Muri kaminuza y’u Rwanda hatangijwe ikiciro cya gatatu cy’ubuhinzi bugamije ishoramari, ishami ritegerejweho gufasha u Rwanda kugera ku cyerekeze rwihaye cyo kugira ubuhinzi buzamura ubukungu.
Ishuri rikuru ry’amahoteli n’ubukerarugendo (RTUC) ryashyikirije impamyabumenyi abanyeshuri barangije mu byiciro bitandukanye by’amashami arigize, mu muhango wabaye kuwa kane tariki 22/1/2015.
Mu mashuri abanza 90 ari mu Karere ka Musanze, agera kuri 21 nta munyeshuri n’umwe wabonye ibarurwa imwemerera kujya kwiga mu mashuri yisumbuye acumbikira abanyeshuri, azwi nk’amashuri y’icyitegererezo.
Guverinoma y’u Rwanda yamaze kwemeza ko kuva mu mwaka w’amashuri wa 2016 bizaba itegeko kwiga ururimi rw’Igiswayile ku bazaba bari mu mashuri yisumbuye muri icyo gihugu.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB), ubwo batangazaga inota fatizo ryagendeweho mu gutuma abana bajya mu mashuri yisumbuye no gukomeza mu mwaka wa kane, bagaragaje ko inota fatizo ku bakobwa, riri hasi y’inota fatizo ku bahungu.
Ishuri rikuru ry’ubukerarugendo n’amahoteli (RTUC) rizatanga impamyabumenyi ku nshuro ya gatatu ku banyeshuri 433 barangije mu mu byiciro bitandukanye y’ubukerarugeno no gutanga serivisi zinyuranye umwaka ushize, kuri uyu wa kane tariki 22/1/2015.
Ikigo gishinzwe gukurikirana abana bafite ubumuga cya Gatagara giherereye mu murenge wa Gikondo mu karere ka Kicukiro, cyafunguye ishuri ryagenewe kwigisha abana bavukanye ubumuga bwo mu mutwe, kikabafasha kuzakurira mu muryango Nyarwanda bafite akamaro.
Semana Gisubizo Yves, umunyeshuri wabaye uwa mbere mu ntara y’Amajyaruguru akaza ku wa kane mu gihugu cyose mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza yashyikirijwe ibihembo byo kumushimira.
Ishuri rikuru ry’imyuga rya Rusizi (IPR: Integrated Polytechnic of Rusizi) ngo ryitezweho kuba ibisubizo mu iterambere ry’Akarere ka Rusizi ndetse n’igihugu muri rusange.
Ishuri rikuru ry’Abalayiki b’Abadiventisiti rya Kigali (INILAK) ryatanze impamyabumenyi ku banyeshuri 100 basoje icyiciro cya kabiri cya Kaminuza (Bachelor’s degree) mu mwaka wa 2013-2014 mu ishami ryaryo riri i Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba, kuwa Kane tariki ya 15/01/2015.
Intumwa z’ibihugu 11 bya Afrika bifite kaminuza zigisha ibijyanye n’itangazamakuru n’itumanaho ziteraniye mu karere ka Muhanga kugirango ziganire uburyo zazamura ireme ry’uburezi mu mashuri yigisha ibijyanye n’itangazamakuru rya Afurika.
Patience Irakoze wo mu karere ka Gisagara, wabaye uwa mbere ku rwego rw’igihugu mu bizamini bisoza icyiciro rusange mu mashuri yisumbuye (tronc commun), aratangaza ko n’ubwo yari yiyizeye ko azatsinda yatunguwe n’uyu mwanya wa mbere.
Umuyobozi wa Wisdom School, ishuri ryaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya Kigali Parents School mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza, yemeza ko imitsindire y’umwana ituruka ku bantu batandukanye barimo umwana, umubyeyi, umwarimu n’ishuri ubwaryo.
Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) iratangaza ko uburyo bwo kureberaho amanota fatizo y’umunyeshuri mu bizamini bya Leta byahindutse, aho ubu hakoreshwa ikitwa aggregate ariko uburyo iboneka ntiburasobanurwa.
Ku bufatanye bwa Polisi y’igihugu n’abaturage b’Akarere ka Nyagatare hagiye kubakwa ibyumba by’amashuri 24 ndetse n’ubwiherero.
Ishuri ry’umuziki ryo ku Nyundo ryafashe abanyeshuri 30 bashya bagiye kwigishwa amasomo ajyanye n’ubuhanzi bw’ubunyamwuga, riboneraho no kumurika urwego rushimishije abamazemo umwaka umwe batangiye bamaze kugeraho.
Rumwe mu rubyiruko rwo mu mirenge itandukanye igize Akarere ka Gatsibo rwemeza ko kwitabira amasomo y’imyuga bizarufasha kwiteza imbere mu buryo butandukanye, kandi ko mu gihe ruzaba rurangije aya masomo ruzaba rutandukanye n’ubushomeri burundu kuko ruzahita rutangira kubyaza umusaruro ubumenyi rukuye mu bigo by’imyuga.
Nyuma y’igihe kirekire abakeneye kwiga imyuga mu karere ka Ngororero bajya kuyigira ahandi naho abadafite amikoro bakayiga ku buryo bwa gakondo, mu mwaka wa 2014 habonetse amashuri abiri anafite ibikoresho bigezweho.
Bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Nyaruguru bavuga ko kuba muri aka karere nta mashuri y’inshuke ahagije ahari ngo bituma abana bagejeje igihe cyo kwiga babura icyo bakora bakirirwa bazerera.
Abatuye umurenge wa Murama ho mu karere ka Ngoma,barasaba ko ishuri ryahoze ricumbikira abanyeshuri rya ES.Rukira,ryahindurwa ishuri ry’imyuga kuko inyubako ziri shuri ziri kononekara kubera amashuri atagikoreshwa yose kandi yaratwaye ingufu ababyeyi na leta yubakwa.
Ubuyobozi bw’Ishuri ribanza rya Centre Scolaire Turere ibibondo riri mu mujyi wa Ruhango ryashinze ihuriro ry’abanyeshuri bagiye bahiga ariko ubu biga ku bindi bigo rigamije gukomeza guhuriza hamwe uru rubyiruko, ari nako bagaruka kwita kuri barumuna babo hagamijwe guteza imbere ireme ry’uburezi.
Urubyiruko nk’imbaraga z’igihugu n’abayobozi b’ejo rufite uruhare mu kwimakaza no guteza imbere amahame y’imiyoborere myiza, bityo bakore ubushakashatsi bugamije kongera umusaruro n’imibereho myiza y’umunyarwanda.
Abanyeshuri barangije amasomo mu ishuri rikuru ryigisha ibijyanye no kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima no kurengera ibidukikije rya KItabi (KCCEM), baremeza ko ubumenyi bahakuye butazabafasha gukora neza imirimo gusa ahubwo ko bahakuye n’imishinga yo kurengera urusobe rw’ibinyabuzima izatanga n’akazi.
Ubuyobozi bw’ishuri rikuru ry’imyuga n’ubumenyingiro mu ntara y’Iburasirazuba IPRC-EAST buratangaza ko gahunda yo gukundisha abana umwuga yageze ku ntego zayo.
Bamwe mu babyeyi batuye mu karere ka Gakenke bemeza ko hari bagenzi babo bakora imirimo y’ubuhinzi bityo bakumva ko n’abana babo bakuze aribyo bakora ntacyo byaba bitwaye bigatuma batabajyana ku ishuri.
Ntahonkiriye Epimaque wo mu Murenge wa Hindiro mu Karere ka Ngororero avuga ko yafashe icyemezo cyo gusubira mu ishuri nyuma yo gusanga kutiga byaradindije iterambere ry’urugo rwe, kandi akaba afite ubutaka butoya bwo guhinga.
Abana biga mu mashuri yisumbuye barihirwa n’Imbuto Foundation basuye ishuri ry’imyuga n’ubumenyingiro (IPRC-South) tariki ya 07/12/2014, mu rwego rwo kubereka agaciro n’impamvu Leta y’u Rwanda ishyira ingufu mu kwigisha amasomo y’ubumenyingiro.
Umuryango w’abanyarwandakazi b’impuguke mu by’ubumenyi n’ikoranabuhanga witwa Her2voice uri gukangurira abakobwa bakiri mu mashuri gutinyuka kwiga amasomo ya siyansi, ikoranabuhanga, imyuga, ubumenyingiro n’imibare; ubusanzwe yafatwaga nk’ayigwa n’abantu b’igitsina gabo.
Abaturage batuye akarere ka Rusizi n’ubuyobozi bw’Akarere basanga ko kuba Hagiye gutangizwa Ishami ry’icyiciro cya gatatu rya Kaminuza y’u Rwanda Mu ntangiro za 2015 ari amahirwe kuribo yaba mu iterambere ry’aka Karere kimwe no guhendukirwa ku bifuzaga gukomeza amasomo yabo dore ko bakoraga ingendo bagana hirya no hino (…)
Mu ntangiro z’umwaka utaha wa 2015 Kaminuza ya Mount Kenya University izafungura ishami rizigisha ibijyanye n’ishoramari hamwe n’uburezi mu karere ka Ngororero.