Bugesera: Kwigisha hakoreshejwe imikino byazamuye imitsindire n’ireme ry’uburezi

Abarimu bo mu karere ka Bugesera baravuga ko uburyo bwo kwigisha hakoreshejwe imikino mu ishuri bwatumye abanyeshuri barushaho gusobanukirwa n’amasomo ku buryo bwihuse kandi bworoshye, ku buryo byanazamuye ireme ry’uburezi kandi binagabanya umubare w’abana bataga ishuri.

Iyi gahunda yo kwigisha hakoreshejwe imikino mu ishuri ikoreshwa umwarimu yereka abanyeshuri ibyo bakora binyuze mu mikino hanyuma akababazaho ibibazo ku byo bakoze.

Mukamudenge Annonciata, umwe mu barimu bakoresha iyo gahunda mu masomo avuga ko yagize uruhare mu kongera ireme ry’uburezi kuko ituma abana bose bagira uruhare mu isomo.

Agira ati “iyi gahunda yanagabanuye umubare w’abana bataga ishuri, ntabwo umwana ajya abyibagirwa kuko iyo ageze no mu bandi babibasubiriramo bigatuma yibuka ibyo yize akoresheje imikino”.

Kwigisha binyuze mu mikino bifasha abanyeshuri kumva vuba ibyo biga.
Kwigisha binyuze mu mikino bifasha abanyeshuri kumva vuba ibyo biga.

Uyu murezi avuga ko iyo biciye mu mikino abana bafata amasomo ku buryo bworoshye kurusha uko babimududiramo mu magambo.

Hagenimana Jean Damascène nawe avuga ko iyo ukoresheje imikino mu isomo bituma abana bagira ubushake bwo gukurikira ndetse bakanafata vuba.

“Isomo niba mbere ryaratwaraga iminota 40 ubu riratwara iminota hagati ya 25 na 30, ubundi abana ukababaza ibibazo bijyanye n’umukino w’isomo bamaze kwiga. Bikaba byoroshye kwigisha bitandukanye n’uburyo mbere twajyaga dukoresha”, mwarimu Hagenimana.

Ibi aba barezi bavuga binemezwa na Mukandori Véstine, umwe mu bayobozi b’umushinga Right To Play aho avuga ko iyi gahunda inongera ubusabane hagati y’abarimu n’abanyeshuri.

Ati “aho yatangijwe mbere mu ishuri ribanza rya Muhato ryo mu karere ka Rubavu, umubare w’abana bataga ishuri wavuye kuri 35% ku buryo ubu nta mwana ugita ishuri, ndetse n’imitsindire yavuye kuri 36% maze igera kuri 95%”.

Abarimu batangaza ko kwigisha biciye mu mikino nabo biborohereza.
Abarimu batangaza ko kwigisha biciye mu mikino nabo biborohereza.

Ngo uretse ibyo kandi iyi gahunda yanatumye imyitwarire y’abanyeshuri ihinduka, kuko hari abari bafite imyitwarire mibi bahindutse nk’uko byemezwa n’ababyeyi babo.

Gahunda yo kwigisha hakoreshejwe imikino bigaragazwa ko aho yatangijwe hari impinduka nziza imaze kubageza ho, mu gihe yaba ikoreshejwe mu myigishirize mu mashuri yose bikaba byagira ingaruka nziza ku banyeshuri.

Gahunda yo kwigisha hakoreshejwe imikino yatangijwe mu mwaka wa 2007 ariko mu karere ka Bugesera yahageze mu mwaka wa 2009, itangijwe n’umushinga Right To Play mu mashuri yo mirenge ya Ngeruka, Kamabuye na Musenyi.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Najye mfite umukino w Abana witwa FORANIYI ukinwa hagamijwe kwiga gusoma no kwandika vuba.

Bakina inyuguti:24 A B C
Bagakina n ibihekanebyose
0788796034 dufatanye

Musonera alexandre yanditse ku itariki ya: 26-05-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka