Abashoramari bo muri Oman bagiye gucukura gaz metane na peteroli mu Rwanda

Abashoramari bakomoka mu gihugu cya Oman bagize itsinda “MB Holding Company” bakiriwe na Minisitiri w’Intebe ku gicamunsi cya tariki 10/02/2013 bamutangariza ko bifuza gushora imari mu Rwanda mu biijyanye na gaz metane na peteroli.

Aba bashoramari bayobowe na Dr. Al-Mohamed Barwani batangaje kandi ko basanzwe kandi bafite ubushobozi bwo gushora imari mu bijyanye no kwakira abantu nko kubaka ama hoteli ndetse n’ubukerarugendo.

Minisitiri w’Intebe yabashimiye uburyo bahisemo kuza mu Rwanda abizeza ubufatanye n’ubufasha ku rwego rwa Guverinoma kugira ngo ishoramari ryabo rikorwe kuburyo bunoze.

Nyuma yo kubonana na Minisitiri w’Intebe, uyobora akaba na nyiri MB Holding Company, Dr. Al-Mohamed Barwani, yatangarije abanyamakuru ko agiye gusubira iwabo akohereza inzobere zizaza kwiga neza uko iryo shoramari ryakorwa.

Minisitiri w'Intebe mu biganiro n'abashoramari bo muri Oman.
Minisitiri w’Intebe mu biganiro n’abashoramari bo muri Oman.

Dr. Mohamed yatangaje ko yifuje gushora imari mu Rwanda kuko ari igihugu gitekanye gifite amahoro, kandi kitabamo ruswa, kikaba ari igihugu gitera imbere kandi gifite isuku.

Uyu mushoramari ngo amaze gushora imari ye mu bihugu bitandukanye ku mugabane w’Uburayi, muri Aziya yo hagati ndetse no muri Afurika aho afite ibikorwa muri Tanzania, Namibia ndetse na Afurika y’Epfo.

Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) yatangaje ko aba bashoramari bafite byinshi bashoramo imari mu gihugu cyacu nko mu rwego rwo kongera amashanyarazi aho bashobora gucukura gaz ndetse na petrol, bakaba rero bari mu biganiro mu rwego rwo kunoza iryo shoramari.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

nonese muvandi umutwe winkuru yawe ko ntaho tuyisanga mubyo wanditse

muneza edmond yanditse ku itariki ya: 11-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka