Abize i Rukara n’i Kavumu bemerewe kongera ubumenyi ari uko bamaze imyaka ibiri bigisha

Umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’inderabarezi, Prof. George Njoroge avuga ko abanyeshuri biga n’abarangije mu mashuri y’inderabarezi ya Rukara (Rukara College of Education) na Kavumu (Kavumu College of Education) bemerewe kongera ubumenyi bashaka impamyabumenyi yisumbuye ku yo bahabwa n’ayo mashuri, ariko bisaba ko babanza nibura kwigisha imyaka ibiri.

Abanyeshuri biga muri ayo mashuri n’abayarangirijemo biga imyaka ibiri bagahabwa impamyabumenyi iri ku rwego rwa A1, mu gihe ubusanzwe mu zindi kaminuza n’amashuri makuru byo mu Rwanda bigaga imyaka ine bagahabwa impamyabumenyi iri ku rwego rwa A0.

Tariki 30/10/2014 minisitiri w’uburezi Prof. Silas Lwakabamba hamwe n’abandi bayobozi mu nzego z’uburezi barimo n’umuyobozi mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda, ihami nderabarezi basuye ayo mashuri yombi, mu rwego rwo kureba aho imyiteguro yo kuyahuriza hamwe igeze.

Abanyeshuri ba Rukara basabye ko bajya bahabwa impamyabumenyi y'icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) aho guhabwa iy'icya mbere (A1).
Abanyeshuri ba Rukara basabye ko bajya bahabwa impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza (A0) aho guhabwa iy’icya mbere (A1).

Abanyeshuri biga mu ishuri rya Rukara ari na ho abanyeshuri b’ayo mashuri yombi bazigira namara guhurizwa hamwe babwiye Minisitiri w’uburezi ko bifuza ko impamyabumenyi bahabwa yakongererwa agaciro ikajya ku rwego rw’impamyabumenyi ya A0 itangwa n’izindi kaminuza n’andi mashuri makuru mu Rwanda.

Prof. Njoroge yabwiye abo banyeshuri ko ubuyobozi bwa Kaminuza y’u Rwanda buzi neza ko bakeneye kongererwa ubumenyi, ariko ko bitashoboka bataramara nibura imyaka ibiri mu mwuga w’uburezi bigira.

Yagize ati “Kaminuza izi neza ko mukeneye kongera ubumenyi mukabona impamyabumenyi yisumbuyeho, ariko ntibyashoboka mukiva ku ishuri. Bitewe n’uko mwigiye kuba abarezi mugomba rero kubanza kubikora nibura imyaka ibiri, hanyuma mukabona gukomeza kwiga mukabona impamyabumenyi ya A0 n’izindi zisumbuyeho”.

Prof Njoroje avuga ko abanyeshuri bize i Rukara n'i Kavumu bemerewe gukomeza amashuri nibura nyuma y'imyaka ibiri bigisha.
Prof Njoroje avuga ko abanyeshuri bize i Rukara n’i Kavumu bemerewe gukomeza amashuri nibura nyuma y’imyaka ibiri bigisha.

Bamwe mu banyeshuri basa n’aho batanyuzwe n’iki cyemezo, ariko Minisitiri w’uburezi ababwira ko bakwiye kumenya ko ayo mashuri yashyizweho kugira ngo ategure abarimu bigisha mu mashuri y’uburezi bw’ibanze, ari na yo mpamvu abayanyuzemo bahabwa impamyabumenyi bamaze imyaka ibiri gusa biga.

Yabashimiye kuba barahisemo kuba abarezi kuko ari umwuga indi yose ishamikiyeho, abasaba kurushaho guhesha umwuga wa bo agaciro kandi ukabahesha ishema.

Ati “Uyu ni umwuga mwiza kandi w’agaciro, nanjye nabaye umwarimu. Ntekereza ko nta gihugu na kimwe cyatera imbere kidafite abantu b’abahanga, kandi abwo buhanga babuhabwa n’abarimu. Ndashaka kubwira aba banyeshuri ko bakwiye guha agaciro gakomeye umwuga wa bo”.

Minisitiri w'uburezi avuga ko amashuri ya Rukara na Kavumu yihariye kuko yashyiriweho gutegura abarimu bigisha mu mashuri y'uburezi bw'ibanze.
Minisitiri w’uburezi avuga ko amashuri ya Rukara na Kavumu yihariye kuko yashyiriweho gutegura abarimu bigisha mu mashuri y’uburezi bw’ibanze.

Guhuza amashuri ya Rukara College of Education na Kavumu College of Education ni icyemezo cyafashwe na guverinoma mu mwaka wa 2010. Kuyahuza ntibyahise bishoboka kuko abanyeshuri biga i Kavumu bagombaga kwimukira mu ishuri rya Rukara kandi rikaba ritari rifite inyubako zihagije bakoresha mu gihe ayo mashuri yaba amaze guhurizwa hamwe.

Nyinshi muri izo nyubako zamaze kubakwa, bikaba biteganyijwe ko ukwezi k’Ukuboza uyu mwaka kuzarangira abanyeshuri bigiraga i Kavumu barimuriwe mu ishuri rya Rukara aho bazakomeza kwigira.

Cyprien M. Ngendahimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

NI BYIZA CYANE . GUSA AHONGAHO UMUNTU YAKWIBAZA NIBA ABO BANA BARANGIJE I RUKARA NA KAVUMU
BAZIGIRA KURI Bourse CG BAZIRIHIRA?

RWAMIRAMBI INNOCENT yanditse ku itariki ya: 28-11-2014  →  Musubize

None se ko bavuga batyo abanyeshuri batangiye gusohoka ryari? Birengagije ko hari abamaze imyaka ine(4) mu akazi? Niba ibyo bavuga ari ukuri nibatange amashuri ku abamaze igihe mu akazi.

Robert yanditse ku itariki ya: 20-11-2014  →  Musubize

eeeh ko imyaka ibiri atari mike ariko bizajya bibafasha kubona uburambe ku kazi

lionel yanditse ku itariki ya: 5-11-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka