Minisitiri w’intebe yasabye abahawe inguzanyo za “Buruse” kwihutira kwishyura

Ubwo yatangizaga urugerero muri kaminuza n’amashuri makuru byo mu Rwanda ku itariki ya 1/10/2014, Minisitiri w’intebe, Anastase Murekezi, yibukije abigiye ku nguzanyo ya Leta (buruse) bataratangira kuzishyura kwihutira kubikora kuko ari ngombwa.

Yagize ati “Abize mbere bahawe inguzanyo, basinye amasezerano yo kuzazishyura, bakaba bataratangira kwishyura kandi bamaze igihe bakora, baba bakorera Leta, ibigo byigenga cyangwa bikorera ubwabo, inguzanyo bahawe bagomba kuyishyura kugira ngo n’abandi Banyarwanda babone kuyiheraho na bo biga”.

Yakomeje agira ati “Turabasaba kuba abaturage beza. Umuturage mwiza ntiyambura uwamugurije. Ntabwo umuturage mwiza yakwambura Leta. Nibibwirize rero bishyure vuba na bwangu”.

Minisitiri w'intebe yasabye abigiye ku nguzanyo ya Leta kwishyura ngo n'abandi babone uko bagurizwa.
Minisitiri w’intebe yasabye abigiye ku nguzanyo ya Leta kwishyura ngo n’abandi babone uko bagurizwa.

Yibukije abize bahawe inguzanyo ya Buruse ko kwishyura bitaruhije kuko umuntu asabwa gutanga make makeya, yongera ho ko mu gihe batishyuye hazafatwa izindi ngamba zo kwitabaza amategeko.

«Nibishyure rero kuko ari ngombwa, bitabaye ibyo, twazitabaza amategeko n’ingufu za Leta kandi muzi ko zihora ari nyinshi cyane,» Minisitiri Murekezi.

Abasaga ibihumbi bitanu nibo bahawe inguzanyo yo kwiga uyu mwaka

Leta y’u Rwanda ikomeje kunganira abanyeshuri biga mu mashuri makuru na za kaminuza. Muri uyu mwaka wa 2014-2015, abemerewe buruse ni abanyeshuri 5841 batoranyijwe hashingiwe ku bintu bine aribyo ; ingengo y’imari, amanota y’umunyeshuri, amasomo atanga amahirwe menshi ku isoko ry’umurimo kurusha ayandi n’ubushobozi bw’umunyeshuri n’ababyeyi be, nk’uko Minisitiri w’intebe yakomeje abisobanura.

Minisitiri Murekezi yanavuze ko n’ubwo Leta idashobora kwishyurira abifuza kwiga bose, ngo iri kunoza uburyo abashaka kwiga bakwiyakira inguzanyo zo kwiga ubwabo binyuze mu mabanki Leta ikabigiramo uruhare kugira ngo bikorwe neza, banki y’u Rwanda itsura amajyambere (BRD) ikaba ariyo yahawe inshingano zo gutunganya icyo kibazo.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Nihehe hishyurwa amafaranga y’INGUZNYO

ALIAS yanditse ku itariki ya: 30-08-2023  →  Musubize

Nibyo bishyure bwangu abandi bige igihugu gitere imbere. Gusa hari ibintu bigomba gukosorwa na Leta. Uburyo bishyuza ntabwo bwatuma yishyurwa cyane ko benshi baba bakennye. Burya ideni riragora kwishyura. Maze na bank harigihe bayambura nkanswe SFAR itazi nabo yishyuza. Bazana igipapuri ku mukoresha ngo azuzuze abigiye kuri bourse ya Leta bakigendera ntibongere no kugaruka ngo bategereje ko bazakibashyira. Bahindure Imikorere nayo ubundi bizagorana. Jye bazampe inshingano zo gushyiraho strategie yo kwishyuza nzabereke uko bigenda. Murakoze.

Kadogi yanditse ku itariki ya: 5-10-2014  →  Musubize

abamaze kubona akazi batangire bishyure maze n’abandi babone uko biga bityo hatazagira ubura aya mahirwe kubera amikoro

murekezi yanditse ku itariki ya: 3-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka