Nyuma ya gasutamo imwe ku cyambu cya Mombasa, EAC igiye gukomereza kuri Dar es Salam

Icyambu cya Dar Salam muri Tanzania, kigiye gushyirwaho indi gasutamo ihuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y;Iburasirazuba (EAC), nyuma yo kubona ko iyo ku cyambu cya Mombasa muri Kenya yashobotse.

Kuva mu kwezi kw 12/2013, ibicuruzwa biva hanze y’Umuryango wa Afurika y’uburasirazuba, bigezwa ku cyambu cya Mombasa akaba ari ho honyine bigenzurirwa bikanatangirwa imisoro (nta wundi mupaka bihagazeho).

Abayobozi bakuru muri RRA (uhereye ibumoso), ushinzwe gasutamo muri EAC na Visi Perezida wa PSF mu Rwanda (iburyo).
Abayobozi bakuru muri RRA (uhereye ibumoso), ushinzwe gasutamo muri EAC na Visi Perezida wa PSF mu Rwanda (iburyo).

Icyo gihe bihita bipakirwa imodoka bikagezwa kuri ba nyirabyo mu bihugu bya EAC, nk’uko byatangarijwe mu nama yahuje ikigo cy’imisoro n’impuguke zo mu muryango wa EAC, kuri uyu wa gatanu tariki 04/4/2014.

Ubusanzwe ibicuruzwa byageraga muri za gasutamo za buri gihugu, bigakurwamo, bikagenzurwa, bigatangirwa imisoro, bikongera gupakirwa mu modoka.

Abitabiriye ibiganiro bya RRA na EAC, barimo abikorera bo mu Rwanda.
Abitabiriye ibiganiro bya RRA na EAC, barimo abikorera bo mu Rwanda.

Ariko noneho ngo abakozi bo kuri izo gasutamo z’ibihugu byose, ubu barimutse bose bajya gukorera ako kazi ku cyambu cya Mombasa.

Flavia Busingye ukorera Ikigo cy’Igihugu gishinzwe imisoro (RRA), yagaragaje ko urugendo rw’ibicuruzwa rwagabanutse incuro zigera kuri eshatu.

“Urugendo rw’ibicuruzwa bivanwa i Mombasa kugera i Kigali, ubu ruramara iminsi itandatu gusa aho kuba 21; nta nyandiko nyinshi zuzuzwa kuri buri mupaka w’igihugu; gukorera ubucuruzi mu Rwanda ubu bimaze koroha.”

Nyuma yo gushoboka kwa gasutamo imwe yo ku cyambu cya Mombasa, itsinda ry’impuguke ziyobowe na Bwana Michael Lugaiya, Umuyobozi mu bunyamabanga bukuru bwa EAC ushinzwe za gasutamo; ziri mu Rwanda mu rwego rwo kwigira hamwe uburyo icyambu cya Dar es Salam nacyo cyashyirwaho indi gasutamo imwe y’ibicuruzwa biva cyangwa bijya mu bihugu bigize EAC.

Umuyobozi mukuru wa Rwanda Revenue, Richard Tusabe yemeza ko gasutamo imwe y’umuhora wa ruguru (umuhanda uva i Mombasa kugera mu Rwanda) yashobotse; ko igisigaye ngo ari ukumvisha abikorera bo mu Rwanda kwitabira kujya guhaha, nabo bafite byinshi by’iwabo bashoye mu muryango wa EAC.

Komiseri wa RRA yunganirwa na Visi Perezida w’Urugaga nyarwanda rw’abikorera(PSF), Nkusi Mukubu Gerard wabwiye abacuruzi ko isoko bafite ritakiri miliyoni 11.5 z’abatuye u Rwanda gusa, ahubwo ko ari isoko rihahirwamo n’abaturage batuye EAC bagera kuri miliyoni 150.

Ati:”Ikigero cy’urusenda Nyirangarama asanzwe akora kigomba kwikuba inshuro nyinshi, kuko adakorera abaturarwanda gusa; nimugende mushore ibyo mufite muri Kenya, Uganda, Tanzania, Burundi n’ahandi muri za Sudani y’epfo.”

Mu gihe ibicuruzwa biva hanze y’umuryango wa EAC bizajya binyuzwa gusa muri gasutamo imwe y’i Mombasa cyangwa Dar es Salam, ibiva muri buri gihugu kigize EAC nabyo bizajya binyuzwa muri gasutamo imwe gusa yo muri buri gihugu bivuyemo, kugeza bigeze mu gihugu byagenewe gushorwamo.

Amasezerano yo guhuza za gasutamo mu muryango wa EAC yatangiye gushyirwa mu bikorwa mu mwaka wa 2005; u Rwanda n’u Burundi byo bikaba byarayashyizeho umukono mu mwaka wa 2007, ubwo byari bimaze kwishyira hamwe na Kenya, Uganda na Tanzania bisanzwe bigize East African Commnunity(EAC).

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka