Rubavu: Ibibazo by’imisoro bigiye gutuma abaturage basubira k’umuco wo gucora

Abacuruzi bo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro by’amafarini n’akawunga kubera imisoro ya TVA yashyizwe kubicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, mu gihe byambuka mu mujyi wa Goma bikagura amafaranga macye.

Kigali today iganira n’abacuruzi basanzwe bacururiza k’umupaka muto uhuza umujyi wa Gisenyi na Goma, batangaje ko bari basanzwe batunzwe n’ubucuruzi bwambukiranya umupaka kandi bakagurirwa n’abaturage ba Goma bimwe mu bicuruzwa bagurisha ngo byari akawunga n’ifarini none kubera imisoro ya TVA yashyizwe ku bihingwa byahinduriwe agaciro inganda zahisemo kubijyana mu mujyi wa Goma.

Amwe mumafu yazamuriwe ibiciro Rubavu agahenduka mu mujyi wa Goma.
Amwe mumafu yazamuriwe ibiciro Rubavu agahenduka mu mujyi wa Goma.

Abacuruzi n’abaturage bavuga ko byabaciye umugongo kuko ibiro 25 by’akawunga gatungwanywa na Minimex mu mujyi wa Goma bigura ibihumbi 12 by’amafaranga y’u Rwanda, mu gihe mu Rwanda biri kugura ibihumbi birenga 14.

Naho agafuka ka farini k’ibiro 25 mu Rwanda garagura ibihumbi 17 mu gihe mu mujyi wa Goma ari 15, igiciro kigaragara ko kiri hasi bigatuma abacuruzi bo mu mujyi wa Gisenyi bagwa mu gihombo.

Umwe muri aba bacuruzi witwa Nsengiyumva Sylivestre, yacuruzaga imifuka 300 k’umunsi ubu ntashobora no gucuruza imifuka 50 y’akawunga n’ifarini ariko ubu abakiriya baragabanutse, cyakoza asigaye agurirwa n’aAbanyecongo kuko Abanyarwnada nabo bajya guhahira i Goma.

Abacuruza amafu mu mujyi wa Gisenyi batangiye guhura n'igihombo ntibabona amaguzi.
Abacuruza amafu mu mujyi wa Gisenyi batangiye guhura n’igihombo ntibabona amaguzi.

Nsengiyumva avuga ko inganda zikora akawunga n’ifarini basanzwe bacururiza ibicuruzwa ubu bazishyizeho gahunda yo kubyohereza Goma, mu gihe Gisneyi ntabyo zihajyana. Akavuga ko abanyamahanga bahabwa amahirwe kurusha abenegihugu.

Zimwe mu nganda zatangiye iki gikorwa cyo kudatanga imisoro nyongera gaciro ya TVA ahubwo zigahitamo kohereza ibicuruzwa hanze y’igihugu kubera ko ntamisoro zitanga mu kwambutsa ibicuruza harimo AZAM, MINIMEX na Pemb zari zisanzwe zikorera mu Rwanda, bigafasha abanyagisenyi ko babonaga isoko ry’abanyecongo bavuye Goma bavuga ko iwabo ibintu bihendutse kurusha mu Rwanda bikorerwa.

Pierre Damien Bazimaziki, umuyobozi muri BDC, avuga ko biboneka ko Abanyagisenyi babangamiye n’izamuka ry’ibicuruzwa by’akawunga n’ifarini kubera imisoro ya TVA ariko ngo hacyenewe ko inzego zibiganiro.

Abajijwe niba iki kibazo kitagarura umuco wo gucora wari waragabanutse, avuga ko bamwe mu baturage bashobora gukwepa imisoro bakajya kugura aya mafu Goma kuko ariho bigura macye.

Mukarukundo Jeannine umucuruzi usanzwe wambutsa akawunga na farini, avuga ko yabuze akazi kuko ubu ibicuruza Abanyecongo bibasanga iwabo ntacyo kwambutsa.

Cyakora ngo ibi bikorwa bitangiye muri icyi cyumweru ntibya bisanzweho gusa bagasaba leta ko yagira icyo ikora kuko hari abacuruzi, abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka hamwe n’abikorezi bagiye kubura akazi.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka