusa ubu umuntu uyirwaye ashobora gukira kdi Burundu
Amakuru yuzuye wabariza +250786749542 / 0725469942 (SMS,Tsap , Call)

Alexandre yanditse ku itariki ya: 28-02-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka