Gakenke: Noheli n’ubunani bizaba iminsi isanzwe kubera ko amafaranga yabaye ingume

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Gakenke batangarije Kigali Today ko noheli n’ubunani ubundi basanzwe bafata n’iminsi ikomeye ngo izaba ari iminsi isanzwe kuri bo kuko nta amafaranga yo kuyizihiza bishimisha babonye.

Ubwo iminsi ya noheli n’ubunani yabaga yegereje, abantu bakora imirimo inyuranye cyane cyane abacuruzi babonaga itandukanye n’indi minsi kuko abantu bahaha bitegura kwizihiza iyi minsi biyongeraga n’amafaranga akaboneka ariko iyi minsi abantu babaga ni abasanzwe.

Urujya n’uruza rw’abantu bava mu mijyi bajya iwabo mu cyaro kurya iyi minsi mikuru bariyongeraga ku buryo bugaragara abakora akazi ko gutwara abagenzi bakaboneraho kubona amafaranga ariko abamotari n’abanyonzi bararira.

Umwe aragira ati: “Agafaranga karabuze sinzi niba turarya noheli ahubwo, abagenzi babuze mu minsi mikuru twabaga tuzi ko abagenzi bava za Kigali, ubu wapi, ubanza batakijya kurira noheli iwabo.”

Undi ati: “uburyo noheli ndimo kuyibona ndabona ari nk’iminsi isanzwe kubera ko iyo noheli yabaga yegereje amafaranga yarabonekaga ariko impamvu amafaranga ataboneka ntabwo twabyibazaho cyane n’ikibazo cy’imirire gusarura wapi, ni danger.”

Mu rwego rwo kwitegura iminsi mikuru ya noheli n’ubunani bisanzwe bimenyerewe ko mu giturage bagura imyambaro mishya yo kwambara kuri iyo minsi bakaba basa neza ndetse bakifata neza ku binyobwa n’amafunguro adasanzwe cyane cyane inyama ariko ibyo byo ntibizabaho.

Ati: “Nta muntu uzongera gusesagura, ejo ugeze mu isoko uzasanga nta muntu ugura umwenda wasanga abacuruzi bararanguye imyenda igezweho iyo bacuragaza ni yo bagifite, amafaranga rero ntayo.”

Mugenzi we yunzemo agira ati: “Twari tumenyereye ko mu minsi mikuru, abantu bikusanya bakagura nk’ikimasa cyangwa ihene bagakora ibimina byo kugura inka yo kurya ariko muri iyi minsi ntabwo byigeze bibaho.”

Basanga ikibazo cyatumye iyi minsi idashyuha nka mbere, ngo umusaruro w’ubuhinzi ntiwagenze neza muri rusange kandi hari n’ababyeyi bitegura itangira ry’amashuri mu minsi mike iri imbere bityo na make bafite bakaba badashobora kuyasesagura.

Nshimiyimana Leonard

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka