Huye: Muri PIASS bahawe impamyabushobozi baranazitahana

Mu gihe byabaye nk’akamenyero ko hirya no hino mu mashuri makuru na kaminuza zo mu Rwanda abagira ibirori byo guhabwa impamyabumenyi (graduation ceremony) bataha bakazagaruka kuzifata nyuma, si ko byagenze ku ishuri PIASS uyu munsi tariki 30/09/2014 kuko bo bazitahanye.

Abanyeshuri barangije mu mashami ya Tewolojiya, uburezi ndetse n’amajyambere (Development studies) mu ishuri PIASS (Protestant Institute of Arts and Social Sciences) bahawe impamyabumenyi uyu munsi ni 157. Harimo abagore n’abakobwa 68 ndetse n’abagabo n’abasore 89.

Impamyabumenyi bazitahanye.
Impamyabumenyi bazitahanye.

Rev. Prof. Viateur Ndikumana, umuyobozi w’iri shuri rikuru wungirije ushinzwe amasomo, avuga ko impamvu y’uku kwizihiza ibirori byo gutanga impamyabumenyi abantu bagahita bazitahana, babikoze bagamije kurinda abize iwabo gusiragira bagaruka gutwara izi mpamyabumenyi zabo.

Ati “icyo twashatse kwerekana, ni uko diplome atari umuhango gusa. Ntabwo twifuza ko umunyeshuri wacu warangije ahangaha agaruka, ata amafaranga, ata akazi -kuko bamwe barakora- yongera kugaruka gushaka ibyangombwa, kandi baramaze imyaka ine yose babikorera”.

Na none ati “Ibi biri mu muco wo gutanga serivise nziza. Icyo umuntu yakoreye akagitahana. Ku bari basanganywe yenda akazi bakeneye impamyabumenyi zabo ngo bongererwe imishahara, ni ugutuma bahita bakemurirwa iki kibazo batarinze gutegereza.”

Bategereje kwambikwa n’abayobozi

Bisanzwe bimenyerewe ko abanyeshuri bagira ibirori byo guhabwa impamyabushobozi baza bambaye amakanzu yabugenewe, hamwe n’ingofero ndetse n’undi mwenda batamiriza mu gatuza ugahinguka mu mugongo, uba ufite amabara atandukanye hakurikijwe amashami abantu bizemo.

Bambaraga ingofero ari uko hamaze kwemezwa ko babonye impamyabumenyi.
Bambaraga ingofero ari uko hamaze kwemezwa ko babonye impamyabumenyi.

Muri PIASS ho kuri uyu wa 30 Nzeri baje bambaye amakanzu gusa, ibindi babyitwaje mu ntoki. Umunyeshuri wahamagarwaga yatambukaga akambikwa ingofero n’umuyobozi w’ikirenga w’ishuri (chancellor). Icyakora iyi ngofero uyu muyobozi yakoreshaga yari imwe yabageraga.

Nyuma yo kugerwa ingofero, umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo yamutamirizaga wa mwenda mu gatuza, hanyuma ushinzwe kwakira abanyeshuri (Registrar) akamuha impamyabumenyi ye hamwe n’indangamanota.

Abanyeshuri bamaze kwemezwa ko bahawe impamyabumenyi ya Bachelor, ni bwo bambaraga ingofero. Ese ni ukubera iki bategerezaga kwambikwa ingofero ndetse n’umwenda wo mu gatuza?

Igitambaro cyo mu gatuza, gitandukanye ukurikije amashami abantu bize, bacyambikwaga n'umuyobozi ushinzwe amasomo.
Igitambaro cyo mu gatuza, gitandukanye ukurikije amashami abantu bize, bacyambikwaga n’umuyobozi ushinzwe amasomo.

Rev. Prof. Ndikumana ati “ingofero bategereje kuyambikwa na chancellor kuko ari we wahamije ko babonye impamyabumenyi zabo. Kiriya gitambaro cyo mu gatuza kigiye gitandukanye ku banyeshuri bo mu mashami anyuranye bacyambitswe n’umuyobozi ushinzwe amasomo nk’uburyo bwo kugaragaza ko yemeza ko bakwiye ziriya mpamyabumenyi koko.”

Utundi dushya mu gutanga impamyabumenyi muri PIASS

Uretse kuba abarangije muri PIASS batahanye impamyabumenyi zabo, ndetse bakanambikwa umwenda w’uko bazihawe n’abayobozi babo, muri iki gikorwa hagaragayemo n’ibindi bishya bitaboneka mu birori nk’ibi ahandi.

Ingofero bazambikwaga na Chancellor wa PIASS.
Ingofero bazambikwaga na Chancellor wa PIASS.

Muri ibyo bishya harimo gutangiza gahunda inyigisho yo muri Bibiliya n’isengesho, ndetse no kuyisozesha irindi sengesho. Bumwe mu butumwa abari bahari basomewe muri Bibiliya ni ubuvuga ko kubaha Uwiteka ari bwo bwenge.

Akandi gashya ni uko nyuma y’indirimbo yubahiriza igihugu, ari na yo yatangije ibirori, hanaririmbwe indirimbo yubahiriza iki kigo. Iyi ndirimbo yari irimo ibango rigaruka rigira riti “Imbanzirizabahizi, ngobyi ihekeye u Rwanda, abo wareze bose bakorana umurava ku murimo.”

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

umuntu wanditse asebya INILAK kabisa sibyo rwose kuko nahandi hose baguha ibyangombwa aruko wamaze kwishyura schoolfees yose. so wibasebya rwose ibyo bakora bigendanye na principes z’ikigo.

Louise yanditse ku itariki ya: 13-10-2014  →  Musubize

turashimira piass uburyo yateguye ibi birori bya graduation. icyo igomba gukosora , ni ugushyira mubikorwa gahunda yo kurangiza amasomo kugihe. erega buriya yakwihutisha igikorwa cyo gutanga academic transcript ku banyeshuri bakiri mukigo kandi bazikeneye. félicitation

alias yanditse ku itariki ya: 3-10-2014  →  Musubize

PIASS! Mujye mushima munanenga! Uzi akavuyo igira? Gusiragiza abanyeshuri nibyo bihaba gusa! Kugira ikibazo ukaba wamara hafi ukwezi utarabona ukigukemurira? Ngo uzaze ejo, ejobundi, ukwezi kugashira! Imana irihangana!

Zouzou yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

Hari umuhanzi munyarwanda wavuze ati "nimutwereke ibyo mwako..." "Iri ni ikosora"
PIASS yakoze ibitamenyerewe kandi byaranzwe n’udushya twinshi cyane cyane guha impamyabushobozi abanyeshuri barangije.
Abanyeshuri bo mu zindi kaminuza ntibihebe kuko ibirori byitabiriwe n’abayobozi ba za kaminuza benshi buriya bahakuye isomo.
Coup de chapeau kuri PIASS staf.

AsMe yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

Wow!!! Turanezerewe kubona abarangije muri PIASS. Mwe rero muravuga udushya twagaragaye muri ibi birori mutavuze inyubako zijyanye n’igihe; abarimu b’abahanga no kwaguka kw’iyi kaminuza. Turasaba ahubwo ko bakomeza imihigo bakongeraho n’ibindi byiciro koko bagakomeza bakarerera neza igihugu

PHILOS yanditse ku itariki ya: 2-10-2014  →  Musubize

ibi ni ibiranga imikorere myiza irimo udushya kandi koko ibi bakoze byorohereje abanyeshuri birirwaga basiragira ku bigo batakaza amafranga

nyungwe yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

Iyi Kaminuza ifite imikorere myiza isobanutse ni iyo gushimirwa,naho iyo bita INILAK umuntu ayigamo akava mu mwaka wa mbere akarinda agera mu mwaka wa kane nta transcript n’imwe arabona,serivisi zaho ni agahomamunwa,icyo bakora ni ukwishyuza gusa Minerval ariko kuzuza ibijyanye n’Uburenganzira bw’abanyeshuli ni ikibazo gikomeye!

NDIVUGIRA Anitha yanditse ku itariki ya: 1-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka