Rwimishinya: Imibanire itanoze ya bamwe mu babyeyi ngo ituma abana bata ishuri
Abanyeshuri 201 bo mu ishuri rya GS Rwimishinya mu murenge wa Rukara wo mu karere ka Kayonza ngo bagiye bata ishuri mu bihe bitandukanye muri uyu mwaka wa 2014 akenshi biturutse ku mibanire itanoze ya bamwe mu babyeyi.
Umuyobozi wa GS Rwimishinya, Kanamugire Pascal, asobanura ko hari aho usanga umugore n’umugabo basiganira inshingano bafite ku burere bw’umwana wa bo bigatuma ava mu ishuri. Abana bataye ishuri ni abigaga mu mashuri abanza n’ay’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda.
Agira ati “Mu gace dutuyemo cyane cyane ikibazo gihari ni icy’imyumvire ku babyeyi bamwe na bamwe, hari n’ikindi kibazo cy’abana batabana n’ababyeyi bombi ugasanga umwana abana n’umubyeyi umwe, yajya kwa se gusaba amafaranga na we akamwohereza kwa nyina, mbese bakitana ba mwana ugasanga umwana ahezemo hagati”.
Mu myaka yashize ikibazo cy’abana bata amashuri mu karere ka Kayonza ngo cyakunze kwigaragaza ariko cyari kimaze kugabanuka ku buryo bugaragara, kuko umwaka ushize imibare yagaragaza ko umwana umwe ku ijana ari we wataye ishuri.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwibambe Consolee, avuga ko bagiye kongera gukora igenzura bareba uko imibare y’abataye amashuri ihagaze muri uyu mwaka, ibyo ngo bikazajyana no gusura ingo zivukamo abana bagiye bata amashuri kugira ngo ababyeyi ba bo bakorerwe ubukangurambaga.
“Ubu tugiye gukora raporo tureba [abataye amashuri] uko bangana kuko ni raporo ikorwa rimwe mu mwaka. Ikindi ni uko tuzasura ingo zivukamo ba bana bataye amashuri dukoresheje n’imboni z’uburezi, aho bakorana n’ibigo by’amashuri bakagaragaza umwana wataye ishuri ni uwo kwande, na ba babyeyi bakaganirizwa”, Uwibambe.
Nubwo nta mubyeyi wemerewe kuvutsa umwana uburenganzira bwe bwo kwiga ngo ubuyobozi ntibugendereye guhana ababyeyi bagiye bagira uburangare kugeza ubwo abana bava mu ishuri.
Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage avuga ko ikigenderewe ari ubujyanama kuri bene abo babyeyi, ariko ngo mu gihe bigaragaye ko umubyeyi yanze guhinduka hazakurikizwa amategeko kuko bizaba bigaragara ko umubyeyi ashaka kuvutsa umwana uburenganzira bwe bwo kwiga.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|