Nyagatare: Yemeza ko nta mwuga wagenewe abahungu gusa

Mu gihe hari bamwe mu bakobwa usanga banenga imyuga imwe n’imwe bavuga ko yagenewe abahungu gusa, umukobwa urimo kuyiga mu karere ka Nyagatare bashishikariza bagenzi babo kwitabira imyuga kuko kubaka urugo bitakireba umugabo gusa.

Uwamahoro Immaculee uvuka mu karere ka Gatsibo mu murenge wa Gitoki ubu abarizwa mu karere ka Nyagatare, aho yiga gukora inkweto mu ruhu nyuma yo kunanirwa amashuli asanzwe.

Avuga ko agitekereza kubyiga yabanje kugira isoni z’abazamubona ariko nyuma yo gutekereza ko nta mwuga ufite uwo wagenewe izi soni zamushizemo.

Kwiga gukora inkweto nta pfunwe bimutera n'ubwo ari umukobwa.
Kwiga gukora inkweto nta pfunwe bimutera n’ubwo ari umukobwa.

Uwamahoro akangurira abandi bakobwa bacikishirije amashuli kugana imyuga dore ko uretse kwiteza imbere bizabafasha no kubaka ingo zabo.

Agira ati “Kuri iki gihe umugabo ntasabwa byose ahubwo arunganirwa. Mwese muhuriza hamwe nk’abagize umuryango. Abakobwa batakiga rero nabagira inama yo kwiga umwuga kugira ngo biteze imbere kandi bazateze imbere imiryango n’ingo zabo”.

Ubusanzwe ngo uyu mwuga wo gukora inkweto abatawukora ngo babona usuzuguritse nyamara abawukora barawushima babihereye ku byo umaze kubagezaho.

Hakizayezu Bersheba yatangiye gukora uyu mwuga mu mwaka wa 2002 abikorera mu masoko ya Rukomo na Mimuli mu karere ka Nyagatare. Nyuma y’amahugurwa atandukanye ku gukora inkweto mu ruhu, ubu afite atelier ye ku giti cye.

Hakizayezu Bersheba yabashije gushing atelier mbere yaradoderaga inkweto zishaje mu masoko.
Hakizayezu Bersheba yabashije gushing atelier mbere yaradoderaga inkweto zishaje mu masoko.

Avuga ko uyu mwuga wamuteje imbere kuko yabashije no kwiyubakiramo inzu yo kubamo itari munsi ya miliyoni 10. N’ubwo yifuza gutera imbere ariko ngo hari ingorane zigihari ahanini zijyanye n’ubumenyi ndetse n’ibikoresho bitagezweho. Kuri ibi hiyongeraho kuba nta bakozi benshi bazi uyu mwuga kuko abo akoresha ariwe ubanza kubigisha.

Mu rwego rwo kongera abakozi akoresha, Hakizayezu Bersheba amaze kwigisha abantu batanu uwo mwuga, batatu muri bo basoje amasomo ubu ni abakozi naho abandi babiri barimo n’umukobwa umwe baracyari abanyeshuli.

Ibikoresho biracyari bicye bisaba ko hifashishwa n'intoki.
Ibikoresho biracyari bicye bisaba ko hifashishwa n’intoki.

Mu byo aba bakora inkweto mu ruhu mu karere ka Nyagatare bifuza harimo kongererwa ubumenyi no kubona ibikoresho bigezweho byabugenewe. Ubu ngo bakoresha imashini zidoda imyenda ndetse n’intoki zabo.

Mu Rwanda rwo hambere hari imirimo umukobwa atakoraga ahanini ikenera ingufu. Kuri ubu ariko siko bikimeze. Ubu hari abakobwa batwara moto, bubaka ndetse n’ubundi bukorikori.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka