Rwamagana: Inyama zahagaritswe gucuruzwa mu isoko kugera igihe kitazwi

Abacuruzi b’inyama mu isoko rikuru rya Rwamagana bamenyeshejwe n’umuyobozi w’umurenge wa Kigabiro ko bahagaritswe kongera gucururiza inyama muri iryo soko kandi baravuga ko batamenyeshejwe igihe bazasubukurira imirimo yabo.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, madamu Yvonne Muhongayire yabwiye Kigali Today ko bafashe icyemezo cyo gufunga ahacururizwa inyama kuko ahacururizwa hasenyutse, ngo bikaba byateraga umwanda wabangamira ubuzima bw’abaturage.

Abacuruza inyama muri iryo soko ariko baravuga ko n’ubwo aho bakorera hadatunganye neza, ngo ubuyobozi bw’akarere ka Rwamagana bagiranye amasezerano bwabahohoteye kuko bwafunze aho bacururizaga butabateguje, dore ko ngo bari baherutse no kwakira amafaranga y’ubukode bw’ukwezi kwa Gashyantare bishyuye ku itariki ya 05/02/2014.

Abagenzuzi basanze aha hadakwiye kongera kugurishirizwa inyama; abahakoreraga barijujutira ko batungujwe icyemezo gikomeye.
Abagenzuzi basanze aha hadakwiye kongera kugurishirizwa inyama; abahakoreraga barijujutira ko batungujwe icyemezo gikomeye.

Umwe mu bacuruza inyama aho mu isoko rya Rwamagana yagize ati “Abayobozi b’akarere baduteye igihombo kinini kuko ubu twari dufitanye amasezerano n’amahoteli, utubari n’amaresitora tugemurira inyama kandi tugomba kubagezaho akaboga buri munsi. Kudufungira aho dukorera mu buryo butunguranye ni ukudushyira mu gihombo kandi ejobundi baratwishyuzaga amafaranga y’ubukode.”

Abandi bacuruzi bavugaga ko kuba akarere katarateganyije muri gahunda mbere y’igihe ko kazafunga isoko ngo abacuruzi bisuganye kare bashake ahandi bakorera ari ukuba ngo abayobozi batita ku gihombo abo bacuruzi bazagira.

Akarere ka Rwamagana kamaze umwaka karebera icyo kibazo
Icyemezo cyo gufunga ahacururizwaga inyama cyafashwe mu buryo butunguranye kubera kwikanga umuyobozi w’intara ariko ngo ako karere kamaze umwaka usaga kerekwa n’abagenzuzi ko ahacururizwa inyama hadatunganye.

Abasanzwe bacururiza ahegereye ahacururizwa inyama bavuga ko n'isuku y'imbere yaho ikemangwa.
Abasanzwe bacururiza ahegereye ahacururizwa inyama bavuga ko n’isuku y’imbere yaho ikemangwa.

Mbabazi Mathias ni umugenzuzi ku rwego rw’intara y’Iburasirazuba. Yagize ati “Ikibazo cy’isuku nke aho bacururiza inyama mu isoko rya Rwamagana twakimenyekanishije kuva muri Werurwe 2013 ariko ntihagira igikorwa. Gukomeza kuhacururiza ni ugushyira ubuzima bw’abaturage mu kaga kuko ahacururizwa hasenyutse cyane.”

Koko rero, ahacururizwaga inyama iki gihe harasenyutse ku buryo abahaha bashoboraga guhaha inyama zirimo umucanga, amabuye n’ibindi bitandukanye bitubahirije ubuziranenge bw’ahacururizwa ibiribwa nk’inyama.

Nubwo abasanzwe bacuruza inyama bemera ko aho bakoreraga hakwiye gusanwa, barijujutira ko akarere ka Rwamagana kabarangaranye, ntikahasane kuva igihe hatangiriye kwangirika hataraba aho gufungwa burundu, ndetse ngo n’igihe cyo kuhafunga ntibagishwe inama ngo banitegura gushaka ahandi bazakorera.

Ngo ikigamijwe ni ukugira ahacururizwa hatunganye.
Ngo ikigamijwe ni ukugira ahacururizwa hatunganye.

Ubu amakoperative abiri agizwe n’abantu 26 basanzwe bacuruza inyama baravuga ko babuze aho berekeza kuko bahagaritswe giturumbuko batarategujwe kare ngo bashake ahandi bazakorera, kandi abagenzuzi baramenyesheje ikibazo kuva cyera.

Hari icyizere ko ibiciro bitazahinduka ku baguzi basanzwe

Umukuru wa koperative imwe mu bacuruza inyama mu isoko rya Rwamagana yabwiye Kigali Today ko n’ubwo isoko ry’inyama ryafunzwe, hari abandi bacuruzi bacye bakorera hanze y’isoko kandi ngo arakeka ko batazazamura ikiguzi cy’inyama (1800 Frw/kg).

Uyu mucuruzi we ngo asanga igihombo kinini kizaba icy’abasanzwe bacuruza kuko bazahomba amafaranga yabo y’ubukode bari baratanze, bakazahura n’ikindi gihombo n’ibihano bizaterwa n’uko batazabasha kubahiriza amasezerano bagiranye n’abo bari kuzajya bagemurira akaboga, ndetse ngo n’imiryango yabo izahasesekera cyane kuko ubu akazi kabatunze kahagaze bitunguranye.

Nta cyizere cyo gukingura imiryango vuba

Abavuganye na Kigali Today bazi iby’imikorere y’inzego za Leta bavuze ko ngo babona abo bacuruzi batazakingurirwa aho bakorera vuba aha kuko ahafunzwe hazasanwa ari uko akarere ka Rwamagana kamaze gutanga isoko ry’abazapiganira gukora iyo mirimo, hanyuma imirimo yo kubaka nyirizina ikabona gutangira.

Abahaha akaboga muri Rwamagana basigaranye ihahiro rimwe gusa.
Abahaha akaboga muri Rwamagana basigaranye ihahiro rimwe gusa.

Amategeko ateganya ko ipiganwa riba hashize iminsi byibura 45 ritangajwe ku mugaragaro no mu bitangazamakuru kandi ubu irihamagarira ababishoboye gupiganirwa gusana aho ku isoko rya Rwamagana ntiriratangwa.

Hari amakuru avuga ko akarere ka Rwamagana kari gutegura ibaruwa iha ububasha umurenge wa Kigabiro iryo soko ryubatswemo, umurenge ukaba ariwo uzakoresha ibijyanye n’ipiganwa nka ririya.

Mu gihe ibi bitarashyirwa ahagaragara, bamwe baracyeka ko ahacururizwa inyama mu isoko rya Rwamagana hatazafungurwa mbere y’amezi atatu.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka