Burera: Hatangijwe gahunda y’ibiganiro hagati ya Leta n’abikorera bigamije iterambere

Gahunda y’ibiganiro hagati ya Leta n’abikorera RPPD (Rwanda Public Private Dialogue) yatangijwe mu karere ka Burera mu rwego kurebera hamwe ibibazo bibangamiye abikorera kugira ngo bizashakirwe ibisubizo.

Muri iyo gahunda yatangijwe tariki ya 20/02/2014, abikorera bo mu karere ka Burera beretswe ko Leta ishishikajwe n’uko barushaho gutera imbere kuburyo mu myaka iri imbere bazaba ari bo bayobora igihugu.

George Gakuba, umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere (RDB) uhagarariye RPPD, yabwiye abikorera bo mu karere ka Burera ko iyo gahunda y’ibiganiro yagiyeho kugira ngo hagaragare ibibazo abikorera bahura nabyo maze bishakirwe umuti bityo iterambere ryabo rikomeze kuzamuka.

Abikorera batandukanye bo mu karere ka Burera basobanuriwe ko RPPD izatuma barushaho butera imbere.
Abikorera batandukanye bo mu karere ka Burera basobanuriwe ko RPPD izatuma barushaho butera imbere.

Gakuba akomeza ababwira ko ibyo biganiro bigamije iterambere ngo kuko “ntiwatera imbere mu bucuruzi utaganiriye n’abo bireba”.

Agira ati “…ni iki kibabangamiye muri iryo terambere ryabo, mu bucuruzi bwabo bwa buri munsi…ni ukureba abo birera mu karere bakabibasobanurira bakarushaho kumenya ikibadindiza. Turi hano dutanga inzira yo kubajyana muri “Vision 2020”. Uzi ko (muri Vision 2020) ari abikorera bazaba bayobora igihugu”.

Akomeza avuga ko ibibazo abikorera bagaragaza bizajya bisesengurwa n’abahagarariye RPPD ubundi nyuma bikorerwe ubuvugizi, bishyikirizwe abo bireba nabo babiganireho n’abikorera ubundi bishakirwe ibisubizo bihamye, niba hari n’ibigomba guhindurwa, bihindurwe.

Agira ati “…iyo ikintu kibangamye nyine kiba kibangamye kigomba guhinduka. Yaba n’itegeko riravugururwa.”

Ikibazo cy’imisoro

Abikorera bo mu karere ka Burera bishimiye iyo gahunda kuko izabakemurira ibibazo bafite bitandukanye. Ubwo yatangizwaga bashyizwe mu matsinda maze bagaragaza ibibazo rusange bibangamiye ubucuruzi bwabo.

George Gakuba ubwo yasobanuriraga abikorera bo mu karere ka Burera ibijyanye na gahunda y'ibiganiro hagati ya Leta n'abikorera.
George Gakuba ubwo yasobanuriraga abikorera bo mu karere ka Burera ibijyanye na gahunda y’ibiganiro hagati ya Leta n’abikorera.

Bahurije cyane ku misoro: aho bavuga ko batarasobanukirwa neza n’ibijyanye n’imisoro, yaba iy’imbere mu gihugu ndetse n’iyo kuri gasutamo. Aha bakaba bemeza ko iyo basanzwe batanga ari myinshi.

Abikorera bo mu karere ka Burera kandi bavuga ko ikindi kibazo kibabangamiye ari icy’uko hari amwe mu mabanki yo mu Rwanda atabaha inguzanyo ngo kubera ko baturuka mu cyaro bityo ngo ingwate batanga ntizihabwe agaciro.

Ikindi cyagaragarajwe ni uko usanga hatubahirizwa amabwiriza agenga amasoko hagati ya bariwemezamirimo ndetse na Leta ndetse no kuba ubucuruzi bukorwa mu kajagari: bamwe bacururiza mu ngo zabo n’abandi bagacururiza mu masantere.

Gakuba avuga ko ibibazo byose byagaragajwe bizasesengurwa neza ubundi bagahamagara abo bireba bakabisobanurira byimbitse abikorera bo mu karere ka Burera.

Abikorera bo mu karere ka Burera bavuga ko ikibazo kibabangamiye ari icyo kudasobanukirwa n'imisoro batanga.
Abikorera bo mu karere ka Burera bavuga ko ikibazo kibabangamiye ari icyo kudasobanukirwa n’imisoro batanga.

Nizeyimana Evariste, uhagarariye abikorera mu karere ka Burera, asaba ko iyo gahunda y’ibiganiro hagati ya Leta n’abikorera yakwihutishwa, igashyirwamo ingufu kugira ngo ibyo bibazo bikemuke hakiri kare.

Agira ati “…iki kintu dugishyiremo ingufu, tugishyiremo imbaraga, ni bwo bukungu bw’igihugu bw’ejo hazaza.” Akomeza asaba kandi ko bazegera n’abandi bikorera baciriritse kugira ngo nabo babisobanukirwe.

Gahunda ya RPPD yatangijwe mu mwaka wa 2013. Iyi gahunda igengwa na RDB ndetse igaterwa inkunga n’umushinga w’Abadage witwa GIZ-Cooperation Technique Allemande.

Norbert Niyizurugero

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka