Muri iyi Weekend abanyamahirwe benshi bitezwe kwegukana ibihembo bya RRA

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) cyatangije uburyo bwo gutombola ku banyamahirwe bagira umuco wo kwaka Facture bakabona ibihembo kugeza ubu bigizwe n’amafaranga ibihumbi ijana kuri buri Facture yatomboye. Mu gihe kiri imbere ibi bihembo bikazaniyongeramo ama telefone, television ndetse icya rurangiza kikazaba imodoka.

RRA ivuga ko ari uburyo bufasha kumvisha abaguzi ko guhabwa facture igihe cyose agize icyo agura mu iduka ari uburenganzira bwe ko nta mucuruzi ukwiye kubumuvutsa ayimwima, cyane ko ari cyo cyemezo kigaragaza ko igicuruzwa asohokanye mu iduka cyishyuriwe bityo kigomba gutandukana n’icyibwe cyangwa se icya magendu.

Ubuyobozi bw’imisoro bugaragaza kandi ko iyo umuguzi ahawe inyemezabuguzi, aba agize uruhare mu gukumira ko umusoro yatanze ku gicuruzwa yaguze unyerezwa kuko uba uzakorerwa imenyesha kandi ukishyurwa bityo ukinjira mu isanduku ya Leta.

Abanyamahirwe batomboye imbona nkubone bahita bagana RRA bahabwa ibihembo byabo.
Abanyamahirwe batomboye imbona nkubone bahita bagana RRA bahabwa ibihembo byabo.

Muri iki gihe abacuruzi bose banditse ku musoro ku nyongeragaciro (TVA) basabwe kujya bakoresha imashini zemewe zitanga facture zitwa Electronic Billing Machines.

Usibye akamaro izi mashini zifitiye abacuruzi nko kubafasha mu bijyanye n’ibaruramari, kumenya umusoro bagomba kwishyura ndetse no kubasha gucunga ububiko bwabo mu buryo bw’ikoranabuhanga, ni imashini na none ifasha mu kubika amakuru y’ubucuruzi bakayasangira n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro.

Uku gusangira amakuru bituma urwikekwe ku waba atanga amakuru y’ubucuruzi atuzuye rushira kuko impande zombi ziba zisangira amakuru yose.

Umunyamahirwe ahabwa igihembo cye.
Umunyamahirwe ahabwa igihembo cye.

Ikindi ni uko mu gihe umucuruzi wagiye kurangura agacibwa TVA, ayisubizwa bidatwaye umwanya munini kuko ubusanzwe nta mucuruzi wishyura TVA ahubwo itangwa n’umuguzi wa nyuma. Icyo umucuruzi akora ni ukuyakirira Leta.

Bigaragara ko abaguzi bamaze guhindura imyumvire mu kwaka facture, ibi bikazatuma n’umuco mubi bamwe mu bacuruzi bagiraga wo kwimana facture cyangwa se bagashaka kuyifashisha bakora amanyanga uzacika kuko muri iki gihe bigaragara ko abantu bashaka gukora mu buryo bw’umwuga.

Abanyarwanda bose barakomeza gushishikarizwa kujya baka facture igihe cyose baguze igicuruzwa kandi bagahabwa facture itanzwe n’imashini zemewe. Abacuruzi bose bahawe kugeza ku itariki ya 31 Werurwe 2014 kuba barangije kubona izo mashini kandi akaba ari zo bakoresha gusa igihe cyose baha abakiriya babo factures.

Abahagarariye PSF nabo bakurikirana iyi Tombola.
Abahagarariye PSF nabo bakurikirana iyi Tombola.

Ku baguzi ho Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro cyabongereye akarusho kuko izo Factures zibaha amahirwe yo kwitomborera ibihembo bitanzwe na RRA. Iyi tombola isanzwe iba buri cyumweru ariko abanyamahirwe bagatoranywa n’imashini mu buryo bw’ikoranabuhanga, ndetse facture zatomboye zigashyirwa ku rubuga rwa RRA: www.rra.gov.rw no ku zindi mbuga zitanga amakuru.

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Gashyantare 2014 hari akandi karusho kuko facture zizaba zakusanyirijwe hamwe mu gaseke ziturutse hirya no hino mu gihugu noneho abanyamahirwe 25 bakazatombola nk’uko bisanzwe mu buryo butabogamye hagendewe kuri fagitire bahahiyeho kandi iki gikorwa kikazaba gihita imbona nkubone kuri Television y’u Rwanda.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro kirasaba ko buri wese uguze ibintu mu iduka yajya ababwira bakamushyirira kuri facture ye Nº ya telephone ahagenewe TIN.

Undi munyamahirwe ashyikirizwa igihembo.
Undi munyamahirwe ashyikirizwa igihembo.

Igihe batabimukoreye we ubwe yakwandika amazina ye yombi na telephone kuri iyo facture, noneho agatwara ya facture ku biro by’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro biri hafi ye, akayishyira mu gasanduku k’ibitekerezo kari kuri ibyo biro kugira ngo zizashyirwe hamwe mu gikorwa cya Tombola.

Facture izajya itombola nyirayo azajya ahita atangazwa amazina ye ako kanya kandi bahite bamuhamagara bamumenyesha inkuru nziza ko atomboye.

Iyi nkuru twayohererejwe na Jean Bosco Nsabiyaremye ushinzwe itumanaho muri RRA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ni byiza ahubwo hari ni kindi mwakora. Urabona ufite visa card mwashikariza abantu kuzikoresha noneho umucuruzi ntashobora kudatanga facture kubera ko VISA CARD nikoreshwa bizagaragara ko yakoreshejwe mu mashini y’umucuruzi yishyurwa. Ibi bigafasha guhuza amakuru yo kwishyura. Byakorwa ku buryo biba atomatic

Rubera yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

Reka mbajyanire facture mfite nizere ko bizaba tubyibonera. Ndasaba Kigali2day ko yahatubera ikazatwereka imbona nkubone kuko yo ntiyakwemera ko bahakorera amanyanga. Ndabizera muri aba mbere

Zirikiana yanditse ku itariki ya: 20-02-2014  →  Musubize

Iyi tombola barayimbwiraga nkagira ngo ni ukubeshya ariko nabonye uko bagiye bahemba abantu tubikurikirana kuri TV ndumirwa ndavuga nti iyo mba narasabye facture ubu nanjye wenda mba mbonye.....

Bisoso yanditse ku itariki ya: 19-02-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka