Gatsibo: Bahangayikishijwe n’igiciro gito cy’amata

Aborozi bo mu Karere ka Gatsibo bahangayikishijwe n’uko ikibazo cy’igiciro cy’umukamo w’inka zabo ari gito, mu gihe abatunganya amata bavuga ko kuba igiciro cy’ayo batunganya kiri hejuru kubera ibikoresho batumiza hanze biza bihenze.

Ntuyenabo Emille utuye mu Murenge wa Kiziuro, Akarere ka Gatsibo avuga ko igiciro cy’amata kiri hasi cyane ku mworozi kuko iyo uyajyanye ku bacuruzi bayo uhabwa amafaranga 200 ku ilitiro kandi yakoze urugendo rutari ruto.

Yagize ati: “Iyo ugereranije n’ibyo uba watanze ku nka, harimo ubwatsi , umushumba, kuyivura, usanga ayo mafaranga ari make cyane yagombye kuba nibura 250 ku ilitiro. Uretse umuntu ufite inka zihagije zitanga umukamo uhagije niwe ugira umusaruro ufatika naho uw’inka imwe n’aho yaba ifite umukamo uhagije usanga harimo igihombo”.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Narama, nabo bemeza ko igiciro cy’amata ari gito mu gihe bayagemura bakoze urugendo rurerure. Umwe mu baturage twaganiriye yagize ati:“batwubakiye ikaragiro, buri muntu asabwa gutanga umusanzu w’amafaranga 3000, ikaragiro ntiriruzura kugeza n’ubu ntirikora kandi dukeneye amata.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Ruboneza Ambroise, avuga ko ritahagaze ahubwo rwiyemezamirimo waryubatse ngo hari ibyo atari yujuje asabwa kubisubiramo, mu gihe gito iryo kusanyirizo rikazatangira gukora.

Ku byerekeranye n’igiciro cy’amata, Ruboneza avuga ko abayagemura aribo bumvikana igiciro n’abo bayashyira, kandi igiciro usanga hose ari kimwe haba ku makusanyirizo cyangwa abayacuruza ku giti cyabo.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka