RRA yaburiye abacuruzi bataragura EBM, yibutsa ko muri uku kwezi basabwa imisoro itandukanye

Ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imisoro n’amahoro RRA, Rwanda Revenue Authority, cyagaragaje impungenge ko abamaze kugura imashini za kijyambere zitanga inyemezabuguzi bita EBM, Electronic Billing Machine bakiri ku kigero cya 32% gusa by’abagomba kuzikoresha, mu gihe iminsi ntarengwa yo gutangira kuzikoresha isigaye ari icumi gusa.

RRA ariko iravuga ko itazongera gusubika igihe cyo gutangira kuzikoresha ku bacuruzi bose, ndetse no gutanga ibihano ku bataragura izo mashini bikaba bitazasubikwa, kandi ko muri uku kwezi kwa Werurwe basabwa ubwoko bw’imisoro butandukanye.

Abayobozi ba RRA, Mukashyaka Drocella (ibumoso) ushinzwe imisoro na Richard Tusabe (iburyo), umuyobozi mukuru wa RRA mu kiganiro n'abanyamakuru.
Abayobozi ba RRA, Mukashyaka Drocella (ibumoso) ushinzwe imisoro na Richard Tusabe (iburyo), umuyobozi mukuru wa RRA mu kiganiro n’abanyamakuru.

Mu bacuruzi 7,500 bategerejweho gutanga umusoro ku nyongeragaciro hakoreshejwe izi mashini za EBM, ngo abagera kuri 2,400 nibo bonyine bamaze kuzigura, kandi igihe ntarengwa cyatanzwe ari tariki ya 31/03/2014. Abazaba badakoresha izo mashini bazahanwa bikomeye, nk’uko RRA iburira abacuruzi.

Aganira n’abanyamakuru kuwa kane tariki ya 20/03/2014, komiseri Mukuru wa RRA, Richard Tusabe yagize ati “Hasigaye iminsi 10 gusa ngo abacuruzi bose babe batangiye gukoresha EBM. Ubu tubona ko ari 32% gusa bamaze kuzifata, ntabwo ari umubare ushimishije na gato n’ubwo bose bashobora kugura izo mashini ku munota wa nyuma.”

Komiseri mukuru wa RRA yagize ati “Ingaruka ziriho kandi zirakaze ku batazazikoresha bose kandi abazazigura batinze bashobora kuzazikoresha nabi igihe batabona igihe gihagije cyo guhugurirwa kuzikoresha kubera icyo gitutu kandi nabyo birahanirwa ku mucuruzi wese uyikoresheje nabi.”

Itegeko rivuga ko udakoresha EBM, uwangiza nkana imikorere y’iyo mashini, cyangwa utamenyekanisha neza uburyo yatanze imisoro acibwa ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda hakurikijwe icyiciro cy’ubucuruzi buri mucuruzi abarizwamo.

Ubu ni bumwe mu bwoko bwa EBM abacuruzi bari gusabwa gutangira gukoresha mu gutanga inyemezabuguzi no kumenyekanisha umusoro.
Ubu ni bumwe mu bwoko bwa EBM abacuruzi bari gusabwa gutangira gukoresha mu gutanga inyemezabuguzi no kumenyekanisha umusoro.

Komiseri Tusabe yakomeje agira ati: “Abacuruzi bose barigishijwe, barasobanuriwe bihagije, uzabihakana cyangwa akabyirengagiza azaba yigiza nkana.” Imibare ya RRA iragaragaza ko abacuruzi badandaza bo mu ntara aribo baguze imashini za EBM ari benshi kurusha abacuruzi bo mu mujyi wa Kigali baranguza.

Muri Werurwe abacuruzi barasabwa gutanga imisoro itandukanye

Ikigo cya RRA cyibukije kandi ko nta kurenza ukwezi kwa gatatu batararangiza gutanga umusoro ku nyungu w’umwaka ushize, umusoro w’ipatante, umusoro ku mutungo utimukanwa hamwe n’umusoro ku bukode bw’amazu.

Imisoro y’ipatante, itangwa ku mutungo utimukanwa hamwe n’iy’ubukode bw’amazu yatangiye kwishyuzwa na RRA aho kuba mu nshingano z’uturere. Ibi ngo bizatuma uturere dushobora guhigura imihigo y’imisoro twiyemeje kugeraho, nk’uko RRA ibisobanura.

U Rwanda rurashaka ko umusaruro w’imbere mu gihugu wunganira ingengo y’imari y’uyu mwaka ku kigero cya 60%, asigaye 40% akaba yaturuka ku baza gushora imari mu gihugu, ku nkunga ndetse no ku nguzanyo.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

ariko sinumva umunyagihugu uba atifuza gutanga imisoro urahare rwe mukubaka igihugu cye, ubuse ataniyeho nubamunzu akanga kuyisana ikamuvira ngo ntamafaranga, cyera kabaye iba izakugwaho, twitabire kwishyura imisoro

manzi yanditse ku itariki ya: 21-03-2014  →  Musubize

Iki gitekerezo ni cyiza,
Niba ikoranabuhanga bisaba turifite RRA yagitekerezaho.

Ahubwo hari ikindi gitekezo twagize tuganira kuri izi mashini. Niba umucuruzi atanze fagitire bigahita bimenyekana muri RRA yagombaga no guhita yishyura ayo mafaranga. Ngo gute buri mucuruzi agira konti, noheho bank nka nyuma y’umunsi igahita itanga amafaranga muri RRA, ubwo nyine bank iba iri connected na RRA noneho wa mucuruzi akajya ajya kwishyura bank amwe aba yafashe ya VAT. Icyiza kirimo ni kuko VAT yose izajya yinjira kandi na Bank zibone inyungu kuko zizajya zifata commission kuri iyi opération. Ibi bizatuma gukoresha bank bijya mu bucuruzi kandi na Leta ibone VAT yose. Mubitekezeho

Kiki yanditse ku itariki ya: 21-03-2014  →  Musubize

Muraho,
Ahubwo hari ikindi gitekezo twagize tuganira kuri izi mashini. Niba umucuruzi atanze fagitire bigahita bimenyekana muri RRA yagombaga no guhita yishyura ayo mafaranga. Ngo gute buri mucuruzi agira konti, noheho bank nka nyuma y’umunsi igahita itanga amafaranga muri RRA, ubwo nyine bank iba iri connected na RRA noneho wa mucuruzi akajya ajya kwishyura bank amwe aba yafashe ya VAT. Icyiza kirimo ni kuko VAT yose izajya yinjira kandi na Bank zibone inyungu kuko zizajya zifata commission kuri iyi opération. Ibi bizatuma gukoresha bank bijya mu bucuruzi kandi na Leta ibone VAT yose. Mubitekezeho

kimonyo yanditse ku itariki ya: 21-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka