Amajyaruguru: Abamurika muri Expo ngo bazaha serivisi inoze buri wese uzabagana

Abatuye intara y’Amajyaruguru, cyane cyane abatuye akarere ka Musanze, bari gukurikirana imurikagurisha rito (Mini expo 2013) riri kubera kuri stade Ubworoherane kuva mu mpera z’icyumweru gishize.

Bamwe mu bari kumurika ibikorwa byabo baravuga ko bazaha serivisi inoze buri wese uzabagana, cyane ko umubare w’abamurika wazamutse, bityo buri wese akaba asabwa kurangwa n’agashya ngo yigarurire abamugana.

Abayobozi bafunguye expo batembera muri stands zitandukanye.
Abayobozi bafunguye expo batembera muri stands zitandukanye.

Ubwo yafunguraga k’umugaragaro iri murikagurisha, Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bosenibamwe Aime, yasabye ba rwiyemezamirimo bari muri iri murikagurisha kurangwa n’ikoranabuhanga, kuko ariryo pfundo ry’iterambere ryihuse.

Ati: “Uyu ni umwanya wo kwisuzuma, mureba aho mugeze. U Rwanda ruvuye kure rugeze ahashimishije, gusa n’aho tugana harakomeye”.

Guverineri Bosenibamwe asobanurirwa ibikorwa n'uyu rwiyemezamirimo.
Guverineri Bosenibamwe asobanurirwa ibikorwa n’uyu rwiyemezamirimo.

Munyankusi Jean Damascene, perezida w’urugaga rw’abikorera mu ntara y’Amajyaruguru, yashimiye abagize uruhare ngo iki gikorwa kigerweho barimo Intara y’Amajyaruguru, minisiteri y’ubucuruzi n’inganda, RDB, abikorera na enterprise Urwibutso n’abandi.

Yaboneyeho kandi kwibutsa abari kumurika ko uyu ari umwanya mwiza wo kwigira kuri bagenzi babo, cyane ko iri murikagurisha ryanitabiriwe n’abanyamahanga baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika.

Nubwo uyu mwicundo wagenewe abana, n'abantu bakuru bari kuwuryaho umunyenga bikabashimisha.
Nubwo uyu mwicundo wagenewe abana, n’abantu bakuru bari kuwuryaho umunyenga bikabashimisha.

Iri murikagurisha riteganyijwe gusozwa tariki 09/12/2013 ryahuje abamurika barenga ku 122, biganjemo Abanyarwanda bakorera mu bice bitandukanye by’intara y’Amajyaruguru.

Jean Noel Mugabo

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka