Kirehe: Biteguye kwizihiza iminsi mikuru ariko ngo amafaranga yarabuze

Mu gihe hasigaye iminsi irindwi kugira ngo hizihizwe umunsi mukuru wa Noheli, bamwe mu baturage bo mu karere ka Kirehe bavuga ko amafaranga yabuze kuko ubundi wasangaga bishyushye one ubu akaba atari ko bimeze.

Ubundi mu bihe byashize wasangaga Noheri ari ikintu bizihiza cyane ku buryo wasangaga abaturage muri aya matariki yegereje isozwa ry’umwaka barabaga baratangiye kuwizihiza mu buryo bugaragarira buri wese ariko kuri ubu usanga abantu batakiwizihiza kuko abeshi bavuga ko nta mafaranga ahari ahubwo ko usanga asigaranywe n’abahembwa ku kwezi.

Ibi ni ibivugwa n’abacuruzi aho bavuga ko ubundi wahitaga ubibonera mu gihe cy’isoko kuko wasangaga abantu batandukanye bagenda bagura ibintu bitandukanye kubera umunsi w’isoko none ubu bikaba byarahindutse atariko bimeze.

Ngo ubundi wasangaga umuntu afite amafaranga akaba yiteguye kwinezeza mu minsi mikuru ariko ubu siko bimeze kuko babona yarabuze; nk’uko Uwimana Claudine ukunze kurema isoko rya Nyakarambi ubwo twaganiraga yabidutangarije.

Akaba avuga ko usanga n’ibintu muri rusange byarahenze aho usanga nk’ibitoki byarahenze ugereranije na mbere kandi muri aka karere ari ahantu hera ibitoki ku buryo bitagombye guhenda, akaba avuga ko n’ibihari usanga bitameze nk’ibyariho mu bihe byashize.

Ubu bamwe mu bo twaganiriye bakunze kubona amafaranga yo kugura inyama nk’uko ubundi bigenda mu minsi mikuru bavugaga ko babona nta kizere cyo kuzazigura kuko babona nta mafaranga bazaba bafite.

Ubusanzwe bimenyerewe ko ku minsi mikuru usanga abantu bakora uko bashoboye kugira ngo muri iyo minsi bibe bitandukanye n’indi minsi isanzwe haba mu myamabarire mu mirire ndetse n’abafata icyo kunywa bagafata icyo bashoboye kibabereye.

Grégoire Kagenzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka