Rubavu: Ababaji bimuwe Mbugangari banenga ubuyobozi kutubahiriza ibyo bumvikanye

Abagize ishyirahamwe COAME rikora ububaji mu karere ka Rubavu ryari risanzwe rikorera Mbugangari rikaza kwimurirwa ahubatse isoko rya Kijyambere rya Gisenyi ritaruzura, bavuga ko amasezerano bagiranye n’akarere adashyirwa mu bikorwa.

Gatera Paul, umuyobozi wungirije muri COAME aganira na Kigali Today avuga ko bimuwe na rwiyemezamirimo watsindiye kubaka agakiriro aho bakoreraga abangiriza ibikoresho n’imbaho kuburyo byabateye igihombo cya miliyoni.

Uretse kuba barimuwe hutihuti bikabatera igihombo, Gatera avuga ko bari basabye akarere guhabwa iminsi 15 yo kwimura ibikoresho byabo naho akarere kakabaha irindwi ariko ngo yose ntiyubahirijwe ahubwo rwiyemezamirimo yagendeye ku nyungu z’akazi arabangiriza akarere karebera.

Gatare Paul umuyobozi wungirije muri koperative y'ababaji COAME.
Gatare Paul umuyobozi wungirije muri koperative y’ababaji COAME.

Aya amasezerano yo kubaka agakiriro Mbugangari biteganyijwe ko agomba kumara amezi 4 ariko kuva bakwimurwa taliki ya 28/1/2014 ngo ibikorwa bimaze gukorwa ntibigera ku 10% kuburyo hashobora kuba kutubahiriza amasezerano ababaji bagiranye n’akarere.

Uretse kuba ababaji bavuga ko barenganyijwe mu kwimurwa, bavuga ko ubwo bimurwaga nka Koperative bagombaga kugendera icyarimwe ariko ngo habayemo ikimenyane kigaragaza ko ubuyobozi bw’akarere butashyize mu bikorwa ibyo bwemeye nkuko bitangazwa na Gatera.

Ati “akarere kadusaba kwimuka twagombaga kugenda twese, ariko birababaje kuba bamwe muri twe barahawe amahirwe yo kuhaguma twe tukaza hano mu mujyi mu isoko rishya ritamenyerewe, nyamara abatugurira benshi bigira Mbugangari kuko hari abakihakorera.”

Aho ishyirahamwe COAME ryimuriwe ngo babuze abaguzi kubera hatamenyerewe.
Aho ishyirahamwe COAME ryimuriwe ngo babuze abaguzi kubera hatamenyerewe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe ubukungu mu karere ka Rubavu, Buntu Ezechiel, itangazamakuru rimubajije ingamba ubuyobozi bufite mu micungire y’ababaji nicyo buteganya gukora ku nyubako z’agakiriro zivugwa ko zitihuta yatangaje ko igikorwa ari ugusaba abubaka agakiriro kakuzura vuba ababaji bagasubira aho bavuye kuko aho bari hatagenewe ububaji.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka