Burera: Kuba igiciro cy’ibirayi kiri hasi byatumye abahinzi bagwa mu gihombo

Abahinzi b’ibirayi bo mu karere ka Burera bavuga ko iyo umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi bibatera igihombo kuko abacuruzi babirangura ku giciro cyo hasi cyane maze bigatuma amafaranga batakaje babihinga batayakuramo.

Aba bahinzi b’ibirayi bavuga ko umusaruro wabaye mwinshi kuburyo ngo ikilo kimwe k’ibirayi kigeze ku mafaranga y’u Rwanda 75 ku muhinzi ariko ku masoko kiri hejuru y’amafaranga 100.

Bakomeza bavuga ko ayo mafaranga ahabwa umuhinzi ari make cyane kuburyo ngo abateza igihombo kubera ko imbuto bahinga ari iyo baba baguze ku mafaranga y’u Rwanda 500 ku kilo kimwe.

Umwe yagize ati “Urabona umuntu agura imbuto ku mafaranga 550, noneho wajya gusarura ukongera ukagurisha ku mafaranga 75 (ku kilo)! Urabona umuhinzi nta gihe atazajya hasi.”

Akomeza avuga ko igituma bagurisha ibirayi byabo ku giciro kiri hasi ari uko abacuruzi ari bo babagenera igiciro bitewe n’abo bita “abakomisiyoneri” bitambika hagati yabo n’abo bacuruzi bavuga ko ibirayi byabonetse maze abacuruzi bakaza kubirangura batanga amafaranga make.

Yongeraho avuga ko ariko n’ubukene abahinzi baba bafite nabwo bubigiramo uruhare kuko ngo nubwo ayo mafaranga abacuruzi babaha aba ari make ntibayanga kuko batabibika gusa. Ngo baba bashaka kubona n’ayo kwishyura nk’ifumbire baba barafumbije ibyo birayi byabo.

Abahinzi bavuga ko abacuruzi babaha amafaranga make kubera ubukene bikabatera igihombo.
Abahinzi bavuga ko abacuruzi babaha amafaranga make kubera ubukene bikabatera igihombo.

Agira ati “Kuba warafashe amafaranga y’abandi muri SACCO ugasanga urabibitse kandi wenda wariyandikishije (warikopesheje) n’imiti y’abandi, ugasanga nyir’imiti ari kukwirukaho, wenda na banki iri kukwiruaho ugasanga ni cyo gituma umuntu abigurisha kugira ngo avemo imyenda y’abandi nta kindi.”

Bifuza ko ikilo cy’ibirayi kitajya munsi ya 100

Abahinzi twaganiriye bavuga byaba byiza igiciro cy’ibirayi kitagiye hasi y’amafaranga y’u Rwanda 100. Ngo icyo gihe umuhinzi yabona inyungu; nk’uko Nshimiyimana Emmanuel abisobanura.

Agira ati “Iyo umuhinzi ari guhinga nibura igiciro kikajya nko ku (mufaranga) 120 cyangwa 100, umuhinzi ajya hejuru…”. Ngo akurikije amafaranga atakaza agura imbuto y’ibirayi ndetse n’ifumbire abona amafaranga ari munsi ya 100 ari make cyane.

Ubuyobozi bw’akarere ka Burera buvuga ko umusaruro w’ibirayi wabaye mwinshi ngo ariko nturaba mwinshi cyane mu buryo bwifuzwa ndetse bwemeza ko igiciro cy’ibirayi abahinzi bari guhabwa ubu kiri hasi koko kuburyo byabateye igihombo gikomeye.

Ubu buyobozi bukomeza buvuga ko iyo babaze basanga mu gihe cy’ihinga ry’ibirayi umuhinzi yarabihinze ikilo cy’ibirayi kimuhagaze ku mafaranga y’u Rwanda ari hejuru ya 80. Ngo kuba ubu rero umucuruzi ari kugurisha ikilo cy’ibirayi ku mafaranga 75 arakorera mu gihombo.

Abahinzi basabwa kujya bibikira imbuto y'ibirayi.
Abahinzi basabwa kujya bibikira imbuto y’ibirayi.

Zaraduhaye Joseph, umuyobozi wungirije w’akarere ka Burera ushinzwe ubukungu n’iterambere, avuga ko igituma akenshi abahinzi bo muri ako karere bakunze guhura n’igihombo iyo basaruye ibirayi ari uko batajya bibikira imbuto zabyo.

Ngo iyo bejeje ibirayi barabigurisha byose bakabimara noneho hakubitiraho n’amafaranga baba baguze ifumbire ugasanga umuhinzi aguye mu gihombo gikomeye.

Akomeza avuga ko bashishikariza abahinzi kujya babika imbuto yabo aho kugurisha ibirayi bejeje byose. Ikindi kandi ngo ni uko n’ifumbire abahinzi bajyaga babona ibahenze izagenda ihenduka buhoro buhoro bitewe n’uko abo abo bahinzi bishyize hamwe.

Zaraduhaye avuga ko bafashe izindi ngamba ko abahinzi bishyira hamwe bakajya bagurisha ibirayi gahoro gahoro kuburyo mu gihe kiri imbere umuhinzi atazongera guhomba.

Agira ati “Ingamba ya mbere ni ukubabumbira hamwe noneho bakagira n’ibyo bita amaseta y’ibirayi noneho igihe cyo gukura bagakura ku murongo ntibajyane ibirayi byinshi ku isoko rito, ritariho abaguzi benshi.”

Muri uko kwishyira hamwe ngo bazabashishikariza uburyo bakora banki y’ubuhinzi cyangwa bagakorana n’amabanki y’ubucuruzi noneho mu gihe bejeje bashaka kwikenura cyangwa kwishyura bitazajya bibagora kuko bazajya bitabaza izo banki.

Ikindi ngo ni uko mu gihe bazaba bari gutegura igihembwe cy’ihinga bazajya bamenya ingano y’ibirayi bagiye guhinga ubundi bigashakirwa isoko bikiri mu murima.

Abahinzi barashihikarizwa gukomeza kwibumbira hamwe kugira ngo bagire ijambo bityo bakajya baba aribo bivuganira n’umucuruzi nyirizina bigakuraho abo bita abakomisiyoneri bajya kubashakira abacuruzi maze bigatuma babahenda.

Guverineri w’Intara y’amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, ubwo yasuraga abaturage bo mu murenge wa Rugarama, tariki ya 09/12/2013, yabasabye kongera umusaruro kuri hegitari kandi baharanira ko ubuhinzi bubateza imbere, bahunika imbuto z’ibirayi bagomba gutera.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka