Abacuruzi bahoze bacururiza mu isoko rya Kamembe bavuga kuba isoko bakoreragamo ryarasenywe irindi ritaraboneka byatumye batatana none barahombye kuko nta bakiriya bakibona.
Nyuma yo gukora ingendo mu gihugu hose zigamije kumenya ibibazo by’abacuruzi, urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF), umwaka utaha, ruratenganya kuzageza ibibazo abacuruzi bo hasi bahuye nabyo ku nzego zibishinzwe.
Bamwe mu bakorera cyangwa bafite ibibanza mu gice cy’inganda cy’i Gikondo kizwi ku izina rya “Park Industriel” ntibemeranya n’ibyavuye mu nyigo yakozwe ku gaciro k’imitungo n’ubutaka biri muri iki gice.
Kuva taliki 11/11/2011 mu karere ka Musanze hatangiye imurikagurisha rizamara iminsi 10 ryitabiriwe n’abashoramari 171 bavuye mu bihugu 8.
Ku mupaka w’u Burundi n’u Rwanda mu gace ka Nemba mu Murenge wa Rweru, Abarundi barenga 1000 binjira mu Rwanda guhaha no gupagasa mu rwego rwo gushaka ibitunga imiryango yabo.
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubwikorezi, Dr. Alexis Nzahabwanimana muri Minisiteri y’ibikorwa remezo (MININFRA) yavuze ko Guverinoma y’u Rwanda yiteguye kuzamura ireme ry’ubwikorezi bukoresha indege.
Ikigega gishora imari cyo mu bwongereza mu mujyi wa London kirifuza kugurisha imigabane yacyo igera kuri 80% iri muri banki y’ubucuruzi y’u Rwanda, icyo kigega cyashoye muri iyo banki kuva muri 2004.
Nyuma y’uko nta modoka itwara abagenzi n’imwe irangwa mu mujyi rwagati, abacuruzi bahakorera bo bararira ayo kwarika ko abaguzi babo bajyanye n’izo modoka none bakaba bakomeje guhomba.
Ibiribwa bitumizwa mu bihugu byo mu karere aho ifaranga ryataye agaciro, nibyo biri kugira ingaruka ku ifaranga ry’u Rwanda ndetse no ku masoko muri rusange, nk’uko Minisitiri w’Imari n’igenamigambi John Rwangombwa abitangaza.
Muri Nyakanga umwaka w’2011 nibwo Ubuyobozi bw’umujyi wa kigali bwatangaje ko nta modoka zitwara abagenzi mu ntara zizongera gukorera mu mujyi hagati. Ubu zikaba zimaze kwimurirwa Nyabugogo, naho imodoka nini zitwara ibintu zikazajya zemererwa gupakira no gupakurura mu masaha ya nijoro.