Ruhango: Gusekura isombe bibatungiye imiryango

Abakora ibikorwa byo gusekura isombe mu isoko rya Buhanda riherereye mu karere ka Ruhango, batangaza ko ibi bikorwa bakora bibatunze n’imiryango yabo, kandi bikaba byarabafashije kwiteza imbere.

Kubera ko ubu babikora mu buryo gakondo ngo bifuza ko bafashwa kubona imashini ibaruhura gusekura, kuko byabafasha no kongera umusaruro batunganya ku munsi.

Abakora aka kazi ko gusekura no gutunganya isombe ni abagore bibumbiye mu ishyirahamwe ry’abantu bagera ku icumi. Tuganira nabo badutangarije ko ibi bikorwa babimazemo imyaka irenga itatu, kandi bemeza ko ibi bikorwa byabateje imbere, kandi binabafasha gutunga imiryango yabo.

Abasekura isombe barasa abaturage kuyihinga cyane kuko ifite icyashara.
Abasekura isombe barasa abaturage kuyihinga cyane kuko ifite icyashara.

Uwayezu Herena na bagenzi be, bavuga ko ibi bikorwa babikora ku minsi y’isoko n’ubwo babibangikanya n’indi mirimo, ngo babasha kubona amafaranga abatungira imiryango kuko bashobora gucyura amafaranga agera ku bihumbi 10 iyo akazi kagenze neza ku munsi.

N’ubwo aba bagore batunganya isombe ngo kubona aho bakura isombe biracyagoye kuko usanga bazigura mu giturage aho babwiwe ko zaba ziherereye bityo ngo igiti kimwe bakaba bashobora ku kigura amafaranga 200 y’u Rwanda kikavamo ibiro biri hagati ya bibiri na bitatu kandi ikilo kimwe kigura amafaranga 500.

Aba bagore bakora ibikorwa byo gutunganya isombe barasaba abaturage gutera ibiti byera isombe kuko bishobora kubyazwa umusaruro kuko bimaze kugaragara ko gutunganya isombe bishobora gukorwa mu buryo bw’umwuga.

Eric Muvara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka