Nyuma y’aho muri G S Bukomero hagagaragaye ikibazo cy’inyerezwa rya mudasobwa 36 zagenewe abanyeshuri bahiga, Ubuyobozibw’akarereka Ruhango burahumuriza ababyeyi ko isomo ry’ikoranabuhanga ritazasubira inyuma kuko hamaze gufatwa ingamba ndetse n’abagize uruhare mu kuzinyereza bakaba barimo gukurikiranwa.
Abanyeshuri barangije mu ishuri rikuru ry’ubuhinzi, uburezi n’ikoranabuhanga rya kibungo (INATEK) barasabwa guharanira kuba igisubizo ku bibazo u Rwanda rufite, bakemura ikibazo cy’ubushomeri bihangira imirimo.
Ubuyobozi ndetse n’abanyeshuri bo muri Seminari nto ya Nkumba iri mu karere ka Burera, batangaza ko Laboratwari y’ibijyanye n’ubumenyi ndetse n’ibyumba by’amashuri bishya bungutse, bizabafasha mu kongera ireme ry’uburezi.
Umucungamutungo (comptable) w’ishuri rya G.S Bare iri mu murenge wa Mutendeli akarere ka Ngoma, Niyitegeka Emmanuel, ari mu maboko ya police station ya Mutendeli, nyuma yuko atorotse mu kwezi kwa 11 umwaka wa 2013 hafashwe sima yari yagurishije zubakishwaga kuri iri ishuri.
Urubyiruko cyane cyane abakiri mu ishuli rurasabwa kwibohora ibiyobyabwenge rwita ku masomo ruharanira guteza imbere igihugu, nk’uko rwabisabwe ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 20 u Rwanda rumaze rwibohoye.
Ideni ryagaragajwe ko rigera kuri miliyoni 65 ishuri ryisumbuye rya Mutendeli ribereyemo abantu batandukanye kuva mu myaka ya 2005, njyanama y’akarere ka Ngoma yafashe umwanzuro ko aka karere katangira kuryishyura kuko ikigo cyabuze ubushobozi.
Mbere y’umwaka wa 1994, mu makomini atandatu yahurijwe mu karere ka Kamonyi, habarizwaga ishuri ryisumbuye rimwe ry’Urwunge rw’amashuri rwa Remera Rukoma. Mu gihe cy’imyaka 20 ubutegetsi buhindutse, habayeho guteza imbere uburezi, ku buryo amashuri yisumbuye ya Leta ageze kuri 49.
Abanyeshuri 709 barangije mu Ishuri Rikuru rya INES-Ruhengeri barakangurirwa kugaragaraza ubushobozi ku isoko ry’umurimo bavomye muri iryo ishuri kuko ari bwo bukenewe aho kumurika impamyabushobozi gusa.
“Dufite icyerekezo nk’abanyeshuri, ibyo dukora byose tubitangirana intumbero ndetse n’umugambi mwiza wo kubisoza neza; ntitwifuza kuguma aho turi ubu iteka duhora twifuza, kwiteza imbere, guteza imbere urwatubyaye tunahesha ishema ababyeyi.”
Abanyeshuri biga ku kigo cy’ishuri cya Groupe scolaire Nyamagana mu mu murenge wa Ruhango akarere ka Ruhango, bateye inkunga abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 babaha ibiribwa n’ibikoresho bitandukanye.
Intumwa za kaminuza yitwa Mount Kenya University (MKU), zasuye akarere ka Ngororero kuwa 11 Kamena 2014, zatangarije abatuye aka karere ko MKU yifuza kugira ishami ryayo muri aka karere kugira ngo yegereze amasomo abagatuye, ubu bakora ingendo ndende bajya kwiga muri za kaminuza zo mu zindi Ntara n’ibihugu bidukikije.
Komite y’abanyeshuri barahiriye kuyobora abandi muri Kaminuza yigisha ibijyanye n’Ubutetsi n’Ubukerarugendo (Rwanda Tourism University College/RTUC), baratangaza ko muri iyi manda yabo bazita ku masomo y’abanyeshuri ariko bakibuka no gufasha abaturage muri gahunda zitadukanye za Leta.
Ikigo cy’imfubyi cyitiriwe Mutagatifu Antoine giherereye mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza cyizihije isabukuru y’imyaka 25 kimaze gishinzwe n’abapadiri bo mu muryango w’abalogasiyonisite.
Nyuma y’aho ishuri rya Ecole de Science de Byimana rihiriye inshuro eshatu mu mwaka ushize wa 2013, imirimo yo kuzisana yahise itangira kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/06/2014, akaba ari bwo inyubako zari zarahiye zatashywe ku mugaragaro.
Ababyeyi barerera mu rwunge rw’amashuri rwa Nyabigoma mu murenge wa Bweyeye, mu karere ka Rusizi bashyikirijwe ibyumba by’amashuri bine n’ubwiherero, bifite agaciro k’amafaranga miliyoni 50 n’ibihumbi 400.
Amenshi mu mashuri yigisha amasomo y’ikoranabuhanga hamwe n’amasomo y’ubumenyi mu karere ka Ngororero afite ikibazo cy’ibikoresho bikeya by’ikoranabuhanga ndetse n’ibya raboratwari (laboratoire), kuburyo abarezi bavuga ko imyigire y’abana biga muri ibyo bigo idashimishije.
Ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba (IPRC East) ryiyemeje kuzenguruka uturere twose mu ntara. Babyiyemeje mu gikorwa cyo gukangurira urubyiruko n’abandi bose bafite imbaraga zo gukora kwitabira kwiga imyuga biga n’ubumenyingiro.
Abanyeshuri 235 barangije amasomo y’ubumenyingiro mu Ishuri ry’Imyuga rya Rubona (Rubona Vocational Training Cennter) mu karere ka Rwamagana, tariki 30/05/2014 bahawe impamyabushobozi nyuma y’igihe kigera ku mwaka bamaze biga aya masomo y’ubumenyingiro.
Mu ishuri ry’inshuke ryo ku ishuri ribanza rya Nyanza, mu murenge wa Huye mu karere ka Huye, bigira mu ishuri rimwe ari hafi 80. Umuyobozi w’iri shuri avuga ko n’ubwo bitabashimishije kuba biga bangana kuriya, ngo byibura baba baje.
Amashuri makuru nderabarezi abiri, Kavumu College of Education na Rukara College of Education agiye guhurizwa hamwe ahinduke Rwanda Teachers College. Aya mashuri yombi asanzwe ategura abarezi bigisha mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.
Ihsuri ry’imyuga n’ubunyingiro muntara y’Iburasirazuba(IPRC/ East) ryatangiye ku mugaragaro gahunda yo kwigisha imyuga mu gihe gito urubyiruko rw’abanyonzi 60 rukorera mu mugi wa Ngoma.
Abanyeshuri biga mu ishami ry’imibare ubukungu na mudasobwa mu kigo cy’urwunge rw’amashuri rwa Ruhuha mu karere ka Bugesera, baravuga ko batewe impungenge n’umubare muto wa mudasobwa bigiraho kuko uyu mwaka bazakora ikizamini cy’iri somo gisoza amashuri yisumbuye.
Nyuma yuko ishyirahamwe ry’imikino mu mashuri ku rwego rw’igihugu hamwe na minisiteri y’uburezi batangirije sport ngarukakwezi ya bose (sport de masse) mu mashuri, abanyeshuri bo mu karere ka Ngoma baravuga ko iyi sport igenda ibakundisha sport.
Ababyeyi barerera mu ikigo cy’ishuri ribanza UPEEC LA LUMIERE rikorera mu murenge wa Kamembe mu gitondo cyo kuwa gatatu tariki 30/04/2014 batunguwe no kubona abana babo birukanywe mu ishuri babwirwa ko bagomba kuzana 50000 Rwf yo kubaka ishuri yiyongera ku yandi 35000 bari basanzwe batanga by’ishuri.
Mu rwego rwo kuvugurura inyubako zo mu kigo cyigisha ubumenyingiro IPRC-South, hakozwe inyigo y’inyubako nshya zizaba zikirimo. Igishushanyombonera cyashyizwe ahagaragara ku itariki ya 4/4/2014, nigishyirwa mu bikorwa uko cyakabaye bizatwara amafaranga asaga miliyari zisaga 100.
Ishuri ry’Imyuga rya Rubona mu karere ka Rwamagana ryatashywe ku mugaragaro kuri uyu wa mbere tariki 31/03/2014, ryitezweho kuzamura ubumenyingiro mu rubyiruko rw’aka karere ku buryo rizabafungurira inzira yo kwihangira imirimo aho gutegereza kujya gusabiriza akazi.
Ubuyobozi bw’Ishuri rikuru ryigisha imyuga n’ubumenyingiro IPRC-Kicikiro na bamwe mu bo ryahaye impamyabushobozi kuri uyu wa kane tariki 27/3/2014, baremeza ko ubumenyi buhatangirwa bukenewe ku isoko ry’umurimo, ku buryo ngo badashobora kuba abashomeri.
Abanyeshuri bafite ubumuga bwo kutabona biga mu rwunge rw’amashuri rwa Gahini (GS Gahini) bavuga ko n’ubwo batabona bashoboye, kuko babasha kwigana na bagenzi ba bo badafite ikibazo kandi kenshi abatabona bagatsinda cyane kurusha abanyeshuri badafite ikibazo.
Kaminuza ya gikirisitu ya Oklahoma muri Leta zunze, Oklahoma Christian University iratanga bwa mbere mu Rwanda impamyabumenyi ku banyeshuri 38 barangije icyiciro cya gatatu mu ishami ryayo yigishirizamo iby’ubukungu mu Rwanda.
Abahawe impamyabushobozi mu Ishuri rikuru ry’abalayiki b’abadivantisiti rya Kigali (INILAK), basabwe kuba intangarugero rwiza mu nzego zitandukanye z’igihugu bazakorera; iryo shuri naryo rikaba rigomba kwigisha ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo nk’uko abafashe amagambo babisaba.