Nyagatare: Abaturage bubatse laboratoire bari mu gihirahiro

Mu gihe abaturage bakoze imirimo yo kubaka laboratoire ebyiri zo kwigishirizamo amasomo ngiro ku ishuli ryisumbuye rya SOPEM Rukomo bavuga ko bambuwe amafaranga bakoreye, ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutezimbere uburezi (REB) buvuga ko bitarenze impera z’uku kwezi iki kibazo kizaba cyavugutiwe umuti.

Abakozi bakoze kuri izi laboratoire bishyuza muri rusange ni abafundi 8 n’abayedi 16. Bose hamwe bishyuza amafaranga 1,417,500.

Imirimo yo kubaka izi laboratoire yari yarahawe company y’ubwubatsi Really Vision yayoborwaga na Mazimpaka Eric. Uyu nawe yaje guha amasezerano Bikorimana Jean Claude yo gukora imirimo isoza kuwa 13 Nzeli umwaka ushize ku gaciro k’amafaranga miliyoni 2 ndetse amuha miliyoni imwe yo gutangira imirimo.

Izi laboratoire zubatswe n'abaturage ariko uwabakoresheje yarabambuye.
Izi laboratoire zubatswe n’abaturage ariko uwabakoresheje yarabambuye.

Uyu nawe ngo yaje kuburira irengero uwamuhaye akazi nawe agenda adasoje kubera kubura ayo yishyura abakozi. Ngomanzungu Fabien yari umufundi avuga ko bashoje kubaka uwabakoreshaga yabatse amakarita babarirwagaho imibyizi bakoze ngo agiye kubabarira amafaranga ntibongera kumuca iryera.

Uku gutinda guhembwa ngo byabagizeho ingaruka kuko bari bizeye gutungisha imiryango yabo ayo mafaranga bakoreraga. Kaberuka Augustin wishyuza ibihumbi 87 kimwe na mugenzi we Ngomanzungu ngo aho bafashe amadeni barabishyuza nyamara barabuze n’atunga imiryango yabo kuko batahinze, bakaba basaba Leta kubishyuriza kuko uwabahaye akazi bamubuze.

Kuri iki kibazo, Adolphe Muhirwa umukozi wa REB wari ushinzwe gukurikirana imyubakire y’izi Laboratoire avuga ko aba baturage batazamburwa utwabo. Ngo bakimara kumenya ko rwiyemezamirimo yaburiwe irengero ngo babaruye amafaranga abaturage bishyuza ndetse ngo batangira no gutegura uko bazishyurwa.

Imbere nta tubati turashyirwamo.
Imbere nta tubati turashyirwamo.

Ngo bitarenze uku kwezi bazaba babonye igisubizo. Agira ati “Tuzakurikiza amabwiriza agenga amasoko ya Leta. Hari hasigaye imirimo micye kandi izarangizwa n’abo bakozi bahembwe kuko byose twamaze kubibarura.”

Ibitarakozwe ahanini ni ugusiga amarange, utubati n’undi ducye. Izi laboratoire imwe ni izigishirizwamo amasomo y’ubutabire (Chemistry) indi ikaba iy’amasomo y’ubugenge (Physics) mu ndimi z’amahanga.

Sebasaza Gasana Emmanuel

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka