Electronic Billing Machine ngo yoroheje ubucuruzi no kudakwepa TVA

Ikigo cy’imisoro n’amahoro (RRA) cyamenyesheje ko imashini ya ‘Electronic Billing Machine (EBM)’ yatumye gukwepa umusoro ku nyongeragaciro wa TVA bidashoboka, kandi ko abacuruzi bagiye koroherwa kubarura ibyo bacuruje no kubika inyandiko ku buryo zitangirika.

RRA yasabye abanyamakuru kuburira abasora ko utazaba akoresha EBM kuva tariki ya 01/4/2014, uwangiza imikorere y’iyo mashini, cyangwa utamenyekanisha neza uburyo yatanze imisoro; bazacibwa ihazabu y’amafaranga kuva ku bihumbi 500 kugeza kuri miliyoni 20 z’amafaranga y’u Rwanda, hakurikijwe igiciro cy’ubucuruzi bwa buri muntu.

Inyungu Leta ifite mu ikoreshwa rya EBM ni ukugirango amafaranga ava mu musoro wa TVA yiyongere muri uyu mwaka wa 2014, kandi ko bizorohereza abasora kubara byihuse batibeshye ibyo bacuruje, hamwe no kubika neza inyandiko; nk’uko Komiseri wungirije wa RRA ushinzwe abasora, Mme Drocelle Mukashyaka yabisobanuye.

RRA irasaba abanyamakuru kuburira abacuruzi banditse muri TVA kujya bakoresha EBM.
RRA irasaba abanyamakuru kuburira abacuruzi banditse muri TVA kujya bakoresha EBM.

Komiseri Mukashyaka yagize ati: “Nta kunyereza umusoro wa TVA bizongera kubaho, nta n’imibare umuntu azajya ahinduraho kuko biribara. Kugeza ubu abagera kuri 2,300 bamaze gukoresha EBM batumye amafaranga ava mu musoro wa TVA yiyongera, tukaba twizeye ko abasigaye muri 7,500 batanga TVA nabo bazagura EBM”.

EBM igizwe n’udukoresho tubiri, twombi usora agomba kugura ku bigo bicuruza izo mashini byemewe na Leta. Akuma kamwe (CIS) ni agakoreshwa mu kubara no gusohora inyemezabuguzi, akandi (SDC) ni agasinya ku nyemezabuguzi, kakakira amakuru y’ibyabazwe, kakayabika ndetse kakayohereza muri mudasobwa za RRA, bitewe na simukadi ikarimo.

Iyo simukadi (SIM Card) ishyirwaho ama inite agurwa amafaranga 1,000 RwF buri kwezi, kugirango EBM ibashe kohereza ubutumwa kuri RRA, uko buri nyemezabuguzi (fagitire) isohotse mu mashini.

Ubu nibwo buryo ikigo cy’imisoro n’amahoro kibona fagitire zose z’ibyagurishijwe na buri mucuruzi, kigatoranyamo izigera kuri 25 buri cyumweru mu buryo bwa tombola; aho abaguzi abanyamahirwe bahabwa ibihembo kuva ku bihumbi 100 RwF.

Rwanda Revenue Authority (RRA) irasaba abasora kugura EBM ku mucuruzi wazo wabyemerewe na Leta, gukoresha EBM buri gihe, kuyigaragaza buri gihe aho acururiza, gutanga fagitire kuri buri kintu cyose acuruje, akagaragaza ibyagurishijwe mu mazina yabyo ndetse n’ikigero cy’imisoro yakwa kuri byo, kuko ngo hari ibicuruzwa byasonewe (nabyo yandikaho ko byasonewe).

Ibigize Electronic Billing Machine (EBM).
Ibigize Electronic Billing Machine (EBM).

Umucuruzi agomba kwihutira kumenyesha RRA n’abo yaguzeho EBM mu gihe iyo mashini ye yapfuye; cyangwa se mu gihe ubucuruzi bwe bwahagaze agasabwa kujya kwandukuza ya mashini imubarira imisoro.

Imashini ya EBM ngo ni umutungo wa nyirayo, iyo ahagaritse gucuruza ntayisubiza abayimugurishijeho; icyakora ngo barayimukorera iyo yangiritse.

Abacuruzi basonewe kutagura EBM ni abakora fagitire ziri munsi ya 30 mu mwaka bitewe n’uburyo bacuruza cyangwa ibyo bafite, cyangwa abagurisha serivisi zasonewe kugera kuri 75%, nk’uko RRA ibisobaura, ariko ikihanangiriza abakora uburiganya bwo kugaragaza fagitire nke kugirango batagura EBM.

Mu bigo bicuruza EBM (CIS na SDC) cyangwa CIS na porogaramu ikora nka SDC (ku mucuruzi munini) iyo afite mudasobwa ayishyiramo; ni AA UNI Rwanda Ltd, Inzovu Technologies Ltd, PERGAMON Group Ltd, Algorithm Inc, PIVOT ACCESS na ISHYIGA SOFTWARE. Ibi bigo bikorera i Kigali kandi ngo bifite n’ababihagarariye mu ntara zose.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

Nigute ukora facture wishyuza kuri ebm machine?

Luc yanditse ku itariki ya: 3-05-2020  →  Musubize

iyi gahunda yo gusora ni nziza cyane ahubwo se aba bazicuruza bashobora kugirana amasezerano n umucuruzi akayishyura mu gihe bumvikanyeho? 0789206260

Marc yanditse ku itariki ya: 8-01-2018  →  Musubize

uretse no gufasha n’igihugu kwinjiza imisoro no kunoza uburwo abasora basoreshwaga ariko byatumye n’abacuruzi bashobora kwigenzura neza no abaguzi bagashobora kubona inyemezabuguzi

christine yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

ariko hari ibintu ntajya mbasha kwiyumvisha nigute umuntu yanga gutanga umusoro kandi aziko ejo azagura imodoka ntamuhanda yiyubakiye, ejo azarwara kandi nntabitaro agira, kandi indwara ntaho yayikira. buriya iyo umuntu akwepa imisoro ngo yunge ikirenga andya ahantu, cg tugakekako mutuelle yonyine ubwayo yakuvuza leta ntayandi yongeyemo(imisoro), nitujya tunakora ikintu tujye rimwe narimwe twishyira mumwanya wigihe tugize ibyago ntitukumve ko ibintu bizahora ari sawa buri munsi, umutekano urambye uzira amakenga dufite ubu wavah nta misoro koko? ikindi kandi kumuntu wahombye ntiyaka imisoro cg uri gukora ikintu kigaragara ko kitazinjiza nta misoro. banyarwanda twige gukunda igihugu cyacu, nibyo twabuze kuva cyera

peter yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka