Abanyeshuri bo mu karere ka Nyamasheke biga muri Kaminuza ya Kibogora (Kibogora Polytechnic) bishimira ko begerejwe kaminuza yabafashije kwiyungura ubumenyi ndetse no kubavana mu bwigunge.
Mu gihe hasigaye gusa icyumweru kimwe ngo hizihizwe yubire y’imyaka 75 rimaze rikinguye imiryango, ubuyobozi bw’ishuri Groupe Scolaire Sainte Bernadette buratangaza ko imyiteguro igeze kure kandi ko ibyishimo by’uyu munsi bizaba ukwifatanya n’abarirerewemo.
Umuyobozi w’inama y’ubutegetsi mu ishuri rikuru Gatolika rya Kabgayi (ICK), Charles Nkoranyi, avuga ko muri iri shuri atari ahantu umunyeshuri aza kwigira ibintu bisanzwe gusa ngo yigendere yungutse ubumenyi gusa kuko ngo ahabwa n’ibindi.
Abanyeshuri bagera ku 1000 bazahabwa impamyabumenyi n’ishuri rikuru rya Institut Superieur Pédagogique de Gitwe “ISPG” tariki 01/08/2013.
Umuyobozi Mukuru w’Inama Nkuru Ishinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza (HEC), Dr Innocent Mugisha, aratangaza ko amashuri makuru yo mu Rwanda atagakwiye kurebera umusaruro wayo mu mubare w’abahabwa impamyabumenyi, ahubwo ko bakwiye kurushaho guharanira gutanga ubumenyi bufite ireme.
Abanyeshuri 87 bigaga ku kigo cya Gitisi Vocational Training Center mu murenge wa Bweramama mu karere ka Ruhango, basabwe gusubira iwabo n’umuryango wa barihiriraga witwa CHF International kubera ko icyo kigo kitujuje ibyangombwa.
Ishuri rikuru ry’ubuhinzi rya Kibungo (INATEK) ririzihiza isabukuru y’imyaka 10 rimaze rishinzwe kuri uyu wa 11/07/2013, muri uyu muhango biteganijwe ko abagera kuri 640 bazaba bahabwa impamyabushobozi.
Minisiteri y’uburezi (MINEDUC) yandikiye ibaruwa Ikigo Komera giherereye mu karere ka Rutsiro ikimenyesha ko guhera mu mwaka w’amashuri utaha wa 2014 cyemerewe gufashwa na Leta mu burezi gisanzwe gitanga ku bafite ubumuga.
Leta y’u Rwanda yatangiye gushakisha inzobere mu bushakashatsi n’umuhanga mu kuyobora amashuri makuru na za kaminuza ngo azahabwe kuyobora Kaminuza imwe rukumbi u Rwanda rugiye gushyiraho.
Urubyiruko rutuye mu kagari ka Kanzenze mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera rubabajwe cyane n’uko rwegeranye n’ikigo cyigisha imyuga ariko rukaba rutagifiteho uburenganzira bwo kuhiga bityo rukaba rusaba ko rwafashwa kuhiga.
Nyuma y’uko ishuri Community Integrated Polytechnic (CIP) rifungiye imiryango by’abateganyo mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatanu uyu mwaka, abaryizemo bakomeje guhangayikishwa n’uko barimo kudindira nyamara bo barakoze ibyo basabwaga ngo bakurikire amasomo yabo nta nkomyi.
Ishuri Rikuru rya Kibogora (Kibogora Polytechnic-KP) riri mu karere ka Nyamasheke, kuri uyu wa gatandatu tariki 29/06/2013 ryafunguye imiryango yaryo ku mugaragaro nyuma y’igihe kigera ku mwaka ritangiye gutanga inyigisho.
Ikigo nkomatanyanyigisho mu myuga cyo mu Ntara y’Amajyepfo (IPRC-South) cyafunguye imiryango ku mugaragaro kuwa kane tariki 27/06/2013. Ibi birori byabaye nyuma y’amezi atandatu gitangiye kwigisha imyuga inyuranye.
Abanyeshuri biga mu ishuri rya ES Byimana riri mu karere ka Ruhango, baratangaza ko batazigera binubira ubuzima barimo kuko abanyeshuri bagenzi babo aribo batumye bahura n’ibi bibazo.
Abanyeshuri barangije amasomo yabo mu ishuri rikuru INES Ruhengeri bavuze ko batagiye kuba ikibazo ku isoko ry’umurimo, ahubwo bajyanye ubumenyi babonye ku isoko, kugirango bagire uruhare mu iterambere ry’aho bazakora.
Mu kigo cya Leta kigisha ikoranabuhanga ritandukanye mu Ntara y’i Burengerazuba (IPRC West) ishami rya Karongi, muri Kanama 2014 barateganya kuhubaka ishuli ry’imyuga itandukanye n’aho kwimenyereza imyuga.
Ingabire Clement wiga gutunganya imisatsi cyane cyane iy’abagore mu ishuri ry’imyuga Emeru Intwari mu karere ka Ruhango, avuga ko we ibyo akora abikunze kandi nta kimwaro bimuteye.
Abayobozi n’abarezi b’ibigo by’amashuri by’itorero rya EAR (Eglise Anglican au Rwanda) mu karere ka Ngororero bavuga ko bamwe mu babyeyi bafite abana biga kuri ayo mashuli babatererana mu gukurikirana imyigire y’abana bigatuma bamwe batsindwa.
Abanyeshuri biga muri kaminuza Gaturika y’u Rwanda iri i Save mu karere ka Gisagara baratangaza ko bagifite ikibazo cy’amacumbi adahagije, bakaba bifuza ko hakubakwa andi bityo ahari akareka guhenda.
Polisi iratangaza ko hari abantu bamaze gufatwa bari guhatwa ibibazo ku bijyanye n’inkongi z’umuriro zimaze iminsi zibasira ishuri rya Ecole des Sciences de Byimana.
Umuyobozi w’ikigo cyigisha imyuga cyitiriwe Nelson Mendela kiri mu murenge wa Ntarama mu karere ka Bugesera yakubise abanyeshuri babiri b’abakobwa bibaviramo guhungabana none ubu bivuriza mu kigo nderabuzima cya Ntarama.
Abana bo mu mudugudu wa Gakagati, akagali ka Rutungo, umurenge wa Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare bashinja ababyeyi babo kutita ku myigire yabo ariko ababyeyi bo bavuga ko biterwa n’amafaranga bacibwa n’ubuyobozi bw’ishuli ribanza barereraho.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro, Albert Nsengiyumva, yagiranye inama n’abayobozi mu natara y’amajyaru, tariki 24/05/2013, baganira ku bijyanye n’uburyo muri iyi ntara hakongerwa amashuri yigisha ubumenyingiro kuko ayo mashuri akiri macye muri iyo ntara.
Abanyeshuli 13 b’urwunge rw’amashuli rwa Rwebare bagejejwe ku bigo nderabuzima bya Nyarurema na Rukomo byo mu karere ka Nyagatare, bamwe bagaragaza ibikomere no guhungabana nyuma y’uko mu gitondo kuri uyu wa 23/05/2013 basakuje bari ku murongo mbere yo kwinjira bikabaviramo igihano cyo gucishwaho akanyafu.
Guhera ku gicamunsi cya tariki 22/05/2013 umunyeshuri wiga mu ishuri rya Groupe Secolaire Indandaburezi n’umukangurambaga (animateur) w’abanyeshuri mu ishuri rya Ecole des Science Byimana bari mu maboko ya Polisi kuri station ya Nyamagana mu karere ka Ruhango, bakekwaho kuryamana n’abo badahuje ibitsina.
Zimwe mu nyubako z’ikigo cya ES.Mutendeli cyo mu karere ka Ngoma zatangiye kwangirika nyuma yuko zitagikoreshwa kubera iki kigo cyitacyoherezwamo abanyeshuri biga bacumbikamo.
Mu ihererekanya bubasha n’umuyobozi mushya wari woherejwe kuyobora ikigo ES.Mutendeli cyo mu karere ka Ngoma, umucungamutungo (etendant) w’icyo kigo yagaragaje ko icyo kigo kirimo ideni ry’amafaranga miliyoni 79.
Abanyeshuri biga mu ishuri Community Integrated Polytechnic (CIP) rikorera mu turere twa Musanze, Kayonza, Nyagatare na Gatsibo, bavuga ko iri shuri ritubahirije ibyo ryabemereye ndetse n’ibyo ryemereye ubuyobozi biriviramo kunanirwa kubaha amasomo.
Bamwe mu bana b’abanyeshuri bo Murenge wa Ngarama mu Karere ka Gatsibo biga mu mashuri abanza, basiba ishuri ku munsi w’isoko ahubwo bakajya guhamagara abakiriya bagura imyenda.
Ishuri ryisumbuye rya Rusumo, tariki 09/05/2013, ryashyikirijwe ibikoresho byo muri Labo n’imyenda ya Siporo bifite agaciro k’amafaranga 3,897,600 byaguzwe ku nkunga y’abanyeshuri biga mu kigo Ecole Integriate Gesamtschule Kert Schumacher cyo mu ntara ya Rhénanie Palatinat mu gihugu cy’Ubudage.