Abikorera ba Huye batangiye umwiherero w’iminsi ibiri mu mujyi wa Kibuye

Urugaga rw’abikorera bo mu karere ka Huye rufatanyije n’ubuyobozi bw’akarere batangiye umwiherero w’iminsi ibiri mu karere ka Karongi ngo barebe aho bavuye n’aho bageze kuva mu 2009 bityo bakarushaho gukaza umurego.

Uwo mwiherero wa kabili mu myaka ine ishize watangijwe ku mugaragaro n’umuyobozi w’akarere ka Karongi Kayumba Bernard ari kumwe na mugenzi we wa Huye Kayiranga Muzuka Eugene tariki 09/12/2013.

Kayumba yavuze ko kuba abikorera ba Huye bahisemo kuza gukorera umwiherero muri Karongi bifite icyo bivuze. Ati “Abanya Karongi dukeneye kugira ibyo twigira ku Banyehuye kandi nabo ni uko. Ibi rero bidutera ishema ko iterambere ryacu rigaragarira n’abandi banyarwanda”.

Abagize urugaga rw'abikorera mu karere ka Huye mu mwiherero i Karongi.
Abagize urugaga rw’abikorera mu karere ka Huye mu mwiherero i Karongi.

Ubuyobozi bw’akarere ka Huye nabwo bwishimira intambwe akarere kamaze gutera mu myaka ine ishize ku bufatanye n’abikorera, nk’uko byasobanuwe n’umuyobozi w’akarere.

Bwana Muzuka yifashishije amafoto y’ibihe bitandukanye kuva mu 1917, yerekanye impinduka zimaze kugerwaho. Mu byishimirwa harimo inyubako nshya zirenze 30 harimo isoko, amazu y’ubucuruzi, amabanki, amacumbi, imihanda n’ibindi.

Nubwo ariko ngo ibyagezweho mu myaka ine gusa ari byinshi, abanye Huye baravuga ko inzira ikiri ndende ari nayo mpamvu bongeye gufata umwanya wo kwikebuka bakaza kwiherera mu karere ka Karongi ku mahumbezi y’ikivu; kugira ngo bafate izindi ngamba nshya zo kurushaho gukorera hamwe nk’uko ari yo ntego yabo: "Imbaraga z’ubufatanye."

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka