Uruganda rwa BRALIRWA rwenga inzoga n’ibinyobwa bidasindisha ngo rushobora kuba icyitegererezo ku nganda nto zo mu karere ka Nyamasheke zenga ibinyobwa, mu gihe zaba zirwiganye.
Abazamuye inkuta z’ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 12 (12YBE) ndetse n’icumbi rya mwarimu byo muri Groupe Scolaire Cyarwa, mu mpera z’umwaka wa 2012, binubira ko bamaze umwaka wose bategereje ko bishyurwa amafaranga yose bakoreye, nyamara ubuyobozi bw’umurenge wa Tumba aya mashuri aherereyemo bukaba (...)
Ikibazo cy’umusoro w’imodoka cyongeye guteza impagarara muri gare ya Musanze, aho kuva kuri uyu wa gatatu tariki 23/10/2013 nta modoka n’imwe ya agences wabona muri iyi gare, ahubwo za twegerane zikaba arizo ziri kujyana abantu muri Kigali na Rubavu.
Abakozi bagera kuri 400 bakora amaterisi mu murenge wa Remera, mu kagali ka Nyamagana, bigaragambije banga gukora akazi bavuga ko inzara ibishe batabasha gukora.
Abakoze imirimo yo kwagura isoko rikuru ry’akarere ka Ngoma riri mu murenge wa Kibungo baravuga ko rwiyemzamirimo abacunaguza mu kubishyura kandi akanabishyura amafaranga batumvikanye.
Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwasabye umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bwishyura gutegeka Koperative Ubumwe Bwishyura, kwishyura abantu batatu bayikoreye bakaba bamaze imyaka ibili batishyurwa, bitaba ibyo hakiyambazwa inzego z’umutekano.
Mu gihe mu karere ka Nyagatare kugendana inkoni babibuzanyaga kuko byafatwaga nka kimwe mu byateza urugomo, mu isoko ryo mu murenge wa Rwimiyaga ho hari abafashe icyemezo cyo kwihangira umurimo mu gukora no gucuruza inkoni.
Nyuma y’igihe kigera ku myaka ibili bakora ariko ntacyo bageraho kuko bahoraga basa n’abahanganye, abanyamuryango b’amakoperative abiri akora umwuga wo gutwara abantu kuri moto mu Murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo, yihurije hamwe kugirango yongeranye imbaraga kandi bagire icyerekezo gifatika.
Abanyamuryango ba koperative y’aba technicien bakorera muri centre ya Rwimiyaga mu karere ka Nyagatare batangaza ko barambiwe ababivangira mu kazi bakabanduriza izina nyamara bavuga ko bafite uburengenzira bahawe n’ubuyobozi.
Abikorera bato bo mu ntara y’Uburengerazuba baratunga agatoki bamwe mu bacuruzi banini badatanga inyemezabuguzi, rimwe na rimwe bagamije kunyereza imisoro, ibi kandi ngo bikaba bishobora guteza ingaruka mbi ku mucuruzi muto zirimo no kwamburwa ibicuruzwa bye mu gihe abifatanywe nta cyangombwa afite kigaragaza aho yabiranguye.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuziranenge (RBS) kiremeza ko kwitabira gushyira ikirango cy’ubuziranenge ku bicuruzwa, bizafasha abanyenganda kwizerwa n’abaguzi b’ibyo bakora, ndetse bagashobora no kujya gucuruza mu mahanga badafatiwe ku mipaka.
Abagore bacuru za ibintu bitandukanye byiganjemo imboga ziribwa mu mujyi wa Kamembe bavuga ko ibicuruzwa byabo bigiye kuborera mu isoko kuko ubuyobozi bw’umurenge bwababujije kongera gucururiza mu gikari bakoreragamo babashinja isuku nkeya.
Kuva tariki 08/10/2013 amacumbi aciriritse mu karere ka Rubavu atujuje ibyangombwa arimo gufungwa by’agateganyo n’itsinda ry’akarere rishinzwe kugenzura isuku n’ibyangombwa byemerera aya macumbi gukora.
Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku bagore (UN Women) rifatanyije n’abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka mu Rwanda baraganira uburyo mu Rwanda ubu bucuruzi bwanozwa gahakurwaho imbogamizi ababukora bahura nazo.
Abafundi n’ababahereza 250 bavuga ko bambuwe na rwiyemezamirimo Ruhumuriza Theobard, uhagarariye company Elite General Constractors Ltd (EGC) yatsindiye kwagura isoko ry’akarere ka Ngoma none barasaba kurenganurwa kuko ngo ubuzima bubagoye cyane .
Bamwe mu bitabiriye gahunda ya Hanga umurimo ubwo yageragezwaga bwa mbere, nyuma y’igihe cy’umwaka n’igice imishinga yabo yemewe ntibarabasha kubona inguzanyo nk’uko bari babyizeye. Ibi ngo biterwa ahanini n’uko abenshi bajyanye imishinga yabo muri BK na yo ikananirwa kuyiga yose uko bikwiye.
Senateri Rwigamda Balinda ashishikariza abikorera bo mu karere ka Burera kurangwa n’indangagaciro zirimo ubunyangamugayo, birinda forode kuko “business” nziza iteza abantu mbere ari iciye mu mucyo.
Ihagarikwa ry’uburobyi mu Kivu ryatumye amafi n’isambaza bihenda mu isoko rya Gisenyi kuko ubu ikiro cy’isamba kigura amafaranga 3000 kandi cyaguraga 1700. Amafi yo aragura amafaranga 3500 ikilo mu guhe yaguraga amafaranga 2500.
Mu karere ka Gatsibo hatangijwe itsinda ry’indashyikirwa mu rwego rwo kwishyira hamwe no kubaka urwego rw’urugaga rw’abikorera mu karere kabo, kuri uyu wa Gatanu tariki27/09/2013.
Aborozi b’inzuki (Abavumvu) bo mu gace kegereye ibirunga, mu karere ka Burera, bari mu ihuriro ry’abavumvu ryitwa UNICOPAV batangaza ko bafite umusaruro mwinshi w’ubuki ariko baburiye isoko, bakaba basaba ubuyobozi kubashakira isoko.
Abagore 32 ba ryiyemezamirimo bahuguwe na Goldman Suchs ku bufatanye na kaminuza ya William David Institute (WDI) yo muri Amerika ndetse n’ishuri rikuru ry’imari n’amabanki mu Rwanda (SFB) muri gahunda yabo bise abagore ibihumbi icumi (10000 women).
Abaturage bakoze imirimo yo gutinda umuhanda uhuza imirenge ya Musenyi na Shyara uzanyura ku gishanga cy’Umurago mu karere ka Bugesera barasaba akarere kutazishyura sosiyete yitwa FIECO yabakoresheje, itabanje kubishyura amafaranga bakoreye kuko yabambuye.
Nyuma y’igihe bamwe mu bafite ibikorwa mu mbago GMC ikoreramo ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro basaba ko bakwimurwa, abafite amazu ahitwa ku Cyome hafi y’umuhanda wa Kaburimbo ahegereye ikiraro cya Nyabarongo kigabanya uturere twa Ngororero na Muhanga ntibavuga rumwe n’iyo sosiyete ndetse n’ubuyobozi bw’akarere.
Minisiteri y’Urubyiruko n’Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi irakangurira urubyiruko rwo mu karere ka Nyamasheke kugira umuco wo gukorana n’ibigo by’imari, kuko iyo umuntu abitsa akanabikuza ari bwo ashobora kubona inguzanyo imufasha kwiteza imbere.
DYNAMITE Brands (R) Ltd bivugwa ko ari isosiyete ishinzwe gukwirakwiza ibikoresho bya electronike irakemangwa na bamwe mu baturage aho bavuga ko imikorere yayo idahwitse ndetse bakaba basaba ko ibyayo byasuzumwa amazi atararenga inkombe.
Nyuma y’aho amakompanyi ya GMC (Gatumba Mining Concession) na NRD (Natural Resources Development) akora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro agaragayemo ibibazo ndetse bimwe mu bikorwa byayo bigahagarara, Minisiteri y’Umutungo Kamere irimo kubera uburyo byakemuka.
Bamwe mu batuye umujyi wa Musanze, bavuga ko byinshi mu bibazo bibonekamo mu mitangire ya serivisi buturuka ku kugira abakozi bacye, ndetse no kutihuta mu mitangire ya serivisi y’inzego zimwe na zimwe.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali n’abagore basanzwe bacururiza mu muhanda mu buryo butemewe bazwi nka “Bazunguzage”, bakoze ibiganiro byo gushakira umuti ibibazo byatumaga babangamirana ahubwo biyemeza gushaka icyabazamura.
Abaturage barema isoko rya Nyange mu murenge wa Ngororero ntibishimiye uburyo bakwa imisoro kuko bavuga ko basoreshwa kandi n’ababaguriye nabo bagasoreshwa bityo ibyo bacuruje bigasora kabiri. Byongeye kandi ngo imisoro batanga ntibazi uyakira kuko badahabwa gitansi yemeza ko batanze umusoro.
Bamwe mu bacururiza mu isoko rya Kabuga mu murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara bavuga ko imisoro iri hejuru bagereranyije n’amafaranga binjiza iyo bacuruza basaba ko yamanurwa.