"Nta rwego rwa leta rukwiriye gutangaza isoko rudafite ingengo y’imari" - RPPA

Nta rwego rwa leta cyangwa ikigo cya leta gikwiriye gutangaza isoko kidafite ingengo y’imari yo kuryishyura kuko biri mu biteza igihombo ba rwiyemezamirimo kandi ngo uzajya agira uruhare mu gutinda kwishyura rwiyemezamirimo azajya abiryozwa.

Ibi byaganiriweho kuri uyu Gatanu, tariki ya 21/3/2014 ku cyicaro cy’Intara y’Iburasirazuba mu nama ngarukamwaka yahuje Ikigo cy’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya leta (RPPA), abashinzwe gutanga amasoko ndetse na ba rwiyemezamirimo bo muri iyi Ntara.

Ubuyobozi bw'Intara y'Iburasirazuba ndetse n'ubwa RPPA burasaba ko amasoko atangwa hari ingengo y'imari bukanenga abatishyura ba rwiyemezamirimo ku gihe.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba ndetse n’ubwa RPPA burasaba ko amasoko atangwa hari ingengo y’imari bukanenga abatishyura ba rwiyemezamirimo ku gihe.

Iyi nama yari igamije kungurana ibitekerezo ku mategeko agenga amasoko ya leta no kuganira ku nyandiko zijyanye n’aya masoko kugira ngo imbogamizi zikunze kugaragara mu mitangire n’ishyirwa mu bikorwa ry’amasoko zivanweho.

Mu bibazo by’ingutu ba rwiyemezamirimo bagaragaje muri iyi nama harimo ugutinda kwishyurwa n’inzego za leta bikabatera igihombo kuko amafaranga baba bakoresheje ari inguzanyo za banki, bityo uko leta itinda kubishyura bakaba ari ko baba bacibwa inyungu z’ubukererwe ngo ku buryo bajya kwishyurwa bagasanga baguye mu gihombo.

Aba ba rwiyemezamirimo bagaragaza ko mu masezerano bagirana n’inzego za leta baba batsindiyemo amasoko, iyo batinze kurangiza imirimo bacibwa ibihano, bityo bakibaza impamvu leta yo itinda kubishyura nyamara nticibwe ibyo bihano.

Abashinzwe gutanga amasoko ndetse na ba rwiyemezamirimo bo mu Ntara y'Iburasirazuba ni bo bitabiriye iyi nama ngarukamwaka ku mitangire y'amasoko.
Abashinzwe gutanga amasoko ndetse na ba rwiyemezamirimo bo mu Ntara y’Iburasirazuba ni bo bitabiriye iyi nama ngarukamwaka ku mitangire y’amasoko.

Umuyobozi ushinzwe kongerera ubushobozi inzego za leta mu bigendanye n’amasoko ya Leta muri RPPA, Hitimana Théoneste, avuga ko nta rwego rwa leta na rumwe rwemerewe gutanga isoko mu gihe rudafite ingengo y’imari ifatika yo kuryishyura kandi ngo Ikigo cy’Igihugu

gishinzwe gutunganya amasoko ya leta kigiye gushyiraho amabwiriza abuza imikorere nk’iyo ku buryo uzabirengaho agatangaza isoko kandi nta ngengo y’imari, azabiryozwa.

Ikindi ngo ni uko mu gihe rwiyemezamirimo yarangije ibikubiye mu masezerano, urwego rwa leta rugatinda kumwishyura kandi amafaranga ahari, hazajya hakurikiranwa umukozi wabigizemo uruhare agafatirwa ingamba zijyanye n’akazi.

Ubwo yatangizaga iyi nama, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Uwamariya Odette, yanenze cyane abateza ibibazo mu masoko ya leta, nk’abatinda kwishyura ba rwiyemezamirimo, abatanga amasoko mu buryo bunyuranyije n’amategeko bigashora leta mu manza ndetse na ba rwiyemezamirimo bata imirimo; maze avuga ko imyitwarire nk’iyo idakwiye kuranga Umunyarwanda w’iki gihe.

Guverineri Uwamariya yavuze ko mu rwego rwo guhangana n’ibi bibazo, hashyizweho urwego rw’Intara rumanuka rugafatanya n’uturere gukora igenzura ry’ikoreshwa ry’umutungo wa leta kugira ngo amakosa yajyaga agaragaramo akosorwe.

Emmanuel Ntivuguruzwa

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka