Mu Bushinwa hakomeje gukwirakwira icyorezo gishya gifata mu myanya y’ubuhumekero

Ishami ry’Umuryango w’Abibumye ryita ku Buzima (OMS/WHO) ryasabye Igihugu cy’u Bushinwa gutanga amakuru no gufata ingamba ku cyorezo cyibasira ibihaha cyadutse muri iki gihugu kuva mu kwezi k’Ukwakira, ubu kikaba kiri gukwirakwira mu bice byinshi kandi kitaramenyekana.

Al Jazeera yanditse ko nubwo imibare y’abandura iyi ndwara itaratangazwa n’inzego zibishinzwe mu Bushinwa, ibitaro byo mu murwa mukuru Beijing byagaragaje ko abarwayi bari kwiyongera cyane cyane abana ku buryo buri munsi bari kwakira abagera ku 1,200 bafite ubu burwayi butaramenyekana ndetse hari n’aho ubushobozi bwo kwakira abarwayi bashya bwabaye bukeya.

Iki cyorezo biravugwa ko cyibasira cyane cyane abakiri bato
Iki cyorezo biravugwa ko cyibasira cyane cyane abakiri bato

Hari kandi n’ubwiyongere buri hejuru mu banyeshuri bo muri Beijing ku buryo hari n’ikigo cyahagaritse amasomo mu gihe cy’icyumweru, abana baba basubiye mu rugo ndetse n’ababyeyi babo basabwa kwitwararika cyane.

Nta makuru ajyanye n’ibimenyetso by’iyi ndwara yari yatangazwa ndetse inzego z’ubuzima zihangayikishijwe n’igihe cy’ubukonje u Bushinwa bwinjiyemo kuko bakeka ko cyazagira uruhare mu kwiyongera kw’iyi ndwara kuko ubukonje ubusanzwe bwongera bene izo ndwara z’ubuhumekero.

Ubu bwiyongere budasanzwe bw’imibare y’abandura bwatumye OMS isaba u Bushinwa gutanga amakuru bwaba bufite ndetse n’ingamba zatuma ubwandu bushya bukomeza kwiyongera. Nubwo icyateye iyi ndwara kitaramenyekana, hari inzobere mu buzima zimwe na zimwe zivuga ko bishoboka ko ibyo byaba ari ingaruka zidahoraho za gahunda ya Guma mu Rugo nk’uko byagenze mu Bwongereza, ariko ibyo ntibyahurirwaho hose mu muri icyo gihugu ndetse bamwe bakaba bari kuyihuza n’imiterere ya Covid-19 mu minsi ya mbere.

Mu minsi ishize Komisiyo ishinzwe ubuzima muri iki gihugu yari yatangaje ko indwara z’ubuhumekero muri rusange ziri kwiyongera, ndetse hanatangira gushakwa amakuru ajyanye n’iyi ndwara ariko nta kirayitangazwaho na kimwe. Uduce twibasiwe harimo umurwa mukuru Beijing, ndetse no mu Majyaruguru y’u Bushinwa mu mujyi wa Liaoning uherereye mu birometero 800 uvuye mu murwa mukuru.

Mu gihe iyi ndwara yaba idashingiye ku ngaruka za Gahunda ya Guma mu rugo, kandi nta makuru yizewe arayitangwaho, hari inzobere zikeka ko yaba ari indwara iterwa n’agakoko ka pathogen kihinduranyije mu miterere no mu bimenyetso.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka