Kirehe: Akagera International School ifite intego yo kuba mpuzamahanga

Ishuri “Akagera International school” riri mu karere ka Kirehe ryakira abana baturutse mu bihugu binyuranye rikaba rifite gahunda yo kurenga imbibi z’u Rwanda rikaba ishuri mpuzamahanga nkuko izina ry’ikigo ribivuga.

Iri shuri ryatangijwe na rwiyemezamirimo Nsegimana Ahmed mu mwaka wa 2012 ubu rifite abanyeshuri baturuka mu bihugu binyuranye birimo Rwanda, Tanzaniya, Uganda, Burundi, Kenya, Congo, Oman n’ibindi.

Mu bifasha abana kwiga neza hari n'imfashanyigisho zo ku nkuta z'amashuri.
Mu bifasha abana kwiga neza hari n’imfashanyigisho zo ku nkuta z’amashuri.

Kugeza ubu iri shuri ryigwamo n’Abanyarwanda 290, Abanyatanzaniya 21, Abanyekongo babiri, Abarundi batanu, Umunya Uganda umwe, umunyakenya umwe, Umunya Oman umwe, n’Umunya Cote d’Ivoire umwe.

Umuyobozi w’iri shuri Akagera International School, Twahirwa yemeza ko uburezi batanga bwerekeza ku rwego rwagutse bakarenga imbibi z’u Rwanda kuburyo umwana uvuye muri iri shuri azajya ajya guhatana n’abandi hanze y’u Rwanda.

Abo bana babyina Ikinyarwanda harimo n'abaturutse mu bindi bihugu.
Abo bana babyina Ikinyarwanda harimo n’abaturutse mu bindi bihugu.

Yagize ati “iri shuri rifite intumbero yo kuba mpuzamahanga kandi twarabitangiye abanyamahanga barigana ni benshi bigana n’abana b’abanyarwanda kandi ntibigire icyo bihungabanya ku muco kuko n’ururimi rw’ikinyarwanda turarwigisha kandi abanyamahanga bakarwishimira bakanashishikazwa no kumenya kuruvuga”.

Ku bijyanye no kurengera umuco nyarwanda ikigo gifite abarimu bashinzwe imyitwarire (discipline team) hakaba n’ababyeyi bakurikirana abana kugeza aho barara. Ngo ibyo bibafasha kubungabunga imibereho y’abana umunsi ku munsi.

Nkuko izina ry'ishuri ribivuga ngo ritanga ubumenyi mu rwego mpuzamahanga.
Nkuko izina ry’ishuri ribivuga ngo ritanga ubumenyi mu rwego mpuzamahanga.

Abanyeshuri bo muri icyo kigo baganiriye na Kigali Today bavuga ko babayeho neza kuko ngo ibikenewe byose birahari byaba ubumenyi, umuco, uburere n’ibindi.

Focas Cryispin Kamugisha umunyeshuri uturuka muri Tanzaniya avuga ko yahisemo kuza muri Akagera International School ku mpamvu y’uko yaganiriye n’abanyeshuri bahiga yumva nawe ashaka kuhiga asaba ababyeyi be kuhamuzana.

Yagize ati “nkunda uburyo bigisha, uburere duhabwa n’ibikorwa bihakorerwa cyane cyane ibijyanye na siporo (football, basketball, rugby, dancing n’izindi) nishimiye cyane iki kigo.”

Abarezi b'ishuri Akagera International School biteguye kurigeza kuri byinshi.
Abarezi b’ishuri Akagera International School biteguye kurigeza kuri byinshi.

Ines Iraguha uturuka mu karere ka Kicukiro aravuga ko yaje mu ishuri Akagera International School abikunze.

Yagize ati “navuye i Kigali nza muri iki kigo mbikunze kuko ushaka inka aryama nkazo, batanga uburere bwiza bigisha umuco, nk’ubu n’amenye kubyina bya Kinyarwanda ngeze muri iki kigo, tubayeho neza hari disipurini, bigisha indimi zose, twiga n’uko tugomba kwifata mu kwirinda ibishuko, ndishimye cyane ndasaba n’abandi bana kuza tukigana”.

Mu bifasha abana kwiga neza hari n'imfashanyigisho zo ku nkuta z'amashuri.
Mu bifasha abana kwiga neza hari n’imfashanyigisho zo ku nkuta z’amashuri.

Mu bindi biranga icyo kigo ni uko abanyeshuri bahabwa amahirwe angana mu bijyanye n’imyemerere yaba umukirisitu, yaba umuyisiramu mu madini yose barahiga kandi bose bagasenga mu myemerere yabo bakanakundana.

Abanyeshuri baturuka hanze nabo bishimiye umuco w’u Rwanda kuko abenshi bagaragara mu itorero ndangamuco w’ikigo kandi bakabikora babikunze.

Aho batunganyiriza amafunguro harangwa n'isuku.
Aho batunganyiriza amafunguro harangwa n’isuku.

Iki kigo kigizwe n’ibyiciro bibiri hari icyiciro cy’amashuri abanza n’icyiciro cy’amashuri yisumbuye .Ubu kifite abana 322 mu byiciro byombi, abarimu 17 n’ibyumba 11 by’amashuri.

Nubwo bambaye nk'abayisiramu bose siho basengera.
Nubwo bambaye nk’abayisiramu bose siho basengera.
Mbere yuko abana bajya mu biruhuko babanza guhabwa impanuro.
Mbere yuko abana bajya mu biruhuko babanza guhabwa impanuro.

Servilien Mutuyimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 12 )

Muraho neza njye si igitekerezo ahubwo ni ikibazo kigira kiti.iri shuri rifite icyiciro cy’abana b’inshuke biga babamo, aha ndavuga nursery1,2 n’iya 3?

benjamin cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 24-04-2022  →  Musubize

Nabazaga kumuntu ufite umwana ugiye kujya mu wambere yishyura angahe igihembwe 1ni icyakabiri2 angahe no cya 3 mugihe ngitegeteje igisubizo mbaye mbashimiye

Muvunyi evariste yanditse ku itariki ya: 18-08-2020  →  Musubize

ibis ni inig kuv inyamirambo 2 najy nashakaga kubimeny mein muraba mukoze ibisaza

UMUNYARWANDA John yanditse ku itariki ya: 18-08-2021  →  Musubize

DO U GIVE SCHOLARSHIPS TO THOSE WHO DID WELL IN P6

BORIS yanditse ku itariki ya: 11-12-2019  →  Musubize

Mwaramutse neza nipfuje kumemya numéro zamyu nashaka kohereza umwana muga nashaka kumemya ibisabwa mwompa imyishu kuri WhatsApp ni 0786417953

Nitwa yves ndayikeza yanditse ku itariki ya: 23-11-2019  →  Musubize

ICO KIGO NUMVA KIDASANZWE ABA CSN NA COUSINE BNJ NIHO BIGA UBU

IRADUKUNDA STIVE yanditse ku itariki ya: 14-01-2019  →  Musubize

mutubwire amafaranga yishuri

alias yanditse ku itariki ya: 22-01-2018  →  Musubize

Mwansobanurira uko amafaranga yishuri angana?

Iribagiza alphonsine yanditse ku itariki ya: 8-06-2017  →  Musubize

Ko nta amashami mwashyizeho na school fees?

ABAYISENGA yanditse ku itariki ya: 20-01-2017  →  Musubize

jyewe icyicyi gonicyambere banyi ta habibu najye nacyizeho
Muri 2014 ikikigo nicyambere nzahora byirata namwe barezi bamukigo nzahorambara
Ta namwe mababyeyi mugifite abana mabajyana kuko nacyindi cyigo kiruta ikikigo

tuyishimire habibu yanditse ku itariki ya: 14-04-2016  →  Musubize

ndifuza kwiga kur ik kigo!

[email protected] yanditse ku itariki ya: 28-01-2016  →  Musubize

ndashaka akazi ko kwigisha history Mu Kigo cyanyu.

Ngendahayo venuste yanditse ku itariki ya: 13-01-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka