RRA yiyemeje gushyira inyandiko zayo zose mu Kinyarwanda bitarenze Mata

Nyuma y’uko abasora bo mu Karere ka Huye bagaragarije abakozi b’ikigo cy’imisoro n’amahoro (Rwanda Revenue Authority/RRA) ko batishimira kuba iki kigo kibandikira mu ndimi z’amahanga kandi hari abatazumva, RRA yabamenyesheje ko guhera tariki 15/04/2014 inyandiko z’iki kigo zose zizaba ziboneka no mu rurimi rw’Ikinyarwanda

Ibi byatangarijwe mu nama abasora bo muri Huye bagiranye n’abakozi ba RRA kuwa 25/03/2014 mu karere ka Huye.

Ngo hari hashize igihe abasora bagaragaje ko kuba inyandiko zibagenerwa ziba ziri mu ndimi z’amahanga bitabashimisha, dore ko ngo abarenga 80% by’abakora imirimo y’ubucuruzi ibasaba gusora ari Abanyarwanda bavuga Ikinyarwanda kuruta izindi ndimi, harimo ndetse n’abatazizi.

Jean Mary Vianney Gakwerere, ushinzwe amahugurwa muri RRA yagize ati «Kubera ko abakorera imirimo y’ubucuruzi mu gihugu cyacu b’abanyamahanga ari bakeya, twatangiye gushaka uburyo twakemura ikibazo cy’ab’Abanyarwanda kuko ari na bo benshi.»

Uyu mukozi yatangaje ko inyandiko zikenerwa mu kumenyekanisha imisoro zamaze gutegurwa mu Kinyarwanda, hakaba hasigaye iminsi mike yo gutunganya iby’ikoranabuhanga ngo abavuga Ikinyarwanda bose bazabashe kuzikoresha.

Jean Mary Vianney Gakwerere, ushinzwe amahugurwa muri RRA, yemeje ko inyandiko za RRA zizashyirwa mu kinyarwanda bitarenze ukwezi kwa Mata.
Jean Mary Vianney Gakwerere, ushinzwe amahugurwa muri RRA, yemeje ko inyandiko za RRA zizashyirwa mu kinyarwanda bitarenze ukwezi kwa Mata.

Bwana Gakwerere ati « Imenyekanishamisoro (déclaration), amatangazo n’imfashanyigisho twifashisha ubu byamaze gushyirwa mu Kinyarwanda. Igisigaye guhindurwa ni za porogaramu za mudasobwa zifashishwa mu ikoranabuhanga (e-payment&e-filing) kandi ubu turi kuvugana n’abaziduhaye ku buryo nazo twazishyira mu Kinyarwanda, bikazaba byakemutse mbere y’itariki ya 15 Mata uyu mwaka».

Ibi byo gukoresha ikoranabuhanga mu imenyekanishamusoro bizabanza gukorwa mu Kinyarwanda, ngo nyuma yaho igihe ibi byose bizaba byamaze guhindurwa mu Kinyarwanda, ni bwo hazarebwa uko byaba no mu cyongereza n’igifaransa.

Gakwerere ati « Hagati aho, abatumva Ikinyarwanda bo bazajya bifashisha ababasobanurira kandi nibo twumva ko bafite ubushobozi bwo gushaka ababasobanurira mu zindi ndimi zabo bavuga».

Marie Claire Joyeuse

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni byiza uzi ko no mu bindi bihugu usanga ikirimi cyabo bagiha agaciro no kubyapa bigatuma wowe uhagenda ubaririza.

murenzi yanditse ku itariki ya: 27-03-2014  →  Musubize

Ibi bintu ni byiza cyane;ubonye n’iyo uburezi bw’amashuri abanza yose babushyira mu kinyarwanda maze indimi bakaziga nk’isomo.tekereza ko muri EST bigisha kurwanya isuri,ibikoresho by’ubuhinzi n’ibindi mu cyongereza.ubwo se umwana akuramo iki?

zidi yanditse ku itariki ya: 27-03-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka