Uganda: Indwara itaramenyekana imaze guhitana abantu 12

Inzego z’ubuzima za Uganda zirimo gukora iperereza ku ndwara y’icyaduka itaramenyekana imaze guhitana abantu bagera kuri 12 mu gihe cy’ibyumweru bibiri mu Karere ka Kyotera rwagati muri icyo gihugu.

Abanduye iyi indwara bagira ibiheri ku ruhu ndetse no kubyimba ibirenge bikurikirwa no gupfa nta gihe kinini bamaranye uburwayi.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) n’inzego z’ubuzima muri ako Karere bari gufatanya mu gushaka amakuru y’ibanze kuri iyi ndwara. By’umwihariko Minisiteri y’Ubuzima ya Uganda yafashe ibizamini kuri bamwe mu bahitanywe n’iyi ndwara mu cyumweru gishize ariko ntiharatangazwa ibyavuye muri ubwo bushakashatsi.

Abashinzwe ubuzima muri ako Karere bavuga ko abarwayi bamwe barwaye iyi ndwara bashakaga kujya kwivuriza ku bavuzi gakondo aho kujya ku bigo nderabuzima kandi ko bikigoye kubibabuza mu gihe iyi ndwara itaramenyakekana. Bavuga kandi ko ibimenyetso by’iyi ndwara bidatandukanye cyane n’ibyigeze kugaragara ku barwayi mu Mudugudu wa Kyanika A na Kyanika B mu gihe cyashize.

Umwe mu barokotse iyi indwara, Joseph Mazzi, yabwiye Daily Monitor ati: “Nagize ibiheri mu biganza ariko nyuma y’iminsi itatu, ukuboko kwanjye kwari kumaze kwikuba inshuro eshatu mu bunini ku buryo ntashoboraga kwambara ishati y’amaboko maremare. Nagiye ku bavuzi gakondo mu cyumweru gishize kandi imiti yabo yaramfashije nizeye ko nzakira kuko ntacyumva ububabare”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turabashimiye ku makuru meza mutugezaho.iyo ndwara rwose Uganda bayishake itaramara abantu.

Kubijyanye na telephone rwose hano rwempasha ntankuru pee

Ni Albatros sajime yanditse ku itariki ya: 23-11-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka