Urubyiruko 179 rwarangije amahugurwa mu bijyanye n’ikoranabuhanga n’ubucuruzi mu kigo ngororamuco giteza imbere imyuga (Iwawa Rehabilitation and Vocational Skills Development Centre). Aya mahugurwa yatanzwe n’ikigo DOT Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga.
Abanyeshuri icyenda barimo batanu barangizaga amashuri mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi n’ubworozi (ISAE- Busogo) bahawe impapuro zibahagarika mu masomo yabo baregwa kugira imyitwarire mibi imbere y’ubuyobozi bw’iri shuri.
Amashuli yisumbuye yigenga abarizwa mu karere ka Nyanza yatangiye kwirukana bamwe mu banyeshuli babyo biga mu mwaka wa gatandatu bakekwaho kuba baragiye basimbuka imyaka y’amashuli harimo n’ibizamini bisoza icyiciro rusange (Tronc Commun).
Mu muganda rusage wo kuri uyu wa 27/04/2013 abakozi b’ikigo gishinzwe guteza imbere ubumenyingiro (WDA) bifatanyije n’abanyeshuri, abakozi ndetse n’abaturage baturiye ikigo cya Technical Secondary School Nyamata ryahoze ryitwa ETO gutunganya ahazubwakwa inyubako nshya z’icyo kigo.
Guhera muri Nzeri 2013 mu karere ka Ruhango bwa mbere hazatangira ishuri rikuru rizajya ritanga amasomo y’ikiciro cya mbere cya Kaminuza A1 izaba yitwa Indangaburezi College of Education.
Ishuri ryigisha ibijyanye n’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC), rifite gahunda yo gukorana na ba nyiri amahoteli n’amaresitora mu rwego rwo kumenya icyo bifuza ko iri shuri ryakwitaho mu myigishirize y’abanyeshuri barisohokamo ari nabo bajya gukora muri ayo mahoteli.
Nyuma y’inkongi y’umuriro yibasiye amacumbi y’abanyeshuri b’abahungu mu kigo Ecole des Sciences de Byimana, tariki 23/0/2013, abanyeshuri bose biga guhera mu mwaka wa mbere kugera mu wa gatatu basubiye iwabo.
Ubufasha ku biga amashuri makuru na kaminuza ntibuzavaho burundu nk’uko bamwe babikeka. Abakene bo mu cyiciro cya 1 na 2 cy’Ubudehe bazahabwa inguzanyo bazishyura 100%. Aba bazahabwa inguzanyo ku mafaranga y’ishuri n’ayo kubatunga.
Minisitiri w’uburezi, Dr. Vincent Biruta, ari mu ruzinduko mu karere ka Rusizi rugamije kwagura ishuri rya kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) ryahatangiye mu mwaka wa 2007 ariko rikaba ritari rifite ubushobozi buhagije kuko aho abanyeshuri bigira ari mu macumbi.
Abarimu bo ku bigo 14 byo mu karere ka Ruhango barahabwa amahugurwa y’iminsi ibiri ku gukoresha ibikoresho bya science byatanzwe n’intara ya Rhenanie Palatinat mu gihugu cy’u Budage.
Ikigo cy’amashuri Groupe Scolaire Musasa giherereye mu murenge wa Gitovu mu karere ka Burera kimaze guca agahigo muri ako karere mu gutsindisha abana bose bacyigaho kuburyo mu myaka itanu ishize aricyo cyihariye umwanya wa mbere muri ako karere.
Inyubako z’ishuri ry’Uryunge rw’Amashuri rwa Tanda ziherereye mu kagali ka Tanda, umudugu wa Tanda, umurenge wa Giti, akarere ka Gicumbi, zatashywe ku mugaragaro, igikorwa kitabiriwe n’intumwa zaturutse mu Budage, mu ntara ya Rhenanie Platinat ifitanye umubano wihariye n’u Rwanda.
Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rw’i Nyamasheke kuri uyu wa kabiri, tariki 19/03/2013 rwizihije umunsi mukuru wa Mutagatifu Yozefu iri shuri ryitiriwe, banizihiza imyaka 57 iri shuri rimaze rivutse.
Amashuri n’ibigo by’imyuga byagaragaje ubuhanga mu kunoza imishinga igamije kwigisha urubyiruko imyuga no kwihangira umurimo yasinye amasezerano ayemerera guhabwa amafaranga y’inkunga, mu cyiciro cya mbere cya gahunda yatangijwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubumenyi ngiro (WDA).
Guverinoma y’u Rwanda irateganya ko bigenze neza mu ntangiriro z’umwaka w’amashuri utaha ariho Kaminuza rukumbi y’u Rwanda, University of Rwanda, yatangira gukora, aho Kaminuza zose n’amashuri makuru ya Leta bizaba byahurijwe hamwe mu rwego rwo guhindura isura y’uburezi mu Rwanda.
Ku nshuro ya gatanu kaminuza y’Abalayiki b’Abadivantisiti INILAK yatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 631 bayirangijemo amasomo y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, ibirori byabereye i Kigali uyu munsi tariki ya 28/02/2013.
Abanyeshuri biga ku ishuri ryisumbuye rya Gitisi mu murenge wa Bweramana, bagaragaye imbere y’ubuyobozi bw’akarere ka Ruhango mu gihe cya sa tanu tariki 26/02/2013, babaza impamvu batiga ntibanarye.
Abarimu bigisha mu mashuri abanza ku kigo cya Birwa II, ku kirwa cya Bushonga, kiri mu kiyaga cya Burera, umurenge wa Rugarama mu karere ka Burera barasaba ubuyobozi kubafasha kugira ngo boroherwe no kwigisha kuri icyo kirwa.
Urwunge rw’Amashuri rwitiriwe Mutagatifu Yozefu rw’i Nyamasheke, tariki 23/02/2013, rwatangije Club y’Icyongereza igamije gukangurira abanyeshuri b’iki kigo gukoresha ururimi rw’icyongereza mu mvugo zabo za buri munsi.
Umwuga ukorwa neza ukoranye ubuhanga buhagije uteza imbere nyirawo, kandi bikamurinda kubura icyo akora, nk’uko bitangazwa n’urubyiruko rw’umurenge wa Gishubi mu karere ka Gisagara, rusaba ishuri ry’imyuga ryakagombye kurufasha kugera ku iterambere.
Leta y’Ubushinwa irashimirwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Gatsibo ku nkunga yatanze mu kubaka ishuli community model school ryubatswe mu murenge wa Kabarore rikaba ryanatangiye kwigisha ururimi rw’Igishinwa.
Nyuma yo kubona impano y’ibikoresho by’ikoranabuhanga yatanzwe na kaminuza yo mu gihugu cy’Ubudage, kaminuza y’Umutara Polytechnic itangaza ko yishimiye ko igiye kuzamura ireme ry’ubumenyi ngiro butangirwa muri iri shuri.
Nk’uko urutonde rushya rubyerekana, Kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR) yaje imbere ho imyanya 527 yose ku rutonde rwa za kaminuza aho yavuye ku mwanya wa 4,158 ikajya kuwa 3631 muri za Kaminuza ibihumbi 21 nk’uko urubuga rwa internet rwa kaminuza nkuru y’u Rwanda rubitangaza.
Abanyeshuri batatu b’abahungu biga mu mwaka wa gatandatu w’amashuri yisumbuye mu kigo cya Collège de la Paix Rutsiro bahawe igihano cyo kwirukanwa burundu tariki 07/02/2013 ariko nyuma kiza gusimbuzwa icyo kwiga bicumbikira iminsi isigaye y’igihembwe cya mbere kubera ko byagaragaye ko ngo ari bo batumye abanyeshuri bose bo (...)
Abanyeshuri 500 bigiraga mu ishami rya INILAK i Rwamagana basabwe na Minisiteri y’Uburezi mu Rwanda kutongera kuhakandagiza ibirenge ngo kubera ko aho bigiraga bahahuriraga n’abandi banyeshuri batari aba INILAK.
Nubwo akarere ka Rubavu kishimira ibikorwa by’uburezi by’umwaka wa 2012 birimo umubare w’abana batsinze hamwe n’ibyumba by’amashuri byubatswe ngo haracyagaragara inzitizi ku burezi zirimo umubare w’abana bata ishuri.
Ishuri ry’Incuke ry’icyitegererezo ryubatswe na Banki y’Abaturage y’u Rwanda mu nyungu z’abakiriya bayo ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa gatanu, tariki 15/02/2013 mu kagari ka Kibogora, umurenge wa Kanjongo mu karere ka Nyamasheke.
Ubwo yasuraga ikigo cya Tumba college of Technology giherereye mu karere ka Rulindo, tariki 08/02/2013, Minisitiri w’Uburezi yasabye ko ikigo nk’iki kigisha ubumenyi ngiro cyakagombye kugira uruhare mu iterambere ry’akarere bityo ibyo bigisha bikagirira abaturage umumaro.
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, barinubira ko bishyuza abana babo amafaranga y’ishuri mu byiciro n’amashuri, mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko uburezi kuva mu mashuri abanza kugeza ku myaka 12 y’uburezi bw’ibanze ari ubuntu.
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Muhanga mu ntara y’Amajyepfo, barinubira ko bishyuza abana babo amafaranga y’ishuri mu byiciro n’amashuri, mu gihe Leta y’u Rwanda ivuga ko uburezi kuva mu mashuri abanza kugeza ku myaka 12 y’uburezi bw’ibanze ari ubuntu.