Muhanga: Benshi mu bacuruzi ntibaritabira gukoresha imashini zitanga fagitire

Abacuruzi benshi bo mu karere ka Muhanga bavuga ko badafite imashini zitanga inyemezabwishyu (fagitire) kubera ko zihenze abandi bakavuga ko batabonye amasomo yo kuzikoresha.

Ku rundi ruhande hari abandi usanga batazi akamaro n’itandukaniro ryo gukoresha izi mashini ndetse n’uburyo bwari busanzwe.

Umwe muri aba ati: “bo mu mujyi bazibahereye ubuntu none twe bo mu ntara ngo tuzigure kandi twumva ngo akamashini kagura amafaranga ibihumbi 500; ni menshi cyane”.

Komiseri mukuru wungirije ushinzwe abasora, madame Dorcella Mukashyaka, avuga ko izi mashini zatekerejwe mu rwego rwo gufasha abacuruzi no kuborohereza imirimo yabo kuko ngo zifasha mu gukurikirana ububiko bw’ibicuruzwa kuko ngo iyo ukimara kukagura winjizamo ibintu byose ufite noneho uko umucuruzi agenda agurisha akagenda akora kuri kode baba bahaye igicuruzwa kuko biba bitakiri ku kucyandika cyase.

Aha kandi hanagaragazwa igiciro cy’igicuruzwa mu kamashini, umusoro ukwiye gutangwa. Ibi ngo byorohereza umucuruzi kubona umusoro akwiye kwishyura ndetse akanakurikirana uko ubucuruzi bwe bwagenze.

Naho kuba abacuruzi bavuga ko ibiciro by’izi mashini bihanitse, ikigo cy’igihugu cy’imisoro n’amahoro kivuga ko atari ko bimeze kuko umucuruzi azajya agura imashini ihwanye n’ubushobozi bwe bitewe n’ibyo kandi acuruza.

Icyakora ntihagaragazwa itandukaniro ry’imashini ihenze n’idahenze kuko ngo ibiciro bizagenwa na ba rwiyemezamirimo bazazicuruza.

Mu rwego rw’igerageza, Leta yatanze imashini 734 ku bacuruzi bo mu mujyi wa Kigali ariko abandi bazazigurira. Biteganijwe ko abazarenza muri Mutarama 2014 batarazigura bazacibwa amande kuko ari itegeko kuri buri mucuruzi utanga umusoro ku nyungu uzwi nka TVA.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka