Huye: Ifungwa ry’amwe mu maduka ryatumye hari ababura aho gucururiza

Nyuma yo gufunga amwe mu mazu y’ubucuruzi yo mu mujyi wa Butare kugira ngo azasimbuzwe amashyashya yubatse ku buryo bwa etaji, ntibyoroheye bamwe mu bayakoreragamo kubona ahandi hantu ho gukorera imirimo yabo y’ubucuruzi.

Abenshi mu bacuruzaga bagiye bimukira mu nyubako z’isoko, abandi mu mazu yubatse ku buryo bwa etaji yamaze kubakwa mu mujyi ariko abacuruzaga ibintu umuntu yavuga ko bisaba inyubako zitabonetse zose nk’amata, abafite farumasi n’abafite za quincalleries bo ntibiboroheye kubona aho gukorera.

Amwe mu maduka yo mu mujyi wa Butare yarafunzwe ngo hubakwe amazu agezweho.
Amwe mu maduka yo mu mujyi wa Butare yarafunzwe ngo hubakwe amazu agezweho.

Umuyobozi w’urugaga rw’abikorera i Huye, Christophe Karorero, ati “uwitwa Josée wacuruzaga amata yabuze aho akorera kuko ibyo acuruza bimusaba kuba afite ahantu hanini, ku buryo agira aho gutekera amata, aho kogereza ibikombe n’ibindi bikoresho, ibisimu byo kumenamo amazi yakoreshejwe, …”.

Yakomeje agira ati “abafite farumasi na bo babuze aho gukorera kubera yuko amazu bakoreramo aba afite amategeko y’ibyo agomba kuba yujuje. Abandi batari kubona aho gukorera ni abafite za quincalleries kubera ko zitakorera muri etaji. Icyakora bari kugenda bashakisha aho gukorera bagana mu nkengero z’umugi nk’ahagana kuri Kaminuza, n’ahandi».

Védaste Nshimiyimana, umunyamabanga nshingwabikorwa w’Akarere ka Huye, avuga ko iki kibazo cyavutse kubera ko aba bacuruzi batitaye gushakisha aho bazakora kare, nyamara bazi kuva mu myaka ine ishize ko hagombaga kuzavugururwa.

Icyapa nk'ikingiki na cyo ugisanga kuri amwe mu mazu yafunzwe.
Icyapa nk’ikingiki na cyo ugisanga kuri amwe mu mazu yafunzwe.

Urugero atanga ni uko za banki zagiye zegera abubatse amazu zikabasaba kuyakora ku buryo zizabasha kuhakorera. Anatekereza ko n’aba bavuga ko babuze aho gukorera bagombye kuba baravuganye na ba nyir’amazu yuzuye vuba aha mu mujyi wa Butare, ngo bayabatunganyirize ku buryo babasha kuhakorera.

Ahereye kandi kuko muri iyi minsi abantu bajyaga banywera amata kwa Josee ubu basa n’ababuze aho bayanywera, kuko abacuruzi bayo bagabanutse kandi Josée uyu yari umwe mu bacuruza menshi, yagize ati « igisubizo si uko hafungurwa kuko abaturage babisabye, igisubizo ni uko hagira standard».

Kuzubaka amazu ya etaji aha hafunzwe si ibintu bizasaba igihe gitoya. Ni yo mpamvu abikorera b’i Huye biyemeje kuzaba basaranganya hatoya bafite. Christophe Karorero ati “umuntu ntiyubaka mu cyumweru kimwe ngo inzu ibe yuzuye. Abantu bazagenda bisungana bakorera mu mazu ari benshi”.

Inyandiko nk'iyingiyi uzisanga kuri amwe mu mazu yafunzwe.
Inyandiko nk’iyingiyi uzisanga kuri amwe mu mazu yafunzwe.

Ikindi, ngo na gare iri kubakwa izaba irimo ibyumba 44 byo gucururizamo, kandi igiye kuzura. Ngo izunganira abacuruzi mu gihe aya mazu mashyashya azubakirwa.

Hari n’andi mazu agera kuri atatu yatangiye kuzamurwa. Muri yo harimo izubakwa ahahoze banki y’ubucuruzi ya BCR, hakaba ahahoze hakorerwa na ECOBANK, ndetse n’indi iri hafi kurangira iherereye mu Cyarabu.

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka