Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke batangarije Kigali Today ko noheli n’ubunani ubundi basanzwe bafata n’iminsi ikomeye ngo izaba ari iminsi isanzwe kuri bo kuko nta amafaranga yo kuyizihiza bishimisha babonye.
Abacuruzi bo mu karere ka Rubavu bavuga ko babangamiwe n’izamuka ry’ibiciro by’amafarini n’akawunga kubera imisoro ya TVA yashyizwe kubicuruzwa bikorerwa mu Rwanda, mu gihe byambuka mu mujyi wa Goma bikagura amafaranga macye.
Mu gihe hasigaye iminsi irindwi kugira ngo hizihizwe umunsi mukuru wa Noheli, bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe bavuga ko amafaranga yabuze kuko ubundi wasangaga bishyushye one ubu akaba atari ko bimeze.
Abacuruzi benshi bo mu karere ka Muhanga bavuga ko badafite imashini zitanga inyemezabwishyu (fagitire) kubera ko zihenze abandi bakavuga ko batabonye amasomo yo kuzikoresha.
Abantu bakomeje kwibaza ku hazaza h’isoko rya Bikingi riherereye mu dugudu wa Bikingi, akarere ka Nyabihu, nyuma y’uko ryubatswe ku buryo bwa kijyambere ariko abacuruzi barijyamo ntibabone abakiriya nkuko babyifuzaga.
Bamwe mu basoreshwa bo mu karere ka Rulindo bavuga ko uburyo basoreshwa butanejeje kuko ngo bukorwa hadakurikije ibyo baba bakora bibinjiriza.
Abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera bavuga ko iyo umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi bibatera igihombo kuko abacuruzi babirangura ku giciro cyo hasi cyane maze bigatuma amafaranga batakaje babihinga batayakuramo.
Urugaga rw’abikorera bo mu karere ka Huye rufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere batangiye umwiherero w’iminsi ibiri mu karere ka Karongi ngo barebe aho bavuye n’aho bageze kuva mu 2009 bityo bakarushaho gukaza umurego.
Ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’Amahiri (RRA) cyashyikirije Suleiman Bitwayiki igihembo yatomboye cy’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, nyuma y’uko inyemezabuguzi ye igize amahirwe muri tombola yari igamije gushishikariza abaguzi kwaka inyemezabuguzi (Facture).
Abashoferi b’Abanyarwanda bavana ibicuruzwa muri MAGERWA ishami rya Rusizi bakabyambutsa hakurya i Bukavu baratangaza ko bababajwe n’icyemezo ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi bwafashe cyo kubuza imodoka zirengeje toni eshanu kongera kunyura ku mupaka wa Rusizi ya mbere.
Abatuye intara y’Amajyaruguru, cyane cyane abatuye akarere ka Musanze, bari gukurikirana imurikagurisha rito (Mini expo 2013) riri kubera kuri stade Ubworoherane kuva mu mpera z’icyumweru gishize.
Mu rwego rwo gushimangira umuco wo kwaka inyemezabuguzi buri gihe uko ugize icyo agura mu iduka, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyashyizeho uburyo bwo gutombola maze abanyamahirwe baka izo nyemezabuguzi zitanzwe n’imashini (Electronic Billing Machines) bagatombola ibintu bitandukanye.
Abacuruzi bo mu karere ka Rusizi barasabwa kwirinda kuba bagaragara mu bucuruzi bukoresha fagitiri z’impimbano, nyuma y’uko hashize iminsi mu mujyi wa Rusizi hafatwa ibicuruzwa bituruka muri congo bije kugurishirizwa mu Rwanda.
Kuva kuri uyu wa 29 kugeza kuwa 08/12/2013 mu karere ka Musanze hateganyijwe murikagurisha ‘Mini Exposition’ ariko kugeza mu ma saa sita yo kuri uyu wa 29/11/2013, hari hakiri kubakwa ama stands azamurikirwamo, hagikorwa amasuku, ndetse n’amasitandi hafi ya yose ataragezwamo ibicuruzwa.
Abahagarariye ihuriro ry’abagore ba rwiyemezamirimo ndetse n’abakora ibikorwa by’ubugeni n’ubukorikori bamaze iminsi ibiri mu karere ka Bugesera basobanurirwa ikoreshwa ry’imashini y’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi.
Ubwo yasozaga ku mugaragaro imurikagurisha ryaberaga mu karere ka Nyagatare, Ministiri w’imari n’igenamigabi, Amb.Claver Gatete, yashimye urugaga rw’abikorera mu Rwanda uruhare rumaze kugaragaza mu kunganira Leta muri gahunda zitandukanye z’iterambere ry’igihugu.
Mu mahugurwa y’umunsi umwe yateguwe n’ubunyamabanga bukuru bw’Umuryango FPR Inkotanyi agamije gukangurira Intore z’abacuruzi bo mu karere ka Nyamasheke ku ruhare rwabo mu kuzamura ubukungu bw’igihugu, abacuruzi bakanguriwe kugira umuco wo kuzigama.
Kuba urugaga rw’abikorera mu gihugu rutegura amamurikaguriaha hirya nohino mu gihugu, ngo ni intwaro ikomeye yo kunganira gahunda y’igihugu y’imbaturabukungu (EDPRS); nk’uko bitangazwa na bwana Rugambwa Oreste, umujyanama uhoraho w’urugaga rw’abikorera (PSF).
Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe guteza imbere inganda (UNIDO) hamwe n’Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe ubuziranenge (RBS), byatanze ikirango mpuzamahanga cy’ubuziranenge ku cyayi kiva mu nganda za Kitabi, Nyabihu na Rubaya, hamwe n’urusenda n’umutobe bikorwa n’uruganda Urwibutso.
Ubuyozi bwumurenge wa Bugarama mu karereka Rusizi, bufatanyije nikigo cyigihugu gitsura ubuziranenge (RBS) ninzego z`umutekano basuye inganda zitandukanye hagamijwe kugenzura ko ibyozikora byujuje ubuziranenge.
Abikorera bo mu ntara y’iburasirazubiza barashimira uburyo Leta y’u Rwanda ishyikira imurikagurisha hagamijwe kubafasha gutera imbere banungukira ubumenyi ku bandi.
Bamwe mu bitabiriye imurikagurisha ririmo kubera mu karere ka Nyagatare barasaba ko ryajya riba igihe cy’impeshyi aho kuba icy’imvura kuko bituma rititabirwa neza.
Umuryango w’ubukungu bw’ibihugu bigize ibiyaga bigari CEPGL watangiye gukuraho imbogamizi ku bagore bakora ubucuruzi bambukiranya imipaka, ibi bikaba biri gukorwa aba bagore bashyirwa mu mahuriro atuma bakorera hamwe.
Umuhuzabikorwa wa porogaramu yitwa PROBA ishinzwe gutanga ubujyanama kuri ba rwiyemezamirimo, Hakiza Kumeza Innocent, arasaba abantu bose bafite ubushobozi n’ingwate guhararira abatabufite bashaka kuba ba rwiyemezamirimo kugira ngo abe ari bo bishingirwa n’ikigega cyitwa BDF gifasha kubona inguzanyo abantu badafite ingwate.
Muri gahunda ya Hanga umurimo igamijwe kongerera ubushobozi abifuza gutangira imishinga yabo izabafasha gutera imbere, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINICOM) isaba abantu batandukanye kugaragaza imishinga bafite muri gahunda ya HANGA UMURIMO, kugira ngo babashe kugerageza amahirwe yabo.
Bamwe muri ba rwiyemezamirimo baciriritse bo mu karere ka Muhanga baragaragaza ko bajyaga bakorera mu gihombo batabizi kuko kenshi bakora ubucuruzi nta bumenyi buhagije bafite.
Mushimiyimana Lukiya ni umudamu wahisemo ubucuruzi abufashijejwemo n’amafaranga agarizwa n’abanki. Avuga ko atagize amahirwe yo kwiga ngo arangize, ariko kubera ko yatinyutse akagana banki yizera ko abana be bazamwigira amashuri atabashije kwiga.
Mu gikorwa ngarukamwaka cyo guhemba ibigo by’ubucuruzi biciriritse byitwaye neza kuri iyi nshuro harahembwa rwiyemezamirimo w’umukobwa n’undi rwiyemezamirimo ukiri muto bitwaye neza kurusha abandi.
Guhera tariki 28 Ukwakira 2013 mu mujyi wa Karongi harabera imurikagurisha ryaguwe n’umucuruzi Nzeyimana JMVusanzwe ukorera mu karere ka Huye. Iryo murikagurisha rizamara iminsi 10 ritangira saa mbiri za mu gitondo rikageza saa yine z’ijoro.
Mukeshimana Thacienne wo mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Tare aratangaza ko yahisemo kuba “mucoma” (umuntu wotsa inyama mu kabari) mu kabari ke kugira ngo abashe gutanga serivisi nziza ku bakiriya be.