Hotel Dayenu iri mu mujyi wa Nyanza yagombaga gutezwa cyamunara tariki 24/07/2013 kubera ideni ifitiye Banki y’amajyambere y’u Rwanda (BRD) yabaye ihagaritswe kubera ubwumvikane impande zombi zagiranye.
Abakoresha umupaka wa Ruhwa uhuza u Rwanda n’u Burundi mu karere ka Rusizi barishimira ko ihuzwa ry’uyu mupaka ryoroheje rikanihutisha itangwa rya serivisi aho ubu iminota myinshi umuturage amara itazongera kurenga 5 ivuye kuri 30 yakoreshwaga mbere.
Abanyarwanda binjira mu bucuruzi cyangwa indi mishinga ibyara inyungu, barakangurirwa kujya babanza bagasuzuma niba ibyo biyemeje gukora bizabungukira, aho kugira ngo bahite bakora ibyo babonye bagenzi babo bakoze.
Hoteri ikomeye ibarizwa mu mujyi wa Nyanza izwi ku izina rya Dayenu iri imbere neza y’ibitaro by’akarere ka Nyanza iri muri cyamunara biturutse ku nguzanyo yahawe na Banki y’amajyambere y’u Rwanda (BRD) ariko ba nyirayo ntibashobore kuyishyura nk’uko byari bikubiye mu masezerano impande zombi zagiranye.
Abashoferi bakora batwara abagenzi mu modoka ntoya (taxi-voiture) ku mupaka wa Ruhwa-Bugarama ngo barambiwe n’imyanzuro ifatirwa bagenzi babo bakora mu buryo butemewe bigatuma bahomba nyamara ntishyirwe mu bikorwa.
Ibiciro ku masoko mu Rwanda bikomeje kwiyongera kuko mu mijyi ibiciro byiyongereyeho 3,68 % mu kwezi kwa Kamena 2013 ugereranyije na Kamena 2012, mu gihe mu kwezi kwa gatanu (Gicurasi 2013) byari ku kigereranyo kingana na 2,98 %.
Ikigo cy’gihugu gishinzwe kwihutisha iterambere (RDB) kiratangaza ko mu gice cya mbere cy’uyu mwaka cyashoboye kwinjiza amafaranga agera kuri miliyari imwe na miliyoni 254 z’amadolari ya Amerika, amafaranga yavuye ahanini mu bikorwa by’ishoramari n’imishinga byanditse mu bitabo by’iki kigo.
Abakozi bubaka ahazajya hakorerwa imyuga n’ubukorikori (Agakiriro) mu murenge wa Huye,akarere ka Gisagara, barinubira itinda ry’imishahara yabo, ndetse naho iziye bagahembwa ibice ntibayahabwe yose.
Ubuyobozi bw’uruganda rukora isukari rwa Kabuye burasaba Leta kwita kuri gahunda yo guteza imbere isukari ikorerwa mu gihugu, kugira ngo ikureho igihombo cya buri mwaka kibarirwa muri miliyoni 60 z’amadolari ya Amerika, agendera mu gutumiza isukari mu mahanga.
Umuyobozi w’akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, aratangaza ko umujyi w’akarere ayoboye bari gushyiramo ingufu ngo ube umujyi wa kabiri mu gihugu kandi ube umujyi ukomeye w’ubucuruzi.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bufatanije n’itorero UCKG (The Universal Church of the kingdom of GOD)bahurije hamwe abadamu barenga 400 ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo kubashimira no kubatera akanyabugabo mu bikorwa biyemeje birimo kwihangira imirimo bakava mu bukene.
Ikibazo cya barwiyemezamirimo bapatana amasoko baba baratsindiye ariko bakayata mu nzira ataruzura neza gikomeje kugaragara mu karere ka Rusizi kuko hari n’abambura abaturage bakoresheje.
Ba Rwiyemezamirimo banditse muri TVA barasabwa gukora by’umwuga kugira ngo igihe bakorana n’ababaha serivisi bajye bashishoza bamenye ko banditse mu buyobozi bw’imisoro bityo biborohere kwishyurwa TVA batanze kuri servisi bahawe.
Ishuri rikuru ryo guteza imbere amategeko (ILPD) rifite icyicaro mu karere ka Nyanza tariki 02/07/2013 ryagurishije muri cyamunara ibikoresho byaryo byo mu nzu, ibiro no mu gikoni birimo n’imbabura zishaje.
Abakozi basaga 150 bakorera sosiyete yubaka inyubako zo kwagura isoko ry’akarere ka Ngoma yitwa “ELITE GENERAL CONTRACTORS” baravuga ko bamaze igihe gisaga umwaka bakora badahembwa bakaba basaba ko barenganurwa bagahembwa amafaranga yabo.
Urugaga rw’abikorera (PSF) mu karere ka Rusizi rwashyizeho itsinda ry’abacuruzi b’indashyikirwa bazajya bafasha bagenzi babo mu buryo butandukanye burimo kubagira inama no kubakorera ubuvugizi.
Ingano y’imisoro n’amahoro yari yemejwe n’Inama Njyanama y’Akarere ka Huye mu mwaka ushize w’ingengo y’imari ntiyishimiwe n’abasora bituma hari imisoro igabanywa bishingiye ku kuba abayitanga batinjiza amafaranga menshi.
Muri gahunda yo gutoranya Abikorera b’Indashyikirwa muri buri karere, kuwa mbere tariki 24/06/2013, mu karere ka Nyamasheke habonetse ku ikubitiro abikorera b’Indashyikirwa 17 bahise batanga umusanzu wa miliyoni 6 n’ibihumbi 100 yo gushyigikira urwego rwabo.
Abagize umushinga witwa KAUKO (Kanguka Ukore) uherereye mu murenge wa Rugarama, akarere ka Burera, ukora umutobe mu bisheke, batangaza ko bahanze uwo mushinga mu rwego rwo kwikura mu bukene bagamije kugera ku iterambere rirambye.
Abatwara abagenzi mu imodoka ntoya (taxi-voiture) bo mu murenge wa Bugarama bari bamaze iminsi bahomba kubera bagenzi babo bagura imodoka bakazambika purake z’u Burundi kandi ari Abanyarwanda kubera gukwepa imisoro.
Ubwo hashyirwagaho itsinda ry’indashyikirwa mu rugaga rw’abikorera mu karere ka Karongi, tariki 18/06/2013, abari muri iryo tsinda bakusanyije amafaranga miliyoni 50 azakomeza kwiyongera.
U Rwanda rutanga akayabo ka miliyoni 350 z’amadolari buri mwaka kuri service y’ubwikorezi bw’ibiremereye bukoresha amakamyo. Ministeri y’ubucuruzi n’inganda iravuga ko hari ikibazo gikomeye cy’uko Abanyarwanda bagenda bareka uwo murimo, ibyo bikaba bifite ingaruka mbi ku bukungu bw’igihugu.
Abikorera basanzwe bitabira ku buryo bugaragara ibikorwa by’urugaga bibumbiyemo mu Karere ka Huye, kuwa 17/6/2013 barateranye maze begeranya amafaranga miliyoni 17 n’ibihumbi 250 yo kuzajya bifashisha mu bikorwa bitandukanye.
Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda iratangaza ko ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli nka essence na mazout bitagomba kurenza amafaranga 1000 guhera kuri uyu wa kabiri tariki 18/06/2013.
Mu biganiro abahagarariye abikorera bo mu Karere ka Huye bagiranye n’ubuyobozi bw’Akarere kuwa 13/06/2013, hifujwe ko nta mucuruzi wakongera gufungirwa igihe atatangiye imisoro ku gihe, hatabanje kugishwa inama urugaga rw’abikorera.
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibarurishamibare mu Rwanda (NISR) gitangaza ko ibiciro ku masoko mu mijyi byoyongereyeho 2,98 % mu gihe mu cyaro byiyongereyeho 4,85% kuva Gicurasi 2012 kugera Gicurasi 2013.
Abikorera bo mu karere ka Musanze barasabwa kugira uruhare mu bikorwa byo kuzamura ubukungu bwabo, ndetse n’ubw’igihugu muri rusange, hagamijwe kugira igihugu cyigenga mu nzego zose z’ubukungu.
Ishuri rikuru ryigisha ubukerarugendo n’amahoteli (RTUC), hamwe n’ishyirahamwe mpuzamahanga ry’amashuri yigisha ubukerarugendo (ATLAS), bemeza ko u Rwanda rushobora guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku kureba inyoni, umuco warwo utangaza amahanga ndetse n’abaza kwishimisha mu bigezweho mu iterambere.
Nizeyimana Olivier w’imyaka 16 utuye mu Kagali ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke Akarere ka Gakenke yihangiye akazi ko gukora brochette z’ibirayi yise “mushikaji” yarangiza akazigurisha mu mujyi wa Gakenke.
Chantal Mukankwanga w’imyaka 36, yaretse akazi yakoraga ko kubumba inkono ahitamo guhindura akajya mu bukorikori bwo kubumba amavaze agezweho, none asigaye atunze urugo rwe akabasha no kwishyurira abana be amashuri.