Gutanga TVA kw’inganda zikora ifarini ngo nibyo byatumye ibiciro by’umugati bizamuka

Inganda za Pembe na Azam zikora ifarini zakuriweho ubusonerwe, aho zisigaye zitanga umusoro ku nyongeragaciro (TVA); nk’uko byatangajwe na Ministiri w’inganda n’ubucuruzi, Francois Kanimba. Niyo mpamvu yo kuzamuka kw’ibiciro by’umugati, bamwe mu bawugura batari bazi.

Umufuka w’ifarini ngo wagurwaga 14,500 FRW kugeza hagati mu kwezi gushize k’Ukuboza, ubu uragurwa 17,500Frw nk’uko abacuruzi babitangarije Kigali Today, bikaba byaratumye umugati wagurwaga 550 frw ubu ugurwa amafaranga 700Frw.

“Twumvise ko ari ifarini yahenze ariko ntabwo tubizi neza”, nk’uko umwe mu bacuruzi ba butike (boutique) muri Rugenge yongeyeho ko abaguzi b’umugati bagabanutse nyuma y’izamuka ry’igiciro.

Umwe mu baguzi b’umugati yavuze ko mu mwanya wo kugura umugati, yahisemo kugura amandazi kuko yo n’ubwo ngo yagabanyijwe uburyo angana hagakorwa mato mato, yo yagumye ku giciro cyari gisanzweho.

Ministeri y’ubucuruzi n’inganda yabeshyuje ibihuha byavugaga ko umugati wahenze kubera ibura ry’ifarini, ngo bitewe n’uko yaba yambutswa imipaka ikajya kugurishirizwa muri Congo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ikingenzi nuko hari icyo kibazo cyuko umugati wo ngereye nka leta nimba ifite icyo yabikoraho yagikora kuko ndabona nubundi basanzwe babizi

vayo yanditse ku itariki ya: 16-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka