GS Rwanamiza: Kutagira amazi bibangamiye gahunda yo kugaburira abana ku ishuri

Mu rwunge rw’Amashuri rwa Rwanamiza (GS Rwanamiza) ruri mu murenge wa Busoro mu karere ka Nyanza barataka ikibazo cy’ibura ry’amazi bavuga ko ari kimwe mu bigangamiye gahunda yo kugaburira abana ku ishuri.

Nk’uko Mvuyekure Jean de Dieu, umuyobozi wa GS Rwanamiza abivuga, ngo muri iki kigo nta mazi bagira byongeye ngo nta n’ayo baturiye ibi bikaba imbogamizi ikomeye ya gahunda yo kugaburira abana.

Ngo nibura muri iki kigo hakoreshwa amafaranga ibihumbi 3 ku munsi bavoma amazi mu gihe umunyeshuri yishyura ibihumbi 5 ku kwezi ngo agenerwe igaburo rya buri munsi, agasanga iki kibazo gikemutse ayo mafaranga agenda ku mazi agakoreshwa ibindi bijyanye no kubonera abanyeshuri amafunguro nta yindi mbogamizi bahura nayo.

Agira ati « iki kibazo cy’amazi kiramutse gikemutse nta zindi ngorane kuko abarebwa n’iyi gahunda yo kugaburira abana ku ishuri bayumvise neza bumva akamaro kayo ndetse baranayikunda ».

Muri GS Rwanamiza bagura amazi yo gutegurira abanyeshuri amafunguro.
Muri GS Rwanamiza bagura amazi yo gutegurira abanyeshuri amafunguro.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Nyanza, Kambayire Appoline avuga ko ikibazo cy’ibura ry’amazi muri icyo kigo akizi ndetse akavuga ko ari rusange mu baturage bose batuye akarere ka Nyanza.

Avuga ko nibura abaturage bari munsi ya 60% batuye akarere ka Nyanza bakomerewe n’ikibazo cy’amazi meza cyane cyane mu mirenge yo mu bice byitwa ko ari amayaga nka Busoro, Ntyazo na Kibilizi.

Mu gihe iki kibazo cy’amazi gikomeje kwigwaho mu karere ka Nyanza, Kambayire asaba ubuyobozi bw’iri shuri kwiga uburyo bwo gufata amazi hakoreshwejwe ibigega ndetse bakayasukamo imiti yo kuyasukura.

Ibi ngo byafasha ubuyobozi bw’iri shuri mu gihe hagitegerejwe uko ikibazo cy’amazi cyakemuka ariko bitabangamiye gahunda yo kugaburira abana ku ishuri kugeza ubu byemezwa n’abana, abarezi ndetse n’ababyeyi ko birimo gutanga umusaruro ufatika mu myigire.

Kuri iki kigo cya G.S Rwanamiza abana bagaburirwa ubugari bw’imyumbati yera muri uyu murenge wabo wa Busoro bakaburisha ibishyimbo rimwe na rimwe birimo imboga nk’amashu, inyabutongo, intoryi n’ibindi, nk’uko abana ubwabo babyivugira.

Jean Pierre Twizeyeyezu

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

amazi birikugenda bikemuka muri GS RWANAMIZA

ndayisaba peter yanditse ku itariki ya: 28-06-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka