Rulindo: Barasaba ko basora hakurikijwe ibyo bakora

Bamwe mu basoreshwa bo mu karere ka Rulindo bavuga ko uburyo basoreshwa butanejeje kuko ngo bukorwa hadakurikije ibyo baba bakora bibinjiriza.

Bamwe muri abo basoreshwa baganiriye na Kigali Today bavuga ko usanga basoreshwa amafaranga arenze ubushobozi bw’ibyo bakora cyane ko ngo baba babikora ari ukwirwanaho akenshi usanga atari ubucuruzi bugaragara.

Ikibazo bavuga ngo ni nko kuba usanga umuntu runaka ukora akazi koroheje ko kumutunga gusa ugasanga asoreshwa kimwe n’umucuruzi ukomeye winjiza menshi.

Hategeka ni umusore ukiri muto ukora umurimo w’ubwogoshi mu isantre ya Kinini iherereye mu murenge wa Rusiga, yabwiye Kigali Today ko ku bwe asanga uburyo imisoro itangwa bikwiye gusubirwamo ngo kuko byasubiza benshi ku isuka kandi Leta ibasaba kwihanagira imirimo.

Yagize ati “Njye umwuga wanjye ni ukogosha kandi nta mafranga menshi navuga ko mbikuramo uretse kwishakishiriza ngo ntiba cyangwa nkaba nakwicwa n’inzara ariko usanga iyo bagiye kunsoresha banyaka umusoro ungana n’uwo umucuruzi ukomeye muri iyi santre bamwaka, jye nkumva bisa nk’akarengane.”

Gusa yemeza ko umuntu wese ufite icyo akorera mu gihugu cye yakagombye gusora ngo kuko azi neza ko mu misoro ari ho Leta ihera yubaka ibikorwa by’iterambere.

Ariko akavuga ko Leta yari ikwiye kujya ibashyira mu byiciro mu gihe cyo gusora hagendewe ku bikorwa bya buri muntu n’icyo byinjiza, bityo buri wese agasora akurikije ibikorwa bye n’umusaruro abikuramo, ngo kuko asanga byaca intege bamwe, bakaba bareka gukora ngo biteze imbere, kubera imisoro irenze ubushobozi.

Uyu musoreshwa avuga ko kuba ari bo Rwanda rw’ejo bakwiye kuborohereza ku bijyanye n’imisoro, bityo nabo bakabasha kwizamura no kuzamura igihugu cyabo byihuse mu iterambere bafatanije n’ubuyobozi bwabo.

Sindayigaya Emmanuel, umwakirizi w’imisoro n’amahoro mu karere ka Rulindo, avuga ko kuba bishyuzwa kimwe ari byo ngo kuko ni ko itegeko rimeze.

Yagize ati “yeee ni byo bishyura kimwe kuko itegeko rireba aho bakorera bakishyura kimwe. Ari ipatante ari n’andi mahoro, uretse abakorera mu masoko, abandi bose itegeko riteganya ko harebwa aho bakorera ni ko itegeko riteye”.

Hortense Munyantore

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza ko abantu baganira ku misoro kugira ngo barusheho kuyisobanukirwa neza. Aba basora ba Rulindo byaba byiza bagiye basobanura umusoro bashaka kuvuga kuko abasora bose ntabwo basora imisoro ingana, biterwa n’ubwoko bw’umusoro. Aha ndagaruka nko ku musoro ku nyungu usorwa hakurikijwe uko umuntu yungutse, bisobanura ko umusoro utaba ari umwe kuri bose.

Drocelle yanditse ku itariki ya: 21-12-2013  →  Musubize

Birababajepe reta yakagobyekugira amafaranga menshi
ariko abayobozibohasi ntibasobanukiwenukobaka amahoro.
Leta ishyireho itegeko rigena akazikose umuntu akorakabe
umwuga, arabubaka bahereza, nabaragira, nubundibuzibwose.
Bifasha banyirimirimo na leta ikabona amahoromeshi.Kandi
leta igire urwego rushizwe iyigahunda muturere nimirenge. Nahubundi iratakaza Amafarangamenshipe.

Emmanuel yanditse ku itariki ya: 15-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka