Mu itangira ry’igihembwe cya gatatu cy’amashuri abanza n’ayisumbuye, abanyeshuri 82% gusa nibo bageze ku bigo bigaho ku gihe, Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) ikaba isaba ababyeyi, abarezi n’inzego zitandukanye zibishinzwe, guharanira ko abanyeshuri bose bagera ku mashuri hakiri kare mu rwego rwo kunoza ireme ry’uburezi.
Ubuyobozi bw’akarere ka Bugesera bwashyikirijwe, kuwa 12/8/2014, amarerero umunani yubatswe n’umuryango Plan International Rwanda, inyubako n’ibikoresho bikaba byaratwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 245.
Abanyeshuri 260 barangije mu mashami atandukanye bigaga mu ishuri rikuru rya ISPG (Institut Superieur Pédagogique de Gitwe) mu karere ka Ruhango, bashyikirijwe impamyabumenyi kuri uyu wa kane tariki ya 07/08/2014, maze basabwa kwitwara neza mu buzima bundi bagiyemo, bibuka ko Abanyarwanda babategereje kugirango bababere (…)
Ikigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Bushenge kiri mu murenge wa Bushenge mu karere ka Nyamasheke, gikomeje guhangayikishwa no kutagira amazi meza mu gihe bamaze gutangira gahunda yo kugaburira abana bo mu mashuri abanza kuzamura, abarezi bakavuga ko haramutse nta gikozwe mu maguru mashya bashobora kugira ibibazo bituruka ku (…)
Abanyeshuri bo mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 bo mu karere ka Gisagara, baratangaza ko gahunda yo kubagaburira ku ishuri n’ubwo ari nziza ikigaragaramo ibibazo, aho bitoroshye kuri bose kubona amafaranga batumwa kugirango babashe kurya bitewe n’uko n’ubusanzwe aya mashuri yigamo abana benshi baturuka mu (…)
Nyuma y’aho Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo ifatiye icyemezo cyo kwishyuza visa Abanyarwanda bose bambuka bajya muri icyo gihugu banyuze ku mupaka wa Rusizi ya mbere, abanyeshuri n’ababyeyi bafite abana biga i Bukavu muri icyo gihugu bakomeje kugaragaza impungenge z’icyo cyemezo.
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ryatangije itorero ku banyeshuri baryigamo maze basabwa kurangwa no gukunda umurimo unoze birinda kuzavamo abanyamwuga basondeka.
Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Rutsiro, Nyirabagurinzira Jacqueline, avuga ko mu karere hose habarurwa ibigo by’amashuri 36 bishaje cyane ku buryo bitakagombye kuba byigirwamo n’abanyeshuri, akaba asaba imirenge biherereyemo ndetse n’ababyubatse biganjemo amadini n’amatorero gufata iya (…)
Bamwe mu babyeyi n’abarezi bo mu karere ka Nyamasheke bavuga ko uburezi bw’abana bafite ubumuga ntacyo buhindura ku burezi bufite ireme mu gihe abana bose bigira hamwe, ndetse bagahabwa inyigisho zimwe.
Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri ari mu murenge wa Rwimbogo mu karere ka Gatsibo, baravuga ko imyigire yabo ikomeje kuba mibi cyane kubera ikibazo cyo kwiga mu ishuri ari benshi “bacucitse”.
Nyuma y’aho muri G S Bukomero hagagaragaye ikibazo cy’inyerezwa rya mudasobwa 36 zagenewe abanyeshuri bahiga, Ubuyobozibw’akarereka Ruhango burahumuriza ababyeyi ko isomo ry’ikoranabuhanga ritazasubira inyuma kuko hamaze gufatwa ingamba ndetse n’abagize uruhare mu kuzinyereza bakaba barimo gukurikiranwa.
Abanyeshuri barangije mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya kibungo (INATEK) barasabwa guharanira kuba igisubizo ku bibazo u Rwanda rufite, bakemura ikibazo cy’ubushomeri bihangira imirimo.
Ubuyobozi ndetse n’abanyeshuri bo muri Seminari nto ya Nkumba iri mu karere ka Burera, batangaza ko Laboratwari y’ibijyanye n’ubumenyi ndetse n’ibyumba by’amashuri bishya bungutse, bizabafasha mu kongera ireme ry’uburezi.
Umucungamutungo (comptable) w’ishuri rya G.S Bare iri mu murenge wa Mutendeli akarere ka Ngoma, Niyitegeka Emmanuel, ari mu maboko ya police station ya Mutendeli, nyuma yuko atorotse mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2013 hafashwe sima yari yagurishije zubakishwaga kuri iri ishuri.
Urubyiruko cyane cyane abakiri mu ishuli rurasabwa kwibohora ibiyobyabwenge rwita ku masomo ruharanira guteza imbere igihugu, nk’uko rwabisabwe ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Ideni ryagaragajwe ko rigera kuri miliyoni 65 ishuri ryisumbuye rya Mutendeli ribereyemo abantu batandukanye kuva mu myaka ya 2005, njyanama y’akarere ka Ngoma yafashe umwanzuro ko aka karere katangira kuryishyura kuko ikigo cyabuze ubushobozi.
Mbere y’umwaka wa 1994, mu makomini atandatu yahurijwe mu karere ka Kamonyi, habarizwaga ishuri ryisumbuye rimwe ry’Urwunge rw’amashuri rwa Remera Rukoma. Mu gihe cy’imyaka 20 ubutegetsi buhindutse, habayeho guteza imbere uburezi, ku buryo amashuri yisumbuye ya Leta ageze kuri 49.
Abanyeshuri 709 barangije mu Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri barakangurirwa kugaragaraza ubushobozi ku isoko ry’umurimo bavomye muri iryo ishuri kuko ari bwo bukenewe aho kumurika impamyabushobozi gusa.
“Dufite icyerekezo nk’abanyeshuri, ibyo dukora byose tubitangirana intumbero ndetse n’umugambi mwiza wo kubisoza neza; ntitwifuza kuguma aho turi ubu iteka duhora twifuza, kwiteza imbere, guteza imbere urwatubyaye tunahesha ishema ababyeyi.”
Abanyeshuri biga ku kigo cy’ishuri cya Groupe scolaire Nyamagana mu mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, bateye inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babaha ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye.
Intumwa za kaminuza yitwa Mount Kenya University (MKU), zasuye akarere ka Ngororero kuwa 11 Kamena 2014, zatangarije abatuye aka karere ko MKU yifuza kugira ishami ryayo muri aka karere kugira ngo yegereze amasomo abagatuye, ubu bakora ingendo ndende bajya kwiga muri za kaminuza zo mu zindi Ntara n’ibihugu bidukikije.
Komite y’abanyeshuri barahiriye kuyobora abandi muri Kaminuza yigisha ibijyanye n’Ubutetsi n’Ubukerarugendo (Rwanda Tourism University College/RTUC), baratangaza ko muri iyi manda yabo bazita ku masomo y’abanyeshuri ariko bakibuka no gufasha abaturage muri gahunda zitadukanye za Leta.
Ikigo cy’imfubyi cyitiriwe Mutagatifu Antoine giherereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza cyizihije isabukuru y’imyaka 25 kimaze gishinzwe n’abapadiri bo mu muryango w’abalogasiyonisite.
Nyuma y’aho ishuri rya Ecole de Science de Byimana rihiriye inshuro eshatu mu mwaka ushize wa 2013, imirimo yo kuzisana yahise itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/06/2014, akaba ari bwo inyubako zari zarahiye zatashywe ku mugaragaro.
Ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Nyabigoma mu murenge wa Bweyeye, mu karere ka Rusizi bashyikirijwe ibyumba by’amashuri bine n’ubwiherero, bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 50 n’ibihumbi 400.
Amenshi mu mashuri yigisha amasomo y’ikoranabuhanga hamwe n’amasomo y’ubumenyi mu karere ka Ngororero afite ikibazo cy’ibikoresho bikeya by’ikoranabuhanga ndetse n’ibya raboratwari (laboratoire), kuburyo abarezi bavuga ko imyigire y’abana biga muri ibyo bigo idashimishije.
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ryiyemeje kuzenguruka uturere twose mu ntara. Babyiyemeje mu gikorwa cyo gukangurira urubyiruko n’abandi bose bafite imbaraga zo gukora kwitabira kwiga imyuga biga n’ubumenyingiro.
Abanyeshuri 235 barangije amasomo y’ubumenyingiro mu Ishuri ry’Imyuga rya Rubona (Rubona Vocational Training Cennter) mu karere ka Rwamagana, tariki 30/05/2014 bahawe impamyabushobozi nyuma y’igihe kigera ku mwaka bamaze biga aya masomo y’ubumenyingiro.
Mu ishuri ry’inshuke ryo ku ishuri ribanza rya Nyanza, mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, bigira mu ishuri rimwe ari hafi 80. Umuyobozi w’iri shuri avuga ko n’ubwo bitabashimishije kuba biga bangana kuriya, ngo byibura baba baje.
Amashuri makuru nderabarezi abiri, Kavumu College of Education na Rukara College of Education agiye guhurizwa hamwe ahinduke Rwanda Teachers College. Aya mashuri yombi asanzwe ategura abarezi bigisha mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.